Barasabwa guhagurukira ikibazo cy’abana bakoreshwa imirimo itabakwiriye

Abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Gakenke barasabwa guhaguruka bagahangana n’ikibazo cy’abana bakoreshwa imirimo itabakwiriye kuko bibaviramo kuba inzererezi.

Gukoreshwa imirimo ivunanye biviramo bamwe mu bana kuba inzerezi no guta ishuri.
Gukoreshwa imirimo ivunanye biviramo bamwe mu bana kuba inzerezi no guta ishuri.

Abana bakoreshwa imirimo itabakwiriye bibaviramo guta ishuri ugasanga imirimo bakoreshwa hari igihe ituma bahohoterwa, nko mu gihe umukoresha aje agasanga hari ibyo batakoze neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Uwimana Catherine, asaba inzego zifite aho zihuriye n’icyo kibazo, guhaguruka bakareka kurebera abana bakoreshwa imirimo itabakwiriye.

Ati “Mushakishe mu mirenge murimo, abana bakoreshwa imirimo itabakwiriye, ari bo bana birirwa ari inzererezi, abana bafite ibyo bakwiriye, kuko iyo umuhaye akazi, ejo nawe ubwawe uramuhohotera kuko iyo uje ugasanga atahetse umwana cyangwa atakoze imirimo itamukwiriye amaherezo uramukubita. Iri hohoterwa rirengeje ubwenge nk’uko tubyumva.”

Uwimana akomeza asaba abayobozi kwitandukanya n’abandi mu myumvire ntibakomeze guhishira abakoze ibyaha by’ihohotera, bakumva ko umwana wese ari uwabo kuko baba bahagarariye abana bose mu murenge.

Nzabandora Emmanuel ashinzwe imibereho myiza mu murenge wa Janja, avuga ko bikunze kugaragara ko hari abana bakoreshwa imirimo yo mu ngo bakaba bagiye gushyira imbaraga mu kubirwanya bafata umwana wese nk’uwabo.

Ati “Mu byo twiteguye gukora ni uko tugomba kubihagurukira, aho twakeka hose ko hari umwana ukoreshwa imirimo itamukwiriye, tugakoresha ubukangurambaga aho dutuye, abana bagasubira ku ishuri.”

Nirere Daphrose ati “Ni ukugenda tukareba abana b’abakozi mu ngo tukamenya ngo afite imyaka ingahe, tugahuza ubuyobozi bwaho ari na ho aturuka, bakamushyira mu ishuri.”

Abayobozi batandukanye mu Karere ka Gakenke barimo gusabwa guhagurukira ikibazo cy’abana bakoreshwa imirimo itabakwiriye bikabaviramo ubuzererezi, mu gihe ku wa 12 Kamena 2016, isi yose izaba yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariye kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke yerekana ko muri uyu mwaka wa 2016, umubare w’abana bataye ishuri ungana na 4415ariko abagera kuri 2724 bakaba bamaze kurisubizwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

natwe iburundi birakwiye kubaho tukigira kubaturanyi bacu

Alias yanditse ku itariki ya: 9-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka