Barasabwa kumva ko gusezerana imbere y’amategeko atari umuhango gusa
Asezeranya imiryango 16 harimo itanu yabanaga itarasezeranye, umuyobozi w’umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, Niyonsaba Cyriaque, yabasabye ko batagomba gufata gusezerana nk’umuhango urangirira aho basezeraniye.
Muri uwo muhango wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 30/05/2012, umuyobozi w’umurenge yabasabye kugira umubano urangwa n’urukundo rusesuye hagati y’umugabo n’umugore kuko bigirira akamaro ababakomokaho, bityo bikabarinda kugira ibibazo.
Muri iryo sezerana ariko habayemo agashya ubwo umuryango umwe wari ugiye kwiyandikisha mu gitabo cy’Iranga Mimerere (Etat Civil), hanyuma hakaza umugore akitambika avuga ko afitanye umwana n’umugabo wari ugiye gusezerana.
Byabaye ngombwa ko uwandika mu gitabo abaza umugabo niba abyemera, umugabo avuga ko abyemera kandi yanandikishije umwana mu buyobozi. Ibyo rero ntibyamubujije gusezerana n’ubwo umugore atigeze avuga impamvu yari yaje kwitambika.

Igihe abasezeranaga bari bagiye kurahira imbere y’amategeko, umuyobozi w’umurenge yabajije buri mugabo na buri mugore niba azi neza ko uwo bagiye gusezerana bataba bahuje igitsina kubera ko Leta y’u Rwanda itemera ababana bahuje igitsina.
Nubwo byasekeje abari baje mu birori, Niyonsaba Cyriaque yababwiye ko ari ibintu bikomeye, abaza buri muntu uko yabyifatamo aramutse ageze mu rugo agasanga uwo basezeranye bahuje igitsina. Bose basubije ko batarara muri urwo rugo.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Big up gitifu we!