Barasaba ko ururimi rw’amarenga rwaba isomo nk’andi yose

Ababana umunsi ku wundi n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, barasaba ko ururimi rw’amarenga rwaba isomo, rukigishwa mu mashuri yose nk’uko bigenda ku yandi masomo.

Ururimi rw'amarenga rugiye kwigishwa hose mu mashuri
Ururimi rw’amarenga rugiye kwigishwa hose mu mashuri

Ibyo ngo byazakemura ikibazo abafite ubwo bumuga bakunze guhura nacyo, cyo kubura ababasemurira mu gihe bageze mu rwego runaka bahakeneye serivisi, kuko bigorana kumvikana n’abagomba kubafasha.

Ariko ururimi rw’amarenga ruramutse rwemejwe rukigishwa, nk’uko izindi ndimi zigishwa byazatuma habaho umubare munini w’abazi neza gukoresha amarenga, ku buryo ikibazo cyo gushakira abasemuzi abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga cyazaba kibaye amateka.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri y’abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Karere ka Huye, Frere Jean Bosco Ntamagiro, avuga ko imbogamizi zikomeye abafite ubwo bumuga bakunze guhura nazo, ziganjemo ikibazo cyo kubura abasemuzi, kuko hari n’igihe bahohoterwa ariko bakabura uko bafashwa.

Ati “Dukunze kuganira n’abayobozi mu nzego z’ibanze, tukabasaba yuko bagerageza kwegera abo bana aho bari, na bo bakatubwira ko ikibazo bafite ari uko rurimi rw’amarenga bataruzi, ko bibagora kuganira nabo. Jyewe rero nkaba nsaba rwose yuko kwiga ururimi rw’amarenga byagombye kuba rumwe mu masomo atangwa mu mashuri y’ibanze ndetse n’ayisumbuye, kugira ngo buri wese amenye gukoresha ururimi rw’amarenga, abo bana bafashwe muri sosiyete”.

Si Frere Ntamagiro wenyine wumva ko ururimi rw’amarenga rwajya rwigwa mu mashuri, kuko abihurizaho na Angelique Martine Mukandayisaba, umwarimu wigisha amasomo ya Siyansi mu Rwunge rw’amashuri rwa Institut Filipo Smaldone, na we uvuga ko ururimi rw’amarenga ruramutse rumenywe n’umubare munini w’abantu, hari icyo byafasha ba nyirarwo.

Ati “Ntabwo naba narize icyongereza ngo nimpura n’umuzungu nanirwe kumwisobanuraho, n’urwo rurimi rero barwigishije mu mashuri umwana cyangwa n’undi muntu wese akarwiga, ntabwo yazabura ikintu avugana n’ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, byibuze muri buri gice cy’ubuzima bakajya babona umuntu ubufasha. Nko munsengero hakaba hari umuntu ubasobanurira, kwa muganga bakajya babona umuntu uzabasobanurira mu gihe aje kwivuza, niba muri Polisi aje gutanga ikirego akabona umuntu umufasha no mu nzego z’ibanze hakaba hari uwo muntu witeguye kuba yamufasha”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCDP), Emmanuel Ndayisaba, avuga ko igihe havugururwaga itegeko nshinga, byaganiriweho cyane, basaba ko ururimi rw’amarenga rwahindurwa rukagirwa ururimi rwemewe nk’izindi zikoreshwa mu Rwanda, bumvikana ko bagomba kubanza bakarutegura neza biberanye n’umuco w’igihugu.

Ati “Icyo ni cyo twumvikanye, ahubwo bashyiramo ingingo iteganya yuko igihe tuzaba twabirangije rushobora kuzemerwa, icyo ni cyo twahise dutangira gutegura ku buryo ubu turimo turakora inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga. Turateganya yuko byibuze muri uku Kwakira bashobora kuba barangije, tugategura ibitabo hanyuma tugategura n’uburyo bwo kurwigisha, kurukwirakwiza hirya no hino”.

Ururimi rw'amarenga rwigishijwe hose byafasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kubona serivisi bitabagoye
Ururimi rw’amarenga rwigishijwe hose byafasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kubona serivisi bitabagoye

Ati “Ariko tukanasaba Minisiteri y’Uburezi kuko na yo twarabivuganye, guhita irushyira mu masomo yigishwa, bivuze ngo mu gihe gito tuzaba tumaze kurubona, noneho ibyo bindi bikurikireho. Aho ni ho tuzavuga ngo tugiye gukemura ikibazo burundu nitwigisha ururimi rw’amarenga mu mashuri”.

Icyumweru cya nyuma cya Nzeri buri mwaka cyahariwe kwita ku bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, uyu mwaka insanganyamatsiko ikaba igira iti “Twizihize iterambere ry’imiryango y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga”. Mu Rwanda habarirwa abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basaga ibihumbi 70.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyiza pe nage ndayazu ark mbura uko nayigisha abandi bibaye byiza mwadufasha tukayigisha mubigo bitandukanye whatp07850909282 twabafasha

Hakizimana venist yanditse ku itariki ya: 29-03-2023  →  Musubize

Muraho neza njye nize ururimi rw’amarenga ubu ndi umusemuzi icyo gitekerezo nicyiza cyo kugira amarenga nk’isomo nkayandi kuko byafasha nabafite ubwo bumuga bwo kutumva no kutavuga Kandi twiteguye kubafasha natwe
Murakoze

Emmanuel Mpagazekubwayo yanditse ku itariki ya: 20-09-2022  →  Musubize

Muraho neza mwazadufashije mu buryo bwo kumenya amarenga, wenda mukajya mudushakira ama videos.

Eliezer NIYONKURU yanditse ku itariki ya: 4-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka