Barashima ibyagezweho mu myaka itandatu ishize ya manda y’Umukuru w’Igihugu

Ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yujuje imyaka itandatu ya manda y’imyaka irindwi yarahiriye muri 2017, akaba icyo gihe yarijeje kuzakomeza igihango cyo gukora ibyiza yari afitanye n’urubyiruko.

Ubwo yarahiraga ku itariki ya 18 Kanama 2017, Perezida Kagame yagize ati "Mu bintu by’ibanze tuzakora mbere y’ibindi byose, ni ugukomeza igihango cyo gukora ibyiza gusa dufitanye n’abasore n’inkumi ndetse abenshi batoye bwa mbere mu matora ashize, kandi bakabikorana umurava mu bushake n’ibyishimo byinshi".

Uwitwa Nsengiyumva Jacques wari wasabye muri 2015 ko inzitizi z’amategeko zavaho kugira ngo Perezida Kagame yongere kwiyamamaza, yabwiye RBA ko yishimira umutekano wagarutse nyuma y’ibitero bya FLN mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru muri 2018.

Nsengiyumva akomeza ashima uburyo Leta yagaburiye abaturage mu bihe bya Covid-19, uburyo bashakiwe inkingo ndetse mu Rwanda hakaba harimo kubakwa uruganda rukora inkingo.

Umucuruzi w’imboga n’imbuto witwa Ingabire Ange Claudine, ashima ko muri iyi Manda ya Perezida Kagame isigaje umwaka umwe, u Rwanda rwesheje umuhigo wo kwakira inama zikomeye nka CHOGM, Kongere y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA, ndetse n’indege za RwandAir zirimo itwara imizigo hirya no hino ku Isi.

Ingabire yakomeje agira ati "Ubu ibintu turabitunganya bikagenda(hanze) bifite ubuziranenge, izina ry’Igihugu cyacu ryageze kure bitewe n’ubwo buziranenge bw’ibicuruzwa turi gutanga".

Ingabire ashima umutekano u Rwanda rusagurira amahanga nka Sudan, Santarafurika, Sudani y’Epfo na Mozambique, ndetse na we bikamuhesha gukora amasaha yose agize umunsi uko ari 24, haba mu gusarura imyaka, gupakira no kohereza hanze ibyo yejeje.

Muri iyi myaka 6 kandi u Rwanda rwakiriye Abakuru b’Ibihugu bitandukanye baje gutsura umubano, barimo Andry Rajoelina wa Madagascar uvuga ko u Rwanda rwiyubatse mu nzego zitandukanye zirimo Ubukungu, kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ikoranabuhanga.

Perezida wa Seychelles Wavel Ramkalawan na we yabwiye mugenzi we w’u Rwanda ubwo yasuraga icyo gihugu muri Kamena uyu mwaka, ko icyerekezo Perezida Kagame yahaye Afurika ubwo yayiyoboraga muri 2018-2019 we akirimo kukigenderaho.

Mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’Abaturage byubatswe muri iyi myaka itandatu ishize, harimo imidugugudu y’icyitegererezo 124 yatujwemo abaturage 8,272, ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22, ibitaro n’ibigo Nderabuzima.

Ku bijyanye no kuzakomeza kuyobora u Rwanda nyuma ya Kanama 2024, Perezida Kagame avuga ko nta cyemezo arabifataho n’ubwo ngo hari benshi bakomeje kubimusaba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka