Baretse umugambi mubisha wo gukwirakwiza virusi itera SIDA (Ubuhamya)

Bamwe mu bangavu batewe inda n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bavuga ko bari bafite umugambi wo gukwirakwiza ubwo bwandu.

Bamwe mu bahinduye imyumvire yo gukwirakwiza virusi itera SIDA
Bamwe mu bahinduye imyumvire yo gukwirakwiza virusi itera SIDA

Batatu muri bo bafashijwe n’Umuryango w’ivugabutumwa AEE kureka uwo mugambi, bahishuye byinshi ku wa 24 Gicurasi 2019 ubwo hakorwaga ubukangurambaga no gupima ku bushake virusi itera SIDA mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera.

Umwe muri abo bangavu w’imyaka 24 y’amavuko akeka ko yanduye SIDA afite imyaka 22, akaba ngo yarabujijwe gukomeza gukwirakwiza ubwo bwandu amaze kwanduza benshi.

Ati "Sinakubwira ngo ni bangahe naryamanye na bo ngamije kubanduza SIDA ariko ni benshi cyane, nahoraga mvuga nti ’si jye wayiteye, nanjye ngomba guha buri wese unsabye".

Avuga ko iyi mitekerereze bayihuriyeho hafi ya bose mu bakobwa bicuruza biganjemo abangavu batewe inda z’imburagihe.

Bagira inama abanduye kudakwirakwiza ubwandu bagamije kwihimura
Bagira inama abanduye kudakwirakwiza ubwandu bagamije kwihimura

Leta ivuga ko buri mwaka abakobwa barenga ibihumbi 17 bafite guhera ku myaka 13 kuzamura baterwa inda zitateguwe.

Mu bandi batanze ubuhamya batewe inda bakiri bato barimo uwabyaye afite imyaka 15 y’amavuko akaba ari nabwo ngo yanduye virusi itera SIDA akimara gusama iyo nda, kandi ngo yari yaratangiye umwuga w’uburaya mbere yaho.

Uwo mukobwa ubu ufite imyaka 22 kuri ubu agira ati "Natekereje kwanduza abantu benshi nta n’uwo mbibwiye, uwanjyanye ku kigo nderabuzima muri 2018 mu mahugurwa ya AEE ni we watumye imyumvire ihinduka".

Ati "Nari maze kwanduza abantu benshi cyane rwose mu myaka nk’irindwi namaranye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA nta miti mfata, nkaba nsaba urubyiruko kwifata kuko abantu benshi barimo kwandura".

Mugenzi we w’imyaka 24 na we akomeza ashimangira ko kuva mu mwaka wa 2012 kugera muri 2018 ubwo yahabwaga amahugurwa, ngo yari amaze kwanduza abantu atabasha kubara.

Umwe mu basore bumvise ubuhamya bw’aba bakobwa yahise atangira kujujura ati "turashize!"

Ubwo yaganiraga na Kigali Today nyuma yaho, uwo musore yakomeje ashimangira ko abahungu bafite umuco wo kugura ku kilo(kugura abakobwa baryamana), ngo bafite ibyago bikomeye.

Umuyobozi wungirije w'Umuryango AEE muri Kigali, Irahari Gilbert
Umuyobozi wungirije w’Umuryango AEE muri Kigali, Irahari Gilbert

Umuyobozi wungirije w’umuryango nyafurika w’Ivugabutumwa "Dreams AEE/Kigali", Irahari Gilbert, avuga ko abakobwa batewe inda hamwe n’abo babyaye, ngo bakeneye ubufasha butandukanye, amahugurwa kugira ngo bahindure imyumvire, ndetse no kwigishwa imyuga.

Ati"Abakobwa bafite imyaka hagati ya 10-24 hamwe n’abana babyaye bagera kuri 5,415, ni bo bahawe ubufasha bw’ibanze, amahugurwa n’inyigisho mu mirenge 10 kuri 15 igize akarere ka Gasabo".

"Ingaruka zari zarabayeho ni uko abana 2,407 b’aba bakobwa bari barataye ishuri, ndetse n’aba bakobwa ubwabo bagera ku 1,261 babyariye iwabo ntabwo bigaga".

Bwana Irahari avuga ko bafite imbogamizi y’amikoro adahagije kugira ngo bagere mu gihugu hose, kandi ngo nta wundi muryango aramenya utanga ubufasha nk’ubwabo.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Kalisa Jean Sauveur, ashimangira ko hari n’abandi bakobwa atamenya umubare bari mu murenge ayobora bakeneye gutabarwa.

Nyuma y'ubukangurambaga, Umuryango AEE wapimye ku bushake virusi itera SIDA
Nyuma y’ubukangurambaga, Umuryango AEE wapimye ku bushake virusi itera SIDA
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuva SIDA yamenyekana muli 1981,imaze guhitana abantu barenga 35 millions.Nubwo habonetse umuti ugabanya ubukana,millions and millions z’abantu bandura Sida.Umuti rukumbi wakuraho Sida,nuko abantu bakumvira Imana bakareka ubusambanyi.Abantu bagomba kwibuka yuko gusambana bizatuma millions z’abantu babura ubuzima bw’iteka muli Paradizo iri hafi.Kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka,ni ukugira ubwenge buke (wisdom).Tujye twumvira Imana yaturemye.

gatare yanditse ku itariki ya: 26-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka