Barasabira igihembo uzajya atanga amakuru kuri ruswa

Nkangura Steven, umuturage w’Akagari ka Barija Umurenge wa Nyagatare avuga ko bitoroshye kurandura ruswa kubera amabanga aba hagati y’uyitanga n’uyakira.
Yemeza ko kugira ngo icike hashyirwaho igihembo ku muntu wayatswe kuko byatuma atanga amakuru.

Abahagarariye inzego zitandukanye barebeye hamwe icyakorwa kugira ngo ruswa irandurwe
Abahagarariye inzego zitandukanye barebeye hamwe icyakorwa kugira ngo ruswa irandurwe

Agira ati “ Guca ruswa ntibyoroshye kuko ari ibanga ry’uyaka n’uyimuha, ariko hashyizweho igihembo gishimishije kuwayatswe akayitanga byafasha kuko yatanga amakuru kandi uyaka na we azi ko uyimuha amurega ntiyayimusaba.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, na we avuga ko kurandura ruswa bitaragerwaho nk’uko byifuzwa bitewe n’abakwa ruswa badatanga amakuru.

Minisitiri Busingye avuga ko ruswa ari ikibazo kibahangayikisha amasaha 24 kuri 24 , aho ivuzwe n’aho iketswe.

Avuga ko hari ibintu byinshi mu rwego rw’ubutabera bikorwa neza ariko ngo uteshutse akajya muri ruswa aba abavangiye ari na yo mpamvu iyo afashwe ahura n’ingorane.

Minisitiri Busingye avuga ko intambara yo kurwanya ruswa ari ubukangurambaga, no kugenzura cyane ibiba byabayeho byerekeranye na ruswa.

Ati “ Intambara yo kurwanya ruswa ni ubukangurambaga, kugenzura ariko turacyabuze umuti wuzuye w’abantu batanze ruswa, batswe ruswa batanga ayo makuru.”

Minisitiri Busingye avuga ko ruswa ari ikibazo gihangayikishije u Rwanda
Minisitiri Busingye avuga ko ruswa ari ikibazo gihangayikishije u Rwanda

Minisitiri Busingye yemeza ko ubu itegeko rya ruswa hari icyahindutseho kuko ubu ngo uwayitanze ariko agatanga amakuru arengerwa bitandukanye na mbere, aho yahanwaga kimwe n’uwayakiriye.

Ibi Minisitiri Busingye yabitangaje ku wa 17 Mutarama ubwo yatangizaga umwiherero w’iminsi ibiri uhuza abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera n’abafatanyabikorwa bayo, umwiherero ubera mu Karere ka Nyagatare.

Dr Usta Kayitesi, umuyobozi wa RGB w’agateganyo avuga ko inzego z’ubutabera zidakwiye kwihanganira ruswa kuko isubiza inyuma umuturage.

Ati “ Turi muri gahunda zo kurwanya ubukene bukabije, ubutabera rero bukwiye kurinda abantu n’ibyabo kugira ngo badahungabana basubira mu bukene bukabije ni yo mpamvu inzego zidakwiye kwihanganira ruswa.”

Inzego zitandukanye ziyemeje gufatanya mu rugamba rwo guhangana na ruswa
Inzego zitandukanye ziyemeje gufatanya mu rugamba rwo guhangana na ruswa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka