Barifuza ibikorwa remezo birinda abanyeshuri impanuka zo mu muhanda hafi y’aho biga

Umuryango uteza imbere ubuzima (HPR) na bimwe mu bigo by’amashuri, bavuga ko batewe impungenge n’imihanda itagira uburyo bugabanya umuvuduko w’ibinyabiziga hafi y’ishuri.

Ibikorwa remezo bituma abatwaye ibinyabiziga bagabanya umuvuduko ngo birakenewe ku mashuri amwe n'amwe mu mijyi
Ibikorwa remezo bituma abatwaye ibinyabiziga bagabanya umuvuduko ngo birakenewe ku mashuri amwe n’amwe mu mijyi

Umuyobozi wa HPR (Healthy People Rwanda), Dr Nzeyimana Innocent, atanga ingero z’ibigo by’amashuri nka Camp Kigali na APACOPE (Muhima), ngo hatagaragara ibikorwa remezo bihagije byakumira impanuka ku banyeshuri bambukiranya imihanda bajya kwiga cyangwa bataha.

Dr Nzeyimana yagize ati "Ahantu hose hahurira abantu benshi hanyura n’imodoka haba hari ibyago byo guhitanwa n’impanuka, ariko impamvu turimo kwibanda ku mashuri ni uko urubyiruko ari rwo ruhura n’impanuka akenshi, ibi bijyana n’imyitwarire yabo ibashyira mu kaga".

Dr Nzeyimana avuga ko hafi y’ibigo by’amashuri hose aho abana bambukiranya imihanda ari benshi, ngo hakenewe ibyapa bigaragaza umuvuduko ntarengwa (wa 30km/isaha) w’ibinyabiziga bihanyura, nk’uko biri mu mabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS).

Avuga ko mu mihanda inyura hafi y’amashuri hakeneye gushyirwa imirongo y’umweru ya ’Zebra Crossing’ abantu bambukiramo, amabimba yitwa "dos d’âne’, amatara yo ku mihanda (traffic lights), inzira z’abanyamaguru zizamuye (elevated sidewalks) ku mpande zombi z’umuhanda, ndetse byaba na ngombwa hagashyirwa camera zihana abarengeje umuvuduko.

Umwe mu barimu ku ishuri rya APACOPE akaba n’umubyeyi uharerera, Assiel Niyikora, avuga ko nta mpanuka arabona ku marembo y’iryo shuri kuko umuhanda wa kaburimbo ukozwe vuba, ariko ngo hahora hamuteye impungenge.

Abanteshuri bo muri Camp Kigali bari mu basabirwa ibikorwa remezo byakumira impanuka
Abanteshuri bo muri Camp Kigali bari mu basabirwa ibikorwa remezo byakumira impanuka

Niyikora avuga ko ikimaze kuhashyirwa ari zebra crossing abana bambukiramo mu marembo y’ishuri, ariko ko hakeneye ibindi bituma umuvuduko w’ibinyabiziga ugabanuka kuko ari ahantu hamanuka cyane.

Niyikora yagize ati "Hakenewe na camera kuko hari abamotari bahamanukana umuvuduko ukabije kandi ari n’ahantu haterera cyane, hakanyura imodoka ziva mu mujyi zikoreye zishobora no kuba zitaranasuzumwe muri ’Controle Technique’, haba n’umubyigano ukabije w’ibinyabiziga".

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasobanuye ikijyanye no gushyira camera hafi y’ibigo by’amashuri n’ahandi hanyura abantu benshi, ko ari gahunda ikomeje gushyirwa mu bikorwa.

CP Kabera yagize ati "Ahantu hose ha ngombwa izo camera zirahari cyangwa zizanahajya, ntabwo ari ukuvuga ngo ni ku muryango w’ishuri cyangwa w’ibitaro, ni ukureba urujya n’uruza rw’abantu hamwe n’ikibazo gishobora kuba gihari".

Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA), isobanura ko ahavugwa ko hateza ibyago bazabanza kuhakorera igenzura ryihariye bafatanyije na Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutwara abantu n’ibintu (RTDA), Umujyi wa Kigali n’ibindi.

MININFRA yijeje ko bazanareba ibikenewe kugira ngo umuhanda ukoreshwe neza hubahirijwe amategeko, ariko ko n’umuntu cyangwa urwego (ishuri, urwego rwa Leta, …) rukeneye ko ahantu runaka hashyirwa icyapa cyangwa ikindi kimenyetso mu muhanda (hump, zebra crossing, traffic lights), bandikira Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali cyangwa RTDA (mu gihe ari mu ntara).

Umuryango HPR uvuga ko mu mishinga yawo itandukanye hamwe no mu bukangurambaga bwiswe "Gerayo Amahoro" wafatanyijemo na Polisi kuva muri 2019, ngo wahuguye abanyeshuri barenga 36,000, abamotari 2,000 n’abashoferi batandukanye, ku bijyanye no kwirinda impanuka zibera mu mihanda.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima OMS, muri 2018 ryavuze ko impanuka zo mu muhanda zibera hirya no hino ku isi, ngo ziza ku isonga mu biteza impfu ku bana bari mu kigero cy’imyaka 5-29 y’ubukure.

Icyo gihe OMS yavugaga ko mu mpanuka zose zibera mu mihanda, ku rwego rw’isi abana zihitana bangana na 21%.

By’umwihariko mu Rwanda mu mwaka wa 2018 impanuka zo mu mihanda ngo zageze ku bantu 5,661, muri bo 465 bakaba baritabye Imana nk’uko byatangajwe na Polisi y’Igihugu.

Umusaruro wa "Gerayo amahoro" ngo waje kwigaragaza muri 2019 kuko impanuka zibera mu mihanda zanganaga na 4661, hagapfamo abagera kuri 223.

Uru rugero rw’igabanuka rungana na 17% ugereranyije n’impanuka zabaye muri 2018 nk’uko Polisi yakomeje ibitangaza.

HPR ivuga ko n’ubwo hakiri byinshi byo gukorwa, yishimira umuhate Leta y’u Rwanda ikomeje kugaragaza mu rwego rwo kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Umuryango HPR uvuga ko abana biga mu mujyi baba bafite ibyago byo guhura n'impanuka
Umuryango HPR uvuga ko abana biga mu mujyi baba bafite ibyago byo guhura n’impanuka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka