Bariga uko kugenza ibyaha byakorwa kimwe mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba

Inzengo z’umutekano zitandukanye zifite aho zihuriye no kugenza ibyaha mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, zirimo kwigira hamwe uburyo kugenza ibyaha byakorwa kimwe mu Karere hose.

Ni inzego zihuriye mu muryango w’ubufatanye bwa Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), ziri mu Mujyi wa Kigali mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi itatu, hagamijwe guhuza imikorere n’imikoranire, mu gukumira no kurwanya ibyaha, hibandwa cyane ku bishingiye ku gitsina.

Muri iyi nama hagomba gusuzumwa no kwemeza ibikubiye mu biganiro byari bigamije kureba uko umubare w’abagore bakora umwuga w’ubugenzacyaha, wakwiyongera mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, biheruka kubera mu Mujyi wa Arusha, uri mu gihugu cya Tanzania mu mwaka wa 2019.

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Isabelle Kalihangabo, avuga ko muri iyi nama, barimo kurebera hamwe uburyo bagira imikorere imwe, mu gukurikirana ibyaha hibandwa cyane ku bijyanye n’uburinganire, ku buryo byitezweho umusaruro uzafasha inzego zihuriyemo.

Isabelle Kalihangabo
Isabelle Kalihangabo

Ati “Ikivamo ni uko ibihugu byacu bigira umurongo umwe, kuko bigiye kwigira hamwe inyandiko ibafasha kugira ngo buri gihugu kimenye uko cyakurikirana ibyo byaha, ariko mu buryo bumwe mu bihugu byose, ku buryo niba habayeho nk’ibyaha byambukiranya umupaka, ku buryo muri ibyo bihugu bagira uburyo bumwe bwo kubyumva no kubikurikirana”.

Akomeza agira ati “Ibyo bifasha ko niba hari uwambutse umupaka akajya muri kimwe muri ibyo bihugu, ashobora kumenyekana agakurikiranwa. Niba hari ingamba zo gukumira ibyaha, tukagira ingamba zimwe muri iki gihugu, nk’uko mu bindi bihugu bazaba bafite ingamba zimwe duhuriyeho”.

Umunyamabanga Mukuru wa EAPCCO, Gideon Kimilu, avuga ko ari iby’ingenzi kuba ibihugu bihuriye muri uyu muryango byagirana ubufatanye, kuko ibyaha bitagira umupaka.

Gideon Kimuli
Gideon Kimuli

Ati “Habayeho ubufatanye twagira ingamba nziza zo gukumira ibyaha kuko bitagira imupaka, bigera mu miryango, mu bihugu byose, bityo rero ni ngombwa cyane ko mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, tugira ingamba zimwe z’ukuntu twakumira ibyaha”.

Sean Tait, Umuyobozi Mukuru w’umuryango utari uwa Leta, African Policing and Civilian Oversight Forum (APCOF), avuga ko ari abafatanyabikorwa ba EAPCCO, aho bakorana mu bijyanye no kubafasha kumenya amahame y’uburinganire.

Ati “Nk’uko mubizi hari amasezerano y’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, areba ku bintu rusange kandi agomba no gukora ku bijyanye n’uburinganire, rero turimo kugerageza kumva icyo ubwo buringanire ari cyo, dushingiye kubyo tubona”.

Umuryango wa EAPCCO wabayeho mu 1998 ukaba ugizwe n’ibihugu 13, aribyo u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Eritrea, Kenya, Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudan, Sudan y’Epfo, Tanzania na Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka