Barasaba kwifashisha Isibo mu gukusanya amakuru yo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe

Abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Gatsibo barasaba ko gukusanya amakuru yo kwifashisha mu kuvugurura ibyiciro by’ubudehe byakorwa binyuze ku rwego rw’isibo kuko ari ho basanga hatangirwa amakuru nyayo.

Mukangango Sarah abaza ikibazo
Mukangango Sarah abaza ikibazo

Ni nyuma y’uko abatuye mu Murenge wa Gitoki bagaragaje ko batishimiye ibyiciro bashyizwemo kuko nta ruhare babigizemo, n’ababajijwe bakaba ngo bataramenye icyo ayo makuru batanze azamara.

Abari bitabiriye inama y’inteko y’abaturage mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo tariki 07 Gicurasi 2019 bagaragaje ko batishimiye ibyiciro by’ubudehe bagiye bashyirwamo, kuko ahanini bitajyanye n’ubushobozi bwabo.

Uwitwa Umubyeyi Aline yafashe ijambo agaragaza ko icyiciro yashyizwemo kitamukwiriye kuko amakuru yatanze atakurikijwe.

Agira ati “Njyewe ndi mu cyiciro cya gatatu, kandi ntibijyanye n’uko mbayeho. Mbere barakubazaga, bati ese uri umuhinzi mworozi, urahinga ugasagurira isoko? Warasubizaga ngo yego. Mu by’ukuri guhinga kwanjye ni isambu ntoya mfite. Gusagurira isoko ni uko iyo nezaga nk’ibitoki najyanaga ku isoko ngo mbashe kubona uko nagura umunyu. Ibyo rero byatumye banshyira mu cyiciro cya gatatu, kandi no kurya hari igihe ari rimwe ku munsi, nta bushobozi mfite”.

Undi muturage witwa Uwimbabazi Godelive, we agaragaza ko n’amakuru yatanzwe n’abaturage mu gihe cy’ikusanyamakuru,atari ko yakurikijwe n’inzego z’ubuyobozi kuko icyiciro yari yashyizwemo yasanze baragihinduye bikamubera imbogamizi mu gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Uwimbabazi akomeza agita ati : “Njyewe mu ikusanyamakuru nari nashyizwe mu cyiciro cya kabiri, ariko mu gihe cyo gutanga ubwisungane mu kwivuza, natunguwe n’uko nasanze narashyizwe n’ubuyobozi mu cyiciro cya gatatu. Byambereye imbogamizi mu gutanga amafaranga, na n’ubu gitifu w’umurenge arabizi”.

Bamwe mu bari bitabiriye inteko y'abaturage
Bamwe mu bari bitabiriye inteko y’abaturage

Abaturage bo mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo bagaragaza ko batishimiye uko ibyiciro barimo byakozwe. Batekereza ko gushyira abantu mu byiciro byakorwa n’abaturage ubwabo, hagashingirwa ku baturanye (isibo) kuko baba baziranye neza.

Rugwera Godfrey na we utishimira uburyo bwakoreshejwe mbere mu gushyira abaturage mu byiciro avuga ko hari icyakemura uku kwibeshya ku muntu bamushyira mu cyiciro.

Rugwera yagize ati :“Uramutse urebye neza burya abantu batuye mu isibo imwe baba baziranye neza. Ndakeka rero ikusanyamakuru rikorewe muri urwo rwego buri wese yakwibona mu cyiciro cyiza, kuko cyaba gifite amakuru nyayo”.

Mukangango Sarah kimwe n’abandi baturage bo muri uyu Murenge wa Gitoki, avuga ko kuba abantu ku rwego rw’isibo baba bari kumwe kandi baziranye neza byaba byiza mu gutanga amakuru ngo abantu bashyirwe mu byiciro, ati “Urebye byaba byiza kuko buri wese yaba azi ubuzima bwa mugenzi we aho batuye mu isiboero ndabona abayobozi bakagendeye kuri uru rwego mu gukusanya amakuru”.

Umuyobozi w'umurenge, Mushumba John
Umuyobozi w’umurenge, Mushumba John

Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Mushumba John, avuga ko ubuyobozi bwatangiye igikorwa cyo kwegera abaturage babaganiriza uko bifuza uko ibyiciro byagenda n’umubare wabyo, nyuma hakazabaho kuvugurura ibyiciro hagendewe kuri ayo makuru yakusanyijwe.

Mushumba ati “Mu biganiro twagiranye n’abaturage bagaraza ko ibyiciro byaba bitatu. Ku bijyanye rero n’ikusanyamakuru koko amakuru avuye ku rwego rw’isibo byaba ari byiza, byanatanga umusaruro mwiza, kuko amakuru yaba ari ay’ukuri bityo ntawashyirwa mu cyiciro adafitiye ubushobozi”.

Ubu mu Rwanda buri mudugudu ugabanyijwemo ibyitwa ‘Isibo’ ihuza ingo 30 mu mujyi, naho mu cyaro ingo ntizigomba kurenga 15 nk’uko amabwiriza agenga imitoreze y’intore abiteganya. Umurenge wa Gitoki utuwe n’abaturage ibihumbi 30 na 570.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka