Barasaba ko ibibazo biri muri mubazi byakemurwa mbere yo gutangira kuzikoresha

Abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali barasaba inzego zibishinzwe ko zabanza gukemura ibibazo bitandukanye biri muri mubazi mbere yuko zitangira gukoreshwa.

Ibibazo byari muri mubazi ngo byamaze gukemurwa ku ku buryo mu minsi ya vuba zitangira gukoreshwa
Ibibazo byari muri mubazi ngo byamaze gukemurwa ku ku buryo mu minsi ya vuba zitangira gukoreshwa

Abo bamotari bavuga ko impamvu zatumye icyikiro cya mbere cy’ikoreshwa rya mubazi ritaragenze neza nk’uko byari biteganyijwe, byatewe n’uko harimo ibibazo birimo ibiciro byari bihanitse bigatuma habaho ubwumvikane bucye.

Uretse ibiciro byari bibangamiye abagenzi, harimo n’ibibazo bya murandasi y’izo mubazi idakora neza kandi ari yo yifashishwa kugira ngo hamenyekane ingano n’igiciro cy’urugendo.

Félicien Ndayisabye n’umumotari mu Mujyi wa Kigali, avuga ko imbogamizi ya mbere iri muri mubazi ari ibiciro bibateranya n’abagenzi.

Ati “Imbogamizi nabonye jye nk’umumotari ni uko zaje zifite ibiciro bihanitse, umukiriya yayikoresha yagira atya akabona yishyuye ikiguzi kinini kiruta icyo yishyuraga mbere yumvikanye na motari, ubutaha mwahura ntiyongere kugutega. Ubu keretse wenda nka RURA ibaye igabanyije ibiciro ku buryo bitabangamira abakiriya, kuko bibaye bikimeze nka mbere hazabamo na forode, mu buryo bwo kuba wowe yanze ku gutega akoresheje mubazi, hakaboneka abandi bajya babatwara bumvikanye mu buryo bwa forode”.

Egide Tuyishime avuga ko kuba mubazi zifite ikibazo cya murandasi idakora neza bibangamira akazi kabo, agasanga umushinga w’ikoreshwa ryazo wazagorana kugira ngo ushyirwe mu bikorwa mu gihe bitarakosorwa.

Ati “Izi mubazi rero n’ubu ziracyafite ibibazo, nkajye urabona ko nyikoresha, abagenzi bagiye kwishyiura amafaranga sinyabone, nkarinda kujya guhamagara ku kicyaro cya Yego. Ni ukuvuga ngo icyatumye ibya mbere bipfa, ibigendanye na murandasi ntaiyari iriho, n’ubu rero nibakemura ikibazo cya murandasi nta kibazo zizakoreshwa”.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu (Transport) muri RURA, Anthony Kulamba, avuga ko ibibazo biri muri mubazi biri mu nzira yo gukemuka.

Ati “Tumaze igihe kirekire tuganira n’abatanga iyi serivisi ya mubazi, twaganiriye n’abahagarariye abamotari ndetse n’abamotari, barimo barabaha mubazi nshya, abafite izangiritse barimo barazisana. Icyo nakubwira Ni uko ibiciro byasubiwemo biri hafi gutangazwa n’urwego rubifitiye ububasha mbere y’uko tubivuga mu buryo busobanutse neza, ariko icyo nakwizeza ni uko ibiciro bimeze neza byasubiwemo, binogeye umugenzi, binogeye umumotari”.

Ibiciro bizakoreshwa muri mubazi ngo bizanyura abagenzi n'abamotari
Ibiciro bizakoreshwa muri mubazi ngo bizanyura abagenzi n’abamotari

Ngo hari ibyakozwe byinshi bizagezwa mu itangazamakuru mu minsi iri imbere kuko gahunda yo gukoresha mubazi kuri moto iri hafi gutangira, nk’uko Kulamba abisobanura.

Ati “Hagombye kunozwa ibyatumye gahunda isubikwa cya gihe, kureba mubazi ko zihari zihagije, kureba ko zimeze neza, izakoreshwaga nka telefone bigatuma motari akonsoma internet kuri You tube, bikamwicira gahunda y’urugendo, byagombaga gusubirwamo. Izo application zigahindurwa ikaba mubazi ntibe teLefone, ibyo byose bimaze kunozwa, aho tugeze ni heza, turi hafi kubatangariza ko igikorwa gitangiye, abagenzi na bo bazabyishimira kuko ibiciro bizaba bidahenze ugereranyije n’ibyo guciririkanya, rwose igiciro kizaba ari cyiza ni cyo nabizeza”.

Mu Mujyi wa Kigali habarirwa moto zikora akazi ko gutwara abagenzi ibihumbi 26.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imbogamizizo ninyishi iyo navugaho ibiciro baragabanyije ariko bakata amafaranga menshi kuyinjiye 10.3%ni menshi cyane nabyo babirebeho.

HABARUREMA fidele yanditse ku itariki ya: 19-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka