Barebeye hamwe uko Bugesera yakwihuta mu iterambere

Inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’inzego za Leta, izihagarariye abikorera, abashoramari, ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Bugesera, biyemeje kurebera hamwe ibikenewe kugira ngo Akarere ka Bugesera kabyaze umusaruro amahirwe gafite, kihute mu iterambere.

Minisiteri y’Ubutegetsi (MINALOC), Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) ndetse n’Intara y’Iburasirazuba, ni zimwe mu nzego zirimo gufatanya cyane n’Akarere mu kwihutisha iryo terambere.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko iyi ntego ijyanye n’icyerekezo cy’iterambere Igihugu cyihaye cyaba icyerekezo 2030 ndetse n’icyerekezo 2050.

Ibyo byose bifite ibipimo ngenderwaho abantu bazagenda bashyira mu bikorwa uko imyaka itashye, nk’uko Gatabazi akomeza abisobanura, ati “Bugesera ni umujyi ugaragiye Kigali (satellite city) aho Kigali yagukira, kimwe na Rwamagana ndetse na Muhanga. Iyo urebye icyerekezo cy’Igihugu, ukareba ibikorwa binini Igihugu cyatangiye gukora muri Bugesera, birimo ikibuga mpuzamahanga cy’indege, inganda, n’ibindi bikorwa remezo bihari, bigaragaza ko muri aka Karere hasabwa byinshi.”

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi

Gatabazi yahereye ku rugero rw’ikibuga cy’indege, agaragaza ko abahakora bazakenera serivisi zitandukanye nk’aho gucumbika, ibizabatunga, abazakora mu nganda, abakenera kugura ubutaka ngo bashoreyo imari, abubaka ku biyaga aho gutemberera, n’ibindi.

Minisitiri Gatabazi avuga ko kugira ngo iterambere ryifuzwa rigerweho muri Bugesera, inzego zinyuranye zigomba gushyira ingufu nyinshi mu gukora ibyo zisabwa, urugero nk’abashinzwe amazi, amashanyarazi, inganda, ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi, ubwikorezi n’ibindi, bose bakabyihutisha bafatanyije n’ubuyobozi bwite bw’Akarere, cyane ko ari ko gafite amakuru y’ibikenewe n’aho bigomba gukorerwa.

I Bugesera kandi bagaragarijwe ko hakenewe gushyira ingufu mu byoherezwa mu mahanga, birimo nk’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, kugira ngo bifashishe icyo kibuga cy’indege mu kubyohereza. Biteganyijwe ko icyo kibuga cy’indege kizajya miliyoni zirindwi cyangwa umunani, bazajya bagera no kuri miliyoni 14. Hari abazajya bahanyura bakomeza ingendo zabo mu mahanga, ariko hari na serivisi bazajya bakenera aho ku kibuga cy’indege, na byo bikaba biri mu biganirwaho kugira ngo na byo bitegurwe neza. Hari n’abazajya bakenera kuva ku kibuga cy’indege bagaembera mu bice bitandukanye by’Akarere, hakaba hakenewe kugira ibintu koko bifatika abantu bazajya basura.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, na we yemeza ko Bugesera ifite amahirwe menshi yo kwihuta mu iterambere. Ati “Urugero nk’ikibuga cy’indege nigitangira gukora, tuzaba turi amarembo y’Igihugu. Hari indi mishinga minini nk’imihanda iduhuza n’utundi turere, hari umupaka, tukaba n’Akarere gakora ku Mujyi wa Kigali. Ibyo byose ni amahirwe yo kuba twabona serivisi cyangwa natwe tugatanga serivisi, ndetse n’ibyo dukoze bikaba byabona isoko.”

Mutabazi uyobora Akarere ka Bugesera avuga ko ubu ari igihe cyo kureba uko bahagaze kugira ngo banoze imyiteguro yo kugera kuri ibyo bikenenewe kuko ngo bitazikora, ahubwo bakeneye kwitegura bihagije.

Icyerekezo cy’Igihugu kigaragaza ko Bugesera nk’Akarere kagaragiye Umujyi wa Kigali muri 2050 kazaba gatuwe n’abaturage basaga miliyoni imwe n’ibihumbi 200. Ati “Ibyo byose rero bisaba kwitegura haba mu miturire, ibikorwa remezo, ibyo baturage bazaba bakora, n’uko bizaba byateguwe, kugira ngo icyo gihe tuzakigeremo tudatunguwe. Ntabwo tuzabyuka tuvuge ngo bukeye turi muri 2050, ahubwo tugomba kugira icyo dukoraumunsi ku wundi, ukwezi ku kundi n’umwaka ku wundi”

Mu bikorwa binini bivugwa cyane muri aka Karere, hari ikibuga mpuzamahanga cy’indege, ariko hakaba n’umuhanda uhuza Akarere ka Ngoma, aka Bugesera n’aka Nyanza, n’ibindi. Ibi byose bisigira n’iterambere abaturage kuko bibaha akazi mu kubyubaka, ariko nk’imihanda ikaborohereza n’ingendo.

Imwe mu mbogamizi Akarere kavuga gafite ni uko ubu bataragira igishushanyo mbonera kinoze, bakaba barimo kwihutisha gahunda zo kukigira kirangiye. Imwe mu mpamvu zatumye gitinda kuboneka ngo ni ukugira ngo ibishushanyo mbonera bibiri birimo gutegurwa muri Ako karere, icy’Akarere ndetse n’icyihariye ku kibuga cy’indege n’inkengero zacyo, byuzuzanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka