Barasaba ko basana amazu yabo baburiye ingurane

Abaturage batuye hafi y’Isoko rya Nyamitaka bagombaga kwimurwa kubera ko begereye Ikivu, basaba kwemererwa gusana amazu yabo kuko hashize imyaka itatu batarahabwa ingurane.

Aba baturage bo mu Kagari ka Ntango mu Murenge wa Nyabitekeri bavuga ko babujijwe kongera gusana amazu bacururizamo kuko bari muri metero 50 uvuye ku Kiyaga cya Kivu mu gihe bari barabariwe ngo bazimuke ariko kugeza ubu bakaba barategereje amafaranga y’ingurane bagaheba.

Amazu yarangiritse ariko abaturage ntibemerewe kuyasana kandi nta n'ingurane bahabwa ngo bayavemo burundu.
Amazu yarangiritse ariko abaturage ntibemerewe kuyasana kandi nta n’ingurane bahabwa ngo bayavemo burundu.

Aba baturage bavuga ko bakomeje guhomba byinshi birimo ko amazu yabo asa nabi ndetse bakaba batorohewe no kuyakoreramo kandi badashobora kuyasana.

Bakomeza bavuga ko bibatera igihombo gikomeye mu gihe muri iki gihe ari bwo ikawa iba yeze kandi bakeneye kuyigura bakayibika mu mazu yabo y’ubucuruzi.

Umwe muri bo agira ati “Tugeze igihe cyo kugura ikawa no kuyibika ntaho twayibika kuko amazu yacu arenda kutugwaho kuko ntabwo twemerewe kuyasanura.

Ubuyobozi bwaraduhagaritse nyamara hashize imyaka itatu batubwira ko baduha ingurane na n’ubu twarategereje turaheba.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko bwafashe icyemezo cyo gukura abaturage muri metero 50 uvuye ku Kiyaga cya kivu, nk’uko itegeko ribiteganya.

Mu gihe abaturage bari bahatuye barimuwe hasigara abari bafite inzu z’ubucuruzi, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko mu gihe amafaranga ataraboneka ngo bimuke abashaka gusana bakwegera ubuyobozi bubari hafi bukabafasha.

Kamali Aime Fabien, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, yagize ati “Nta nzu yo guturamo yasigaye hariya bose barimuwe, ariko hari inzu z’ubucuruzi n’utubari zasigaye.

Amazu ahasigaye ni ayakorerwagamo ubucuruzi.
Amazu ahasigaye ni ayakorerwagamo ubucuruzi.

Haramutse hari umuturage ufite ikibazo yakwegera ubuyobozi bumwegereye agafashwa aho kugira ngo inzu imugweho mu gihe amafaranga y’ingurane yaba ataraboneka”.

Nubwo ubuyobozi buterura ngo buvuge igihe amafaranga y’ingurane azabonekera, abaturage bavuga ko babariwe amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda buri nzu.

Muri ako gace, hari amazu arenga umunani agomba kuhava ariko abaturage bo basa n’abataye icyizere ko ayo mafaranga azaboneka bakababazwa n’igihombo byabateye ibikorwa byabo gusubira inyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka