Baricuza kuba barabaswe n’ibiyobyabwenge bakababaza ababyeyi

Mu rubyiruko rwari rumaze umwaka rugororerwa mu kigo ngororamuco cy’i Gatare mu Karere ka Nyamagabe, harimo abicuza kuba baragendeye mu bigare bya bagenzi babo bakagwa mu biyobyabwenge, bakaba baribabarije ababyeyi.

Mu kigo ngororamuco cya Gatare hari hamaze iminsi hagororerwa abagera ku 1107 bari hagati y'imyaka 11 na 30
Mu kigo ngororamuco cya Gatare hari hamaze iminsi hagororerwa abagera ku 1107 bari hagati y’imyaka 11 na 30

Walidi Nizeyimana w’imyaka 20, ababyeyi be bakaba batuye mu Nyakabanda i Kigali, ni umwe mu bicuza kuba yaraguye mu kunywa ibiyobyabwenge, kubihisha ababyeyi bikamuviramo kutabasha gufashwa ku gihe, hanyuma agatakaza umurongo w’ubuzima.

Yabivuze mu buhamya yatanze ubwo basozaga igororwa bagiriwe guhera ku itariki ya 28 Gashyantare 2022 kugeza ku ya 19 Mutarama 2023.

Mu buhamya bwe, yavuze ko mu gihe abandi bana benshi bisanga mu biyobyabwenge babiterwa n’ibibazo by’imibanire itari myiza y’ababyeyi, we ngo nta bibazo ababyeyi be bafitanye. Ngo banamuhaye uburere n’urukundo ndetse n’ibindi byose yakeneraga nk’umwana ariko umurengwe n’ikigare cy’urungano yagenderagamo, nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru bimugusha mu kubinywa.

Yagize ati “Ntangira nkoresha urumogi n’inzoga ndetse n’isigara. Nigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. Nageze n’aho nkoresha eroyine ababyeyi batarasobanukirwa. Ntibigeze babikeka kuko babonaga mu ishuri ntsinda cyane.”

Walidi Nizeyimana ati ababyeyi banjye ntako batagize ngo bankunde ndanga ndabananira
Walidi Nizeyimana ati ababyeyi banjye ntako batagize ngo bankunde ndanga ndabananira

Ageze mu wa kane yaje gufatwa na polisi nk’unywa kandi ukwirakwiza ibiyobyabwenge, bamuzana mu kigo Ngororamuco cya Gatare, aho yigishijwe indangagaciro zirimo kwimenya ndetse n’umwuga w’ububaji, atekereza kuziga neza narangiza amashuri yisumbuye, akazaba na enjeniyeri.

N’ikiniga ati “Ikintu gikomeye nicuza ni ababyeyi banjye nababaje. Nagize amahirwe yo kubabona baje kunsura hano. Sinari nkifite icyizere ko nakongera kwicarana na bo, ngo banyereke ko nshoboye.”

Kenny Mazimpaka wo ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, we ngo yakuze ari umuririmbyi anakunda gusenga. Hamwe n’abavandimwe be barezwe na nyina wenyine kuko se yari yarapfuye, ariko kuba nyina yaramaraga igihe kinini abashakira ibibatunga byatumye atabasha kumenya imyitwarire yabo, ari na byo byatumye agwa mu biyobyabwenge akabura gihana.

Agira ati “Nageze mu mwaka wa mbere ntangira kunywa urumogi n’inzoga, gusenga no kuririmba mbivamo. Ngeze mu mwaka wa gatatu natangiye kunywa na eroyine nyigishijwe n’umuhungu witwaga Christian, akambwira ngo komeza usomeho, wari umuhanga ariko uzaba umuhanga kurushaho. Ariko ntabwo byari byo.”

Kenny Mazimpaka aterwa ipfunwe no kuba nyina yarabareze ari wenyine akamubera ikigwari
Kenny Mazimpaka aterwa ipfunwe no kuba nyina yarabareze ari wenyine akamubera ikigwari

Yunzemo ati “Najyanywe i Gitagata n’i Butare kureka ibiyobyabwenge biranga, uwari umuhanga mu ikoranabuhanga birangira inzira ye iri ku biyobyabwenge gusa. Mbabazwa n’uko aho nari kubera umugabo mama, namubereye ikigwari.”

Aba bombi kimwe na bagenzi babo, batahanye umugambi wo kutongera kunywa ibiyobyabwenge. Icyakora, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Assoumpta Ingabire, yabibukije ko bagiye gusubira iwabo, kandi ko bazongera guhura n’ibishuko, bityo abasaba kuzakomera ku mugambi bihaye.

Yagize ati “Nushaka kwiga, twebwe nk’igihugu turahari. Hano ubumenyingiro dutanga ni butatu gusa (Ububaji, amashanyarazi n’ubuhinzi), ariko hanze hari bwinshi cyane. Uzumva afite ikindi kimukurura yakora neza, turahari ngo tumufashe. Gusa uruhare rwanyu ni 99%.”

Mu kigo ngororamuco cya Gatare mu Karere ka Nyamagabe, hari hamaze iminsi hagororerwa urubyiruko 1107. Umutoya yari afite imyaka 11 naho umukuru yari afite 30.

Minisitiri Ingabire yababwiye ko uko bazamera bageze iwabo biri mu biganza byabo
Minisitiri Ingabire yababwiye ko uko bazamera bageze iwabo biri mu biganza byabo

Servilien Bizimana uyobora iki kigo, avuga ko ku ikubitiro bari 1200, hanyuma 88 bakajyanwa ku ishuri naho batanu bakajyanwa Iwawa.

Abo 1107 bose bafashwe kuko banywaga ibiyobyabwenge, harimo 433 bakoreshaga urumogi, 14 bifashishaga eroyine, 166 bari abasinzi na 24 bakoreshaga essence. Mu basigaye hari ababivangaga n’abifashishaga ubundi bwoko bw’ibiyobyabwenge.

433 muri bo bigishijwe kubaza, kandi batatu bonyine ni bo batatsinze, 268 bigishwa iby’amashanyarazi baranabimenya. 406 na bo bigishijwe gusoma no kwandika ndetse no kubara, barindwi ni bo batashye batabimenye.

Ikigo ngororamuco cya Gatare cyafunguye imiryango tariki 18 Kamena 2019. Kimaze kugorora muri rusange urubyiruko 4211, habariyemo n’abo 1107 bahageze muri Gashyantare 2022.

Bamwe muro bo bize kubaza
Bamwe muro bo bize kubaza
Hari abize ubuhinzi
Hari abize ubuhinzi
Hari abari baracikirije amashuri bigishijwe gusoma, kwandika no kubara
Hari abari baracikirije amashuri bigishijwe gusoma, kwandika no kubara
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka