Barifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga
Abategereje kwiyandikisha gukorera impushya z’agateganyo n’iza burundu zo gutwara ibinyabiziga, Polisi yavuze ko igihe cyo gufungura umurongo kugira ngo abakeneye iyo serivisi bayihabwe bazakimenyeshwa vuba kuko hari ibirimo kunozwa neza kugira ngo ibibazo byari baragaragaye bitazongera gusubira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Kigali Today ko mu kwandika abifuza gukorera izo mpushya hari hagaragayemo ibibazo ariko ubu birimo kunozwa kugira ngo hatazagira abantu bongera guhura n’ibyo bibazo byagaragaye ubushize biturutse mu ikoranabuhanga.
Ati “Abagomba gukora ikizamini bashobora guhabwa “codes” mbere y’uko icyiciro kirimo gukoreshwa kirangira cyangwa se bakazibona icyo cyiciro cyakoreshwaga gishojwe”.
CP KAbera avuga ko bishoboka ko kwandika abakandida bashya bishobora gutinda bitewe n’umubare w’ababa bariyandikishije mbere baba batarakoreshwa bose, hirindwa kwandika abandi bakandida kandi hakiri umubare munini w’abatarakora.
CP Kabera avuga ko iyo imirongo yo kwiyandikisha yafunguwe usanga abantu baba bayiriho ari benshi bigatuma ikoranabuhanga rigenda gake izo zikaba izindi mpamvu zishobora gutuma umuntu acikanwa ntabashe kwiyandikisha.
Ibibazo kandi bigaragazwa n’abantu bafite impushya z’agateganyo bavuga ko batazi impamvu gufungura imirongo yo kwiyandikisha ngo bakore bitihuta kandi izi mpushya ziba zarahawe igihe ntarengwa cy’imyaka ibiri gusa zikaba zitaye agaciro.

Uwitwa Umugwaneza avuga ko yabonye uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga mu kwezi kwa mbere uyu mwaka kandi akaba ataragira amahirwe yo kwiyandikisha ngo akorere uruhushya rwa burundu kuko iyo bafunguye imirongo usanga bikorwa igihe gito cyane.
Ati “Impungenge mfite kimwe na bagenzi banjye twakoreye rimwe impushya z’agateganyo ni uko tubona zizarangira tutabonye uruhushya rwa burundu”.
Ku bantu bafite impushya z’agateganyo zarangiye badakoze kandi bitabaturutseho cyane cyane mu gihe Covid-19 yari irimbanyije Polisi idakoresha ibizamini, ivuga ko abafite ikibazo nk’icyo bakigaragaza kigasuzumwa bagahabwa igisubizo gikwiye. Abafite ibibazo nk’ibyo ngo bagana ishami rya polisi rishinzwe gukoresha ibizamini bagafashwa.
Ohereza igitekerezo
|
Mwazazana onlen muri burera
Abafite impushya zagateganyo za 2019 zizarangiraryari ?
Kigalitoday murakoze cyane nibura twe tudashoboye guhura nabayobozi mwe murahatugerera tugashira amatsiko
Mbanze nshimire kigalitoday.com yakusanyije aya makuru.
Muby’ukuri iyo ugereranije iyi Service yo kwiyandikisha gukorera impushya za burundu n’izindi service hano mu Rwanda, niyo service igoye kugeraho. gusa ishami rya Police rishinzwe ibizamini no gutanga impushya ryisubireho bagerageze buri mutura Rwanda ushaka ino service abashe kuyigeraho uko abyifuza. Gusa sinabura kubashimira uburyo ibizamini bikorwa kuri gahunda abanyeshuri bicaye hamwe ikizamini kigasoreza igihe cya genewe,ariko kwandika Abakandida bivugururwe, DUKOMEZE TWUBAKE URWANDA TWIFUZA.
MURAKOZE.
Nimudufashe Dore dukumbuye category natwe tugatwara ibinyabiziga Reba kuva kovide yatangira dufite inzara yo gukorera impushya murakoze.
Ikibazo nicyabanyeshuri twifotoje tukaba tutarabona irangamuntu kandi Ubu turangije kwiga tutarazibona niyotubonye uduha akazi amahirwe tuyabura kubera irangamuntu ntakintu wakora ntayufite ngobikunde twe twifotoje 26/04/2022 batubwirako gususha bitazakunda none mudufashije mwatubariza NIDA ikadukemurira ibibazo kuko nokumurenge batubwirako zitaraza ijoro ryiza Kigali today