Barifuza ko ibihuru byabaye indiri y’amabandi byasimbuzwa imyaka

Bamwe mu batuye akagari ka Rugenge, umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge barasaba ko ahimuwe abaturage (mu Kiyovu cy’abakene) ubu habaye ibihuru byihishamo abateza umutekano muke byasimbuzwa imyaka yera vuba mu gihe hagitegereje inyubako zahagenewe.

« Nawe dore uburyo izi mboga zitoshye, uribaza ko uwahashyira ibishimbo ataba akemuye ikibazo cy’inzara n’icy’umutekano muke !» ; nk’uko Sendinda Emmanuel, umwe mu baturiye ibyo bihuru yabitangaje mu gihe barimo kuhakora umuganda usoza ukwezi tariki 26/05/2012.

Aho mu Kiyovu niho abaturage bahora bakorera umuganda, kandi ngo hari ibindi bikorwa byinshi baba bifuza gukora uretse gutema ibihuru.

Bavuga ko ari ubutaka bufite ifumbire nyinshi ku buryo uwahahinga imboga n’ibishyimbo byera vuba kandi bigufi, byatanga umusaruro mwinshi, ndetse abagizi ba nabi bakabura aho kwihisha.

Ikindi kandi ngo abaturage baramutse bemerewe kuhahinga bajya bafasha abashinzwe umutekano mu gihe baba birindira imyaka yabo.

Akarima k'igikoni mu Kiyovu cy'abakene.
Akarima k’igikoni mu Kiyovu cy’abakene.

Nzabonitegeka Jean Paul, umusore w’imyaka 20 wavukiye aho mu Kiyovu, avuga ko abajura bakunze kuhamburira abantu mu gihe cya ninjoro. Ibi kandi birashimangirwa na Aimable Munyeragwe, umukuru w’umudugudu uhamya ko mu kwezi gushize baherutse kuhafatira amabandi arenga 50.

Ubuyobozi bw’akagari ka Rugenge buvuga ko bwifuje gutema ibyo ibihuru byihishamo amabandi hagahingwa, ariko umurenge n’akarere ngo barabahakaniye.

Aganira na Kigalitoday, Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Solange Mukasonga, yashubije ko mu gihe cya vuba aho mu Kiyovu hagiye gushyirwa ibikorwa byahagenewe.

Umuyobozi wa Nyarugenge yagaragaje impungenge z’uko iyo myaka yaba idafitiwe icyizere cyo kwera ati : «Ubu se hahinzwe bakabirandura!».

Igice kinini cy’ahahoze hitwa mu Kiyovu cy’abakene ubu hahindutse ibihuru nyuma y’uko muri 2007 himurwaga abaturage bari batuye mu buryo bwitwa akajagari.

Kuri ubu hamaze gushyirwa ibikorwaremezo by’ibanze bigizwe n’imihanda ndetse n’intsinga zitwara itumanaho bita ‘fibre optique’, ngo hategereje gushyirwa inyubako zigezweho z’ubucuruzi n’izo gukoreramo.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka