Barasabwa gucukura ibyobo bifata amazi mu bihe by’imvura
Gucukura ibyobo bifata amazi mu gihe cy’imvura bizarinda amazu n’imirima by’abaturage bo mu Karere ka Gicumbi gutwara n’isuri bibarinde n’ibiza.
Myuyekure Alexande umuyobozi w’aka karere atangaza ko kubera ubuhaname bw’imisozi usanga mu bihe by’imvura nyinshi hari igihe yangiza amazu y’abaturage ugasanga itwara n’ubutaka.

Muri ibi bihe by’imvura atangaza ko abaturage bari gushishikarizwa gucukura ibyobo bifata amazi mu rwego rwo kurinda inzu zabo guhura n’ibiza.
Ati “Abaturage nibitabira gucukura ibyobo bifata amazi bizatuma itwarwa ry’ubutaka rigabanuka, ndetse no kwangirika kw’imyaka kugabanuke kuko usanga aho babikoze byaragize uruhare mu kurinda imyaka n’ubutaka bwabo gutwarwa ndetse n’amazu.”
Benshi mu baturage bamaze kwitabira kugenda bifatira ingamba zo kurwanya isuri bacukura ibyobo ubu bakaba badafite ikibazo cy’imyaka yabo nk’uko babitangaza.
MukamunanaMargarithe wo mu Murenge wa Rukomo atangaza ko nyuma yo gucukura ibyobo bifata amazi byamufashije imyaka ye ntitwarwe, ubu akaba ameze neza ndetse ugasanga isuri itamugerera mu murima.
Imiyoboro y’amazi kandi imufasha kuyobya umuvu igihe imvura iguye y’amazi akajya mucyobo aho kwinjira munzu ye.
Agira inama n’abandi baturage kwitabira kubika amazi bakoresheje ubwo buryo buciriritse bushobora gukorwa na buri muturage wese ugifite ubushobozi buke bwo kuba yakwigurira ibigega biyabika kuko ari uburyo bwabafasha gukumira isuri no kwirinda Ibiza.
N’ubwo abatuye muri aka karere batujwe mu midugudu ndetse bagakurwa no mu manegeka usanga ibibazo byo guhura n’isuri ndetse rimwe na rimwe umuyaga ukabasenyera biterwa n’ubuhaname bw’imisozi miremire irangwa muri aka karere.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|