Barashinja MTN kubiba, bagasaba RURA kubatabara
Bamwe mu bafatabuguzi ba MTN-Rwanda barasaba Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kubishyuriza amafaranga MTN-Rwanda ibatwara ibabwira ko bishyuye telefone za Macye Macye kandi itarigeze izibaha.
Hashize iminsi abakoresha umurongo wa MTN binubira ikibazo cyo gukatwa amafaranga akuwe kuri telefone zabo babwirwa ko bishyuye ideni rya telefone za Macye Macye bafashe, bakanohererezwa ubutumwa bwerekana ayo basigaje kwishyura kandi nyamara batarigeze bazifata, bakibaza ukuntu byagenze ngo bishyuzwe ibyo batigeze bafata.
Ni ikibazo abaganiriye na Kigali Today icyo gihe, bavuze ko cyatangiye kugaragara guhera tariki 18 Kanama 2024, aho bagendaga bakatwa amafaranga kuri telefone zabo, bagerageza kubaza muri MTN bakabwirwa ko baza kuyasubizwa, ariko bikarangira adasubijweho, ahubwo bagakomeza kugenda bakatwa andi.
Nyuma y’inkuru yanditswe na Kigali Today tariki 23 Kanama 2024 yavugaga kuri iki kibazo, tariki 28 Kanama 2024 MTN-Rwanda yandikiye umunyamakuru wa Kigali Today imubwira ko abantu bose bari bafite icyo kibazo basubijwe amafaranga yabo tariki 27 Kanama 2024.
Mu gushaka kumenya ukuri kuri iki kibazo, Kigali Today yongeye kuvugisha bamwe mu bari bayitakiye, isanga uretse abari barakaswe amafaranga ari munsi y’ibihumbi 50 bayasubijwe, ariko abandi batarayabona kugeza n’uyu munsi iyi nkuru yandikwaga, kuko bayitangarije ko bahisemo kwandikira RURA bayiyambaza ngo ibarenganure.
Uwitwa Furaha wo mu Karere ka Gasabo, ni umwe mu bakaswe amafaranga 217, 218 tariki 18 z’ukwezi gushize, avuga ko atarayasubizwa, ahubwo yahisemo kwandikira RURA kugira ngo ibe ari yo imurenganura.
Ati “Jye ntayo bampaye ni ukubeshya, none se ko ari message bohereza nkaba ntayo nabonye bayampaye ku yihe konti itari telefone yanjye? ukuri nguhaye nka nyiri ubwite ntayo ndimo kubona, ntayo mfite kugeza uyu munota tuvugana.”
Arongera ati “Twabuze indi kompanyi yahangana na bo, umuntu yakabivuyemo kuko ntabwo numva ukuntu umuntu akata amafaranga y’umuntu gutyo gusa mu kavuyo byitwa ngo ni uko afite ubushobozi bwo kubikora, nagerageje kwandikira RURA nimugoroba sinzi niba hari icyo bizatanga, mudufashe, na RURA idufashe kuko turapfuye, mudusabire iveho tuzayoboke abandi batanga serivisi z’itumanaho.”
Abafite ibibazo si abatarafashe telefone muri Macye Macye bakatwa amafaranga gusa, kuko hari n’abazifashe bakarangiza kwishyura, ariko bakaba bakibarwamo ideni ku buryo bashyizwe muri ba bihemu no muri CRB bikaba bituma hari izindi serivisi badashobora guhabwa, ahubwo bagasabwa kubanza kujya gukemura ikibazo bafite muri Macye Macye, ndetse hakaba hari n’abafungirwa telefone kubera ibyo bibazo, nyamara barengana.
Uwitwa Faustin Mulindabigwi, avuga ko aheruka gukatwa amafaranga kandi yararangije kwishyura telefone yafashe.
Ati “Umukiliya yanyohereje amafaranga kugira ngo muhahire, ngiye kubona mbona yose bahise bayatwara, nagombaga kwishyura ibihumbi 170, ndasaba ko ayo bandimo bayansubiza, ikibazo ni uko bagiye no kuri simcard yindi n’ayari ariho arenga ibihumbi 20 bakayakuraho.”
Mugezi we ati “Bijya kugira gutya ugasanga itariki 28 cyangwa 30 telefone barayifunze, bikagusaba kujya ku mashami ya MTN kugira ngo bayigufungurire, bakakubwira ko bidashoboka, bakakubwira kujya muri CRB mu Mujyi, urumva ibyo byose ni ukugorana gusa, jye maze kwishyura amafaranga ibihumbi 138, iyo mbimenya sinari kuyifata pe, kuko naricujije.”
Undi ati “Narangije kwishyura njya gufunguza konte mu Rwego, barambwira ngo ndi muri CRB kandi nararangije kwishyura, nahamagaye kuri MTN bambwira ko bagiye kubikuramo nyuma ntibabikuramo, biransaba kuzajya ku cyicaro aho bakorera mu Mujyi nkandika ibaruwa mbisobanura kugira ngo bankure muri CRB. Bagakwiye kunkuramo ntarinze kujyayo nirirwa ntwika ayo matike na lisansi.”
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today, umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri RURA, Charles Gahungu, yavuze ko icyo kibazo bakimenye kandi barimo kugikurikira kugira ngo bamenye impamvu hari abatarimo gusubizwa amafaranga bakaswe.
Ati “Nta muntu n’umwe ugomba kurengana, niba hari abantu bishyuye bagakomeza babarwaho umwenda, ayo ni amakosa kandi nta n’uwayashyigikira, ni ugukomeza byose tukabikurikirana, mu gihe bigaragaye ko ikigo cy’itumanaho cyaba cyakase umuturage mu buryo butemewe atarafashe iyo telefone, icyo gihe ikigo nicyo kizabihanirwa.”
Kigali Today yagerageje kuvugisha MTN kugira ngo irusheho kumenya impamvu irimo gutuma bino bibazo bigaragara ku bakiliya bayo, badusaba kubandikira, igihe cyose badusubiriza twabyongera muri iyi nkuru.
Ubwo gahunda ya Macye Macye yatangizwaga mu ntangiriro z’umwaka ushize, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Paula Ingabire, yavuze ko igamije kunganira gahunda ya Connect Rwanda, yo kwegereza abaturage telefone zigezweho no kongera umubare w’abazihawe.
Muri Nzeri 2023 ni bwo hatangajwe ko mu mezi icyenda gusa yari imaze, gahunda ya Macye Macye yari imaze gutangirwamo telefone zigera ku bihumbi 120, zifite agaciro ka miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Icya mbere kigomba kumenyekana si impamvu abamburwa amafaranga batayasubizwa, ahubwo hagombye mubanza kumenyekana impamvu bayamburwa.
Umuti muzima,ni uko abo byabayeho bakwitabaza abashingwamanza (ba avocats) bakajyana MTN mu nkiko kugirango izabahe indishyi n’inyungu z’igihe izaba yaramaranye amafaranga yabo.