Bariga uko abagore n’urubyiruko bakongerwa mu nzego z’imiyoborere muri Afurika
Inzobere z’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe kugenzura imiterere y’imiyoborere mu bihugu bya Afurika, zigaragaza ko urubyiruko n’abagore bakwiye kongerwa mu nzego z’imiyoborere mu bihugu bya Afurika.
Ni bimwe mu byo bagaragaje ku wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024, ubwo i Kigali mu Rwanda, hatangirizwaga inama y’iminsi itatu ihurije hamwe inzobere ku bijyanye n’imiyoborere zaturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, hagamijwe kuganira ku mavugurura y’ibigenderwaho mu iterambere ry’imiyoborere ku mugabane wa Afurika.
Muri iyi nama inzobere zagaragaje ko mu bugenzuzi bukorwa mu bijyanye n’imiyoborere bigaragara ko mu nyandiko urubyiruko n’abagore bahabwa umwanya ukwiye ariko ntibishyirwe mu bikorwa, bikadindiza iterambere ryihuse ku bihugu bigize Umugabane wa Afurika, ari na yo mpamvu barebera hamwe uburyo ibikibangamiye imiyoborere ikwiye byakurwaho bigizwemo uruhare n’Abanyafurika ubwabo.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), buvuga ko ari gahunda bungukiramo byinshi kubera ko ariho bakuye igitekerezo cyo gushyiraho uburyo bwihariye bwo mu nkingi z’imiyoborere zitandukanye nk’Igihugu.
Umuyobozi Mukuru wungirije muri RGB Dr. Félicien Usengumukiza, avuga ko kuba u Rwanda rwarashyize imbere politike idaheza, byakanguye n’ibindi bihugu kugira ngo babigireho, ari nayo mpamvu muri politiki y’Urwego rw’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe rushinzwe kugenzura imiterere y’imiyoborere mu bihugu by’Afurika hongewemo inkingi y’urubyiruko n’abagore.
Ati “Byatwongereye amanota nk’Igihugu kuko kubijyanye na politiki idaheza, bigaragara ko u Rwanda ruri ku gipimo gishimwa n’Isi nzima, akaba ari umwanya wo kugira ngo dusangize abandi uburyo tubikora no kugira ngo tubagire inama y’uko na bo bagerageza kubyinjiza muri gahunda zabo.
Arongera ati “Ni cyo navuga ko cyaduhaye amanota y’uko iyo politiki twahisemo n’abandi bashaka kuyitwigiraho. Intego za Afurika 2063, Afurika twifuza niya Afurika idaheza, iha ijambo buri wese kandi yibonamo, akagira n’uruhare mu nzego zifata ibyemezo.”
Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta ukora mu bijyanye n’imiyoborere, Silas Nkusi, avuga ko uyu ari umwanya mwiza wo kureba ko ibyiciro byose bihagarariwe.
Ati “Abagore, urubyiruko, abafite ubumuga, abana, abo muri diaspora, ariko hari n’ikindi kintu cy’ingenzi tugomba kwitaho kijyanye n’abimukira, atari ukureba ko ari abimukira gusa nk’impunzi ahubwo no kureba ibibazo bituma bahunga. Turumva ari umwanya mwiza wo kugira ngo dusase inzobe nk’abanyafurika, turebe n’ibiki bituboneye, kuko usanga ibihugu bimwe bitabikora nkuko u Rwanda rubikora, bijyanye n’imiyoborere ihari.”
Umuyobozi mu kanama k’urwego rw’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe rushinzwe kugenzura imiterere y’imiyoborere mu bihugu by’Afurika Dr. Ousmane Diallo, avuga ko impamvu bahisemo kongeramo inkingi z’urubyiruko n’abagore kubera ko nk’urubyiruko n’abagore ari bo bagize umubare minini w’abatuye umugabane wa Afurika, bikaba ari ingenzi kongeramo ibyo byiciro byombi.
Muri iyi nama hazanaganirirwamo ibijyanye no kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere n’ibiza, nka kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi n’abayituye.
Ikindi ni uko ibijyanye na Demokarasi usanga bimwe mu bihugu bitarabyumva nkuko umuryango wa Afurika yunze ubumwe ubushaka, kuko usanga ahenshi ibijyanye no gukorera mu mucyo batarabigira ibyabo, ndetse ugasanga no mu mahame ya demokarasi n’ubwisanzure hakirimo icyuho.
Ohereza igitekerezo
|