Barasabwa kugira “Ndi Umunyarwanda” gahunda y’ubuzima bwabo

Abayobozi n’abaturage b’Akarere ka Bugesera barasabwa kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda kuko ari byo bizatuma igera ku ntego zayo.

Ibi babisabwe na Padiri Innocent Consalateur, Komiseri muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, mu biganiro yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abahagarariye amadini n’amatorero bo muri aka karere.

Abayobozi b'Akarere ka Bugesera barasabwa gufatanya n'abaturage mu kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Abayobozi b’Akarere ka Bugesera barasabwa gufatanya n’abaturage mu kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Padiri Konsolateur yagize ati “Bamwe mu bayobozi n’abaturage usanga gahunda ya Ndi Umunyarwanda bayijyamo nko kurangiza umuhango ariko baramutse bayishyize mu buzima bwabo bwa buri munsi byatuma igerwaho nta kabuza”.

Padiri Consolateur yanagarutse ku mateka yaranze u Rwanda, avuga ko Abanyarwanda bagiraga amoko menshi kandi ugasanga ibyiciro byose by’Abanyarwanda biyahuriyemo.

Ubwo abakoloni badukaga, ngo ni bwo batangiye gutanya Abanyarwanda bagendeye ku moko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa (yagengaga ibyiciro by’imibereho), ndetse iryo vangura riza kugeza kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Mu butumwa yahaye aba bayobozi, yagize ati “Ndabasaba kwimika Ubunyarwanda mu byo mukora byose kuko bitabaye ibyo twaba turi nk’abubaka inzu, umusingi wayo udakomeye ndetse ufata itafari ukarishyira ku rindi nta sima irimo”.

Nkurunziza Francis, umwe mu bitabiriye ibigabiro, avuga ko hari byinshi bungutse bigiye kubafasha kunoza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Nkurunziza asaba ko amoko Abanyarwanda bahoranye nk’Abasinga, Abagesera, Abanyiginya, Abazigaba n’abandi, yakongera guhabwa agaciro kuko usanga Abanyarwanda bose bayahuriyemo, hatitawe ku buhutu, ubututsi cyangwa ubutwa.

Agira ati “Jye nsanga Abanyarwanda twongeye gusubira ku moko yacu y’Abasinga, Abacyaba, Abazibaga n’abandi; nta kibazo byadutera kuko nubundi abazungu ni bo babitwambuye maze baduha ibyabo bijyanye n’inyungu zabo”.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Julius Rukundo, yasabye aba bayobozi kugeza iyi gahunda ku baturage.

Ati “Twese tube abakomiseri ba gahunda ya Ndi Umunyarwanda maze tugende tuyigishe abaturage na bo bumve ko ari iyabo”.

Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ni gahunda igamije gufasha Abanyarwanda kugera ku bumwe n’ubwiyunge mu buryo burambye ndetse no gusenyera umugozi umwe mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’umwiryane. Buri muturage agasabwa kuyigira iye.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Isiboyintore uvuze neza!Ntamuyobozi ugomba kubitwigisha kuko twarafashe.Akarere ka Bugesera ndetse n’ahandi mugihugu twaciye mubihe bibi!twabonye amasomo ahagije ayo tutigishijwe n’ababyeyi isi yarayatwigishije!Umwarimu uzarusha inzara akarusha abanyapolitiki babi bangije uru Rwanda ni inde?niharwanywe inzara,himikwe amahoro.Ndi umuntu iruta ndi umunyarwanda!Abaturage benshi baca imbere ye buri cyumweru,nategure isomo rya buri cyumweru mbere cg nyuma ya misa yigishe"ndumunyarwanda"

kayijuka yanditse ku itariki ya: 16-11-2015  →  Musubize

Koko hari bamwe mu bayobozi usanga, batanga Rapport irimo inshuro baganirije abo bayobora kuri gahunda ya ndi umunyarwanda, ariko batitaye kuyibasobanurira neza.
Rero kuba ubuyobozi bw’akarere bufata umwanya wo kwigisha abahagarariye abandi. Bizatanga umusaruro mwiza kandi n’abandi babarebere ho, erega koko iby’iwacu ni byiza, reba umuco nyarwanda uri mo imbyino, imivugo, ibyivugo, urebe n’ibiribwa ibyo twita ibinyarwanda se hari ingaruka bitugira ho.

ISIBOYINTORE yanditse ku itariki ya: 16-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka