Bari gufasha urubyiruko rwo mu nkambi ya Nkamira kutigunga
Urubyiruko rwibumbiye mu muryango Vision Jeunesse Nouvelle bo mu karere ka Rubavu bafatanyije n’umuryango Hope Ethiopian Rwanda, tariki 18/05/2012, basuye inkambi ya Nkamira irimo impunzi z’Abanyekongo bagamije kubaka ikizere n’ibyiringiro by’ubuzima mu rubyiruko ruba muri iyo nkambi.
Abana n’urubyiruko bari mu nkambi ya Nkamira, barimo guhurira mu mikino itandukanye, harimo basketball, volley ball na football. Bagaragaje ko bishimye kandi ko bari bakeneye igituma batigunga nk’uko Maurice Nseko umwana w’imyaka 14 abivuga dore ko akunda umukino w’amaguru.
Kuri uwo munsi, Hope Ethiopian Rwanda ifatanije na Vision Jeunesse Nouvelle batunganyije ibibuga byo gukoreramo iyo mikino itandukanye, ndetse babaha n’ibikoresho byifashishwa muri iyo mikino.
Grenda Dubienski ushinzwe ibikorwa bya Hope Ethiopian Rwanda yatangaje ko akimara kumva ko hari impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Nkamira, yazanye n’itsinda ry’abanyeshuri baturutse muri kaminuza ya Calgarie muri Canada kugira ngo bafashe urubyiruko n’abana binyuze mu mikino.
Yagize ati « turagira ngo tubafashe kumva ko hari ababari hafi, babitayeho, kandi babahumurize, babagaragarize urukundo, bityo bibarinde kwiheba ».
Nteziryayo Ladislasi ukora muri Vision Jeunesse Nouvelle, umuryango utegamiye kuri Leta ukorana n’urubyiruko mu bikorwa bitandukanye bishingiye ku muco na siporo mu karere ka Rubavu, yatangaje ko barimo gufasha aba bana bahungiye mu nkambi ya Nkamira kuva mu bwigunge.
Pascaline Umulisa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|