Barasaba kubakirwa isoko bamaze imyaka isaga umunani basezeranyijwe

Abakorera mu isoko rya Gikondo mu Mujyi wa Kigali no hanze yaryo barasaba ubuyobozi kububakira isoko bavuga ko bamaze imyaka isaga umunani basezeranyijwe ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Igishushanyo mbonera cy'iryo soko rya Gikondo
Igishushanyo mbonera cy’iryo soko rya Gikondo

Bavuga ko mbere y’uko isoko ryabo risenywa nta bibazo bidasanzwe bahuraga na byo mu bucuruzi bwabo nk’ibyo basigaye bahura na byo kuva ryasenywa, kuko aho bakorera hatisanzuye ku buryo hari n’abo byaviriyemo kubura aho bakorera bakaba bahitamo gukorera mu muhanda.

Isoko basaba kubakirwa ngo rimaze imyaka isaga umunani baryemerewe, kuko barikuwemo muri 2012 babwirwa ko rigiye kubakwa mu mwaka ukurikiraho ariko bakaza gutungurwa n’uko mu myaka yose ishize imvugo yakomeje kuba “rigiye kubakwa umwaka utaha kugeza uyu munsi” bakaba basanga barabarangaranye.

Amabati azitiye ahazubakwa iryo soko yarashaje bazana amashya
Amabati azitiye ahazubakwa iryo soko yarashaje bazana amashya

Umwe mu bacuruzi barikoreragamo mbere y’uko barikurwamo, kuri ubu akaba asigaye akorera hanze hazwi nka marato, wahawe izina rya Habimana, avuga ko mbere bacuruzaga neza bitandukanye n’uko bakora muri iyi minsi, ari na ho ahera asaba ko bakubakirwa isoko bamaze igihe barasezeranyijwe.

Ati “Barisenya umurenge wayoborwaga na Kaboyi, na Meya Jules Ndamaje, uwasimbuye Meya we nta n’igitekerezo nigeze numva ngo bazaryubakisha, gusa ubu numvishe bavuga ngo Umujyi wa Kigali ari wo uzabikora. Nk’ubu baraje bakuraho amabati ya mbere bashyiraho amashya none reba n’igishushanyo mbonera na cyo cyatangiye gucika, rwose niba ibyo bavuga ari ukuri biyoborwa n’Umujyi wa Kigali turabizi ufite ubushobozi ntabwo wananirwa kubaka iri soko rimeze ritya, tuzi n’ibintu Umujyi wa Kigali ukora, bakwiye kubishyira mu bikorwa kuko n’ibi bimeze nk’amatongo bitagaragara neza”.

Abakorera mu isoko risigaye rizwi nk’irya Gikondo, bavuga ko uretse kuba nta mafaranga babona bitewe n’uko amasoko yabaye menshi mu mihanda, banabangamirwa n’aho bakorera kuko ari hato.

Uwitwa Mukandutiye Ati “Kubera ko ari hato, haba harimo ubushyuhe bwinshi cyane, iyo dushatse kumva akayaga bidusaba kujya hanze ku muhanda kandi nabwo bakatubwira ngo nituve ku muhanda ngo turimo gutega abakiriya, kandi ubushyuhe buba bwatubanye bwinshi mo imbere kubera ubuto bwaho”.

Isoko bacururizamo bavuga ko ribabangamiye kuko ari rito batabona umwuka uhagije
Isoko bacururizamo bavuga ko ribabangamiye kuko ari rito batabona umwuka uhagije

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi buteganyiriza abakorera mu isoko rya Gikondo, Kigali Today yagerageje kuvugana n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, maze asubiza muri aya magambo.

Ati “Wavugana na DG Solange w’Umujyi wa Kigali kuko ari ho isoko ryatangiwe, ari na bo batanze icyangombwa cyo kubaka arakubwira, baheruka gukorana inama na rwiyemezamirimo araguha amakuru arenze ayo mfite”.

Kigali Today yagerageze kuvugana n’umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Marie Solange Muhirwa, na we asubiza ko bataramenya igiye uwatsindiye kuryubaka azatangirira.

Ati “Isoko rya Gikondo rero hari rwiyemezamirimo wariguze ufite kompanyi yitwa Landmark, yabonye icyangombwa cyo kubaka ahubwo ikintu nakora n’ukumubaza igihe azatangira kubaka, kuko ubu nta n’amakuru y’igihe azatangirira wenda ngo mbe nababwira”.

Hari abakorera hanze kubera kubura umwanya mu isoko rihari
Hari abakorera hanze kubera kubura umwanya mu isoko rihari

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko rwiyemezamirimo witwa Mudenge Kayumba yahawe ibyangombwa byo kubaka umwaka ushize, akaba yaragombaga guhita atangira akimara kubibona.

Mu gihe kirenga icyumweru twagerageje guhamagara uwo rwiyemezamirimo wahawe isoko, tugasanga nimero ye itari ku murongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka