Barashima ubuyobozi bwabishyurije amafaranga yari amaze imyaka ibili
Abakozi batunganyije aharimo gushyirwa ubusitani rusange mu mujyi wa Karongi barashima umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura kuba yarabashije kubishyuriza akarere amafaranga bari bamaze imyaka ibili yose bategereje.
Abo bakozi uko ari 33 hafi ya bose ni abari n’abategarugori. Bavuga ko batangiye gukora mu mwaka wa 2010, batunganya ahari hamaze gusenywa gereza ya Kibuye n’isoko ubu harimo gushyirwa ubusitani rusange.
Benshi muri bo bakoze imibyizi myinshi badahembwa kubera ko rwiyemezamirimo wari wagiranye amasezerano n’akarere yageze aho akabura, nabo bakabura uwo bishyuza kugeza aho bataye icyizere.
Nyuma ariko baje kubyutsa ikibazo, bakigeza ku buyobozi bw’umurenge wa Bwishyura bubibagiramo. Nubwo ngo bahasiragiye cyane, bari bafite icyizere ko bizatungana kuko bizeye umuyobozi wabo.

Umubitsi w’umurenge wa Bwishyura, Mukundufite Josephine, yatangarije Kigali Today ko amafaranga akarere ka Karongi kabishyuye yose hamwe ari ibihumbi 546.
Abari baje guhembwa bavuze ko biruhukije kubera ko igihe baribamaze bategereje basaga n’abari baratakaje icyizere dore ko bamwe bavaga no mu tugari twa kure kandi benshi bafite n’abana bato.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|