Barasaba kurangirizwa imanza bakanasanirwa n’amazu

Abacitse ku icumu rya Jenoside mu karere ka Nyabihu bafite ibibazo by’ imanza zitarangizwa burundu ndetse n’amazu ashaje akeneye gusanwa.

Juru Anastase uhagarariye umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu IBUKA mu karere ka Nyabihu avuga ko mu manza zigera kuri 706 bari bafite ngo yavuga ko izigera kuri 80% zimaze gukemuka.

Juru Anastase uhagarariye Ibuka muri Nyabihu.
Juru Anastase uhagarariye Ibuka muri Nyabihu.

Avuga ko mu kwezi kw’imiyoborere myiza byari byarashyizwemo ingufu mu kubikemura ariko ubu bikaba byarahagaze aho asanga inzego z’ibanze mu tugari zitabishyiramo ingufu.

Agira ati “Kuva abayobozi bamanuka bakegera abaturage, ukwezi nyuma yaho niho byahise bisa n’ibihagaze. Asanga kandi ibyo bituma n’imihigo isubira inyuma kuko no kurangiza imanza birimo.”

Yongeraho ati “Icyo nsaba ni uko ubuyobozi bwakongera guhaguruka, izisigaye zikarangizwa, abadafite ubwishyu bakamenyekana nk’uko Minisiteri y’ubutabera yari yabisabye.”

Juru akomeza avuga ko mu byihutirwa basaba ko ubuyobozi bwabafasha,uretse icyo kurangiza imanza hari n’ikindi kibazo cy’amazu y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ashaje akeneye gusanwa.

Avuga ko mbere habaruwe agera ku mazu 49 ariko ko na nyuma hari andi yagiye yiyongeraho agenda asaba ku buryo agera nko ku mazu 60.

Kuri we ngo ibibazo byo kurangirizwa imanza,ibyo gusanirwa amazu n’icyo gufasha abapfakazi b’incike ngo biramutse bikemutse byarushaho kuba byiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif,ubwo yatangarizaga abaturage b’aka Nyabihu ibizakorwa muri uyu mwaka w’imihigo yavuze ko mu mibereho myiza harimo ingingo 18 .

Zimwe mu z’ingenzi akaba yaravuze ko bagendeye ku mateka yaranze u Rwanda bazibanda cyane ku gufasha abatishoboye no gukemura ibibazo byabo kandi muri bo hakaba harimo n’abacitse ku icumu rya Jenoside.
Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko se nkubu abacitse kw’icumu turaziri iki koko

Nkeramugaba yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka