Barashimira Perezida Kagame wahwituye abagombaga kuzuza umuhanda Muhanga - Karongi
Abaturage b’Akarere ka Muhanga n’abakoresha umuhanda Muhanga - Karongi, barashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wahwituye abagombaga kubaka bakanasoza umuhanda Muhanga - Karongi, kuko ubu urimo gukorwa.
Abaturage n’abakoresha uwo muhanda bavuga ko kuba imirimo yo kuwubaka isubukuwe, bigiye koroshya ishoramari rihuza Umujyi wa Kigali n’Intara z’Amajyepfo, n’Iburengerazuba n’Igihugu muri rusange mu migenderanire n’imihahiranire.
Ibyo abaturage bavuga banabihuza n’ijambo Perezida Kagame yari aherutse kuvugira mu Karere ka Karongi, ubwo yiyamamazaga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, aho yavuze ko nta mpamvu ifatika yakabaye ituma uwo muhanda utarubatswe ngo urangire.
Yagize ati "Ntabwo numva impamvu uwo muhanda utuzuye, kandi nyamara ibyaburaga bitari ibintu bihambaye, ariko ubwo ababishinzwe barabyumva turabikurikirana wubakwe".
Perezida Kagame icyo gihe yagaragaje ko kubakwa k’uwo muhanda ukuzura, ari ugufungura amarembo y’abagana Intara y’Iburengerazuba by’umwihariko mu Karere ka Karongi, ahari ibikorwa remezo by’ubukerarugendo bishamikiye ku kiyaga cya Kivu.
Yagaragaje ko kuzura k’uwo muhanda ari uguhambura ipfundo ryo guteza imbere ubukungu bw’Intara y’Iburengerazuba n’Umujyi wa Kigali, kandi ko bizatuma abikorera n’abaturage bagera ku nyungu zikomoka ku kiyaga cya Kivu.
Abaturage bishimiye kubakwa kw’igice cya Nyarusange - Muhanga cyari kimeze nabi
Umushoferi utwara imodoka y’abagenzi yambwiye KigaliToday ko kuva Muhanga ujya i Nyange mu Karere ka Ngororero, werekeza Karongi, byanze bikunze imodoka yangirika ku buryo ayo bakoreye bahombaho ayo gukoresha imodoka zabo, umuhanda ukaba ubatinza mu rugendo, kandi bagatwara abantu mu buryo bubi kubera ivumbi.
Agira ati "Turashimira Perezida Kagame wabonye ko uyu muhanda ukwiye kwihutishwa kuko byahise bitangira. Hehe n’ivumbi no kwangirika kw’imodoka zacu kuko twakoreshaga buri munsi, imodoka zapfaga cyane inyuma byo mu maguru yazo, tugiye koroherwa n’ingendo n’akazi, umuhanda niwuzura tuzajya dukora ingendo zihuse kandi zitatwangiriza imodoka".
Umuturage wari uteze imodoka yerekeza i Kigali avuye mu Murenge wa Nyarusange, we avuga ko kuba umuhanda utangiye gukorwa ngo imirimo yose ibe irangiye, bizanoza isuku kandi imodoka zitwara abagenzi zikiyongera.
Agira ati, "Umuntu yavaga i Kigali yagera i Muhanga agatangira guhangayikishwa n’ivumbi agiye kurya kuri uyu muhanda. Ubu turashimira Perezida Kagame kuko akibivuga igice cyari gisigaye cyatangiye gukorwa".
Undi muturage avuga ko umutekano mu gice cy’umuhanda Muhanga-Karongi, ku gice cya Muhanga-Nyarusange, ugiye kuba ntamakemwa kuko hazashyirwa amatara, abajura bibaga imodoka bagacika, kuko n’ibinogo byatumaga imodoka zitagenda bigiye gusibwa.
Agira ati "Abajura bacungaga imodoka zigenda gahoro, bakazurira bagatangira kwiba ibicuruzwa kuko zigenda gahoro, ibyo bigiye gucika, umugenzi wateze moto yabaga agenda atumukirwa n’ivumbi ibyo na byo bigiye gucika".
Umubyeyi ufite umwana avuga ko kunyura uwo muhanda byatumaga uduhinja turwara indwara z’inzira y’ubuhumekero, kandi byari bigoye umubyeyi utwite, umurwayi n’abandi bafite ibibazo, gukorera ingendo muri uwo muhanda.
Agira ati "Usibye n’umugore ukuriwe, n’umuntu muzima ava i Muhanga akagera i Nyange umugongo wacitse, rwose turishimye kuba uyu muhanda wa Muhanga urimo gukorwa".
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko kuba uyu muhanda ugiye gusozwa, ari amahirwe ku basura Intara y’Iburengerazuba kunyura mu mujyi wa Muhanga, bakawutembera abashaka kuwushoramo imari bakabona amakuru, kandi ari ukwagura koko imihahiranire nk’Akarere gafite Umujyi wunganira Kigali (Satellite City).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|