Barasabwa kudahishira ihohoterwa ribera mu bipangu

Umuryango uharanira iterambere ridaheza no kurinda abanyantege nke ihohoterwa, ‘Federation Handicap International (yiswe Humanity&Inclusion)’ uvuga ko mu ngo z’abantu bifite hakorerwa ihohoterwa rikabije ntibimenyekane, bitewe n’uko haba ari mu bipangu.

Uyu muryango uvuga ko wifatanyije n’inzego zitandukanye zishinzwe ubutabera mu bukangurambaga bw’iminsi 16 burimo gukorerwa hirya no hino mu gihugu, bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse n’impamvu ziritera.

Umukozi wa Federation ‘Handicap International’ witwa Umurungi Chantal avuga ko n’ubwo intego y’ubukangurambaga isaba buri wese kudaceceka mu gihe akorewe ihohoterwa cyangwa abonye aho rikorerwa, nta buryo abari mu bipangu by’ingo z’abifite bashobora gusohoka cyangwa gusakuza ngo abantu bamenye ko barimo guhohoterwa.

Ati “Mu ngo zifite ubushobozi, ihohoterwa rikorerwa mu miryango ntabwo rivugwa kubera icyubahiro cya ba nyirazo, ugasanga ni ihohoterwa ryaheze mu bipangu ridashobora gusohoka, ibipangu bibuza inshuti z’umuryango n’abashinzwe umugoroba w’umuryango kwinjiramo, ndetse n’ababirimo bibabuza kujya guterana n’abandi”.

‘Federation Handicap International’ ivuga ko mu mirenge itandatu ikoreramo y’uturere twa Rutsiro na Gasabo hamaze kuboneka abakorewe ihohoterwa bagera ku 3,954 kuva mu myaka ine ishize, barimo abagore 2,304 n’abagabo 1,650.

Uwitwa Kanakuze wo mu Karere ka Rutsiro avuga ko yahohotewe n’umuyobozi w’ikirenga mu idini atashatse kuvuga izina, ngo washatse kumusambanya, yamuhunga (akiri muri icyo gipangu) agafatwa na murumuna we wahise amutera inda.

Kanakuze (si ryo zina rye ry’ukuri) avuga ko amaze gutwita, uwo muryango wa Pasiteri wamusabye gukuramo inda arabyanga, akagaragaza ko yakorewe amahohoterwa atatu yikurikiranya, byose bitewe no kuba umukozi wo mu gipangu cy’abantu bifite.

Kanakuze yagize ati “Nagiye kubona mbona umugabo wambaye ubusa(murumuna wa Pasiteri/Bishop) araje muri ‘salon’ aranteruye anjyana mu cyumba turwana, ariko andusha imbaraga”.

Kanakuze avuga ko nyuma yaho yaje kuva muri ako kazi ajya kwicumbikira mu nzu idakingwa neza, akajya asurwa n’abantu b’ibirara bamutoza kunywa n’ibiyobyabwenge, bituma na we yahinduka umuntu ushobora guhohotera abandi.

Nyuma yaho ngo yaje kugerwaho n’abakozi ba Federation Handicap International bamushyira mu matsinda yo kurwanya ihohoterwa baramwigisha, none ubu Kanakuze ni umucuruzi ukomeye w’ibirayi, ubasha kwitunga no gutunga abandi.

Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST) yateganyije ko kuva tariki 22 Ugushyingo- 17 Ukuboza 2021 abagize Komite mpuzabikorwa z’Urwego rw’Ubutabera mu turere, bazajya bafata igihe cyo kuganira ku bibazo by’ihohoterwa(cyane cyane iryo gusambanya abana) ndetse n’ibiyobyabwenge.

MINIJUST ivuga ko mu bagomba kuganirizwa cyane harimo abanyeshuri bagomba kwigishwa kwirinda ibishuko n’ababashuka, ndetse n’abafungiye muri kasho za RIB na Polisi hamwe n’abarimo kugororerwa mu bigo ngororamuco bazasurwa hagamijwe kureba iyubahirizwa ry’amategeko n’uburenganzira bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka