Barasaba koroherezwa kubona insimburangingo no kwiga ururimi rw’amarenga

Abafite ubumuga bagaragaza ko kubona insimburangingo no kwiga ururimi rw’amarenga bikiri imbogamizi kuri bo, bagasaba Leta kubakorera ubuvugizi kuri ibyo bibazo.

Ingabire Assumpta, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC
Ingabire Assumpta, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC

Umuboyozi mukuru w’inama y’Abafite ubumuga, Mbabazi Olivia, avuga ko hari bamwe mu bafite ubumuga bagifite ikibazo cyo kubona insimburangingo kuko ubwisungane mu kwivuza butabikora.

Ati “Uretse inyunganirangingo ubundi kubona insimburangingo biracyarimo ikibazo gikomeye ku buryo usanga abafite ubumuga batoroherwa no kwishyura insimburangingo kandi zihenda cyane ndetse ubwisungane mu kwivuza ntibwishyura ibyo umuntu ufite ubumuga akenera byose”.

Ikindi kibazo cyagarutsweho ni icy’ururimi rw’amarenga abafite ubumuga bahura na cyo igihe bagiye gusaba serivise mu nzego zitandukanye kuko batabasha kuvugana muri urwo rurimi n’abo basanze.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, asaba Abanyarwanda muri rusange kumva ko abafite ubumuga bafite ubushobozi ndetse n’agaciro mu muryango nyarwanda.

Ati “Ni abantu biga bagafata, ni abantu batanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu, ni abantu bafite ibyo bashoboye iyo bafashijwe muri ubwo buzima babamo usanga na bo bashobora kugira ibyo bimarira bagafasha n’imiryango yabo”.

Ingabire avuga ko basabye uturere kujya tubagezaho raporo y’abantu bafite ubumuga kugira ngo babafashe kubona izo nsimburangingo n’inyunganirangingo ndetse bakorerwe ubuvugizi aho biri ngombwa.

Abafite ubumuga bashobora kwitabira gahunda zitandukanye zirimo na siporo
Abafite ubumuga bashobora kwitabira gahunda zitandukanye zirimo na siporo

Ingabire avuga ko abafite ubumuga ubu ibibazo bafite bikorerwa ubuvugizi ndetse bigashakirwa ibisubizo kuko bahagarariwe mu nteko Ishinga Amategeko, ndetse bakagira na Komisiyo y’Igihugu ibashinzwe, bakagira n’amashyirahamwe bahuriramo n’imiryango itandukanye ikurikirana uburenganzira bwabo bwa buri munsi.

Ibyo bikorwa byose bibaha amahirwe yo gukomeza kwitabwaho uko bikwiye ndetse no kubafasha kongera imibereho myiza yabo.

Ingabire Assumpta avuga ko yagejejweho ikibazo cyo kwishyura insimburangingo hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza. Leta ngo ibyitayeho kandi ibishyizemo imbaraga kikaba kizakemuka vuba.

Ubwo tariki ya 03 Ukuboza 2022 i Gicumbi hizihirizwaga ku rwego rw’Igihugu umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, uwo muhango waranzwe no guha inyunganirangingo abafite ubumuga zizajya zibunganira mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Habanabakize Thomas yahawe igare
Habanabakize Thomas yahawe igare

Uwitwa Habanabakize Thomas yahawe igare, naho Nyirabahire Pascasie ahabwa imbago. Aba bombi bashimiye ubuyobozi bwabitayeho, ndetse Habanabakize avuga ko atazongera kugenda yicwa n’amabuye kuko igare rizajya rimufasha kugenda aryicayemo mu gihe yagendaga yicaye hasi.

Nyirabahire we avuga ko ikibazo cyo kugenda yunamye gikemutse kuko imbago yari afite zari zishaje akaba ahawe izindi nziza kandi nshyashya.

Uyu munsi wanaranzwe n’imikino y’abafite ubumuga, ndetse hanamurikwa ibyo bakora birimo imipira iboshye yo kwambara ndetse n’imitako.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka