Barasaba ubufasha mu kwishyuza miliyoni imwe n’igice

Abakozi bagera kuri 23 bari abafundi n’ababafasha mu kazi ko kubaka baravuga ko bambuwe amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’igice na rwiyemeza mirimo witwa Claude ubwo bubakaga isomero ry’umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe.

Aba bakozi bavuga ko baheze mu gihirahiro kuko uyu rwiyemezamirimo bamubuze. Habimana Adolph, ubakuriye, avuga ko bamaze kuzenguruka ku murenge, kuri polisi no ku karere ariko nta nubu nta kiragerwaho.

Bamwe muri aba bakozi bavuga ko abana babo bagiye guhera mu ngo kuko ayo mafaranga ari yo bateganyaga gukoresha babagurira ibikoresho by’ishuri, itike ndetse n’amafaranga y’ishuri.

Gasana Richard, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gasaka, tariki 11/01/2012, yavuze ko uyu rwiyemezamirimo yaciye inyuma umurenge akishyuza amafaranga yose umuterankunga PISCO wubakishije iri somero akayajyana yose atishyuye abakozi.

Gasana ko ubu barimo gushaka uburyo baganira na rwiyemezamirimo Claude akishyura abo yakoresheje, bitaba ibyo hakitabazwa inzego z’ubutabera bakaburana yatsindwa ibye bigatezwa cyamunara.

Twagerageje kuvugana na rwiyemeza mirimo Claude “tutashoboye kumenya irindi zina” kuri telephone ariko yanze kutwitaba.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka