Baravuga ko referendum igiye kugaragaza ikibari ku mutima
Abaturage bo mu Murenge wa Butare muri Rusizi, bishimiye ko ibyifuzo bagejeje ku ntumwa za rubanda byasubijwe, bakaba bagiye kugaragaza icyabari ku mutima.
Kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ukuboza 2015, ubwo basobanurirwaga n’abasenateri zimwe mu ngingo zahindutse mu itegekonshinga hashingiwe kubusabe bwabo, bavuze ko bishimiye kuba bahawe amahirwe yo kugaragaza ko bashyigikiye ko itegeko nshinga rihinduka.

Uwitwa Niyonsaba Jerome yavuze ko we na bagenzi be baruhutse umutwaro bari bafite, avuga ko tariki 18 ukuboza 2015 bazagira uruhare batora ko itegeko nshinga rihinduka.
Yagize ati “Twebwe ikizababwira ko icyo twasabye arinacyo tugiye kwitorera mwanashyize ku itariki ya kure. Ubundi mwakagombye kubishyira uyu munsi. Abafite ubumuga n’utabasha kuva aho ari tuzaziduka kumureba tumugeze ku biro by’itora kugira ngo atore yego.”

Undi witwa Ndebeyinka Yozefa, we yavuze ko baruhutse mu mitima kuba ibitekerezo byabo byarubahirijwe, asobanura ko ibyo basabye bizagaragarira mu matora. Yavuze ko iki ngenzi ari uko ingingo y’i 101 yavugururwa Perezida Kagame akongera agahabwa amahirwe yo kuyobora.
Abasenateri babasobanuriye ko ko icyifuzo cyabo cyemewe n’intumwa za Rubanda imitwe yombi, bituma bahindura zimwe mu ingingo z’igize itegekonshinga, hashingiwe ku byifuzo by’abaturage.
Senateri Sindikubwabo Jean Nepomuscene, yavuze ko icyavuye mu bitekerezo byabo ari uko inteko ishingamategeko yahisemo ko ingingo 101 iteganya manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa incuro imwe.

Yasobanuye ko hari ingingo yongewemo y’i 172 ivuga ko perezida wa Repuburika uriho ubu afite uburenganzira bwo kurangiza manda ye arimo akaba yakwiyamamariza na none manda ya 2017.
Ati “Inteko ishingamategeko yanyu imaze kureba ibyo bitekerezo byose dore icyo yabahitiyemo inabasaba kugishyigikira ni ingingo y’i 101 iteganya manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa incuro imwe, hari ingingo yongewemo 172 Yemerera perezida uriho kwiyamamaza muri 2017.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|