Barasaba isanwa ry’ikiraro kimaze guhitana abagera kuri 7
Abatuye akagari ka Ruragwe, Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, bahangakishijwe n’ikiraro cya Ryabutwatwa cyaridutse kikaba kimaze guhitana abantu barindwi.
Aba baturage bavuga ko iki kiraro kimaze igihe cyarangiritse, ubu hakaba nta kiri gukorwa kugira ngo gisanwe mu gihe gikomeje guhitana ubuzima bw’abantu.
Aba baturage bavuga ko iki kiraro cyangitse ku buryo bukabije, ubu ngo nta modoka zikinyuraho, yewe n’igare ntiryabona aho rinyura.

Maniragaba Francois ati: “Buri muntu ahanyura yigengesereye, nk’abana b’abanyeshuri bahanyura bagiye kwiga, ababyeyi basigara bafite impungenge N’iyo badusaba umuganda twawutanga ariko kigakorwa”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruragwe, Madamu Munganyinka Julienne avuga ko iki kiraro kibafitiye akamaro kuko gikoreshwa n’abanyeshuri bagiye kwiga ku ishuri rya Nyagatovu.
Iki kiraro kandi ngo cyabafashaga mu buhahirane n’Umurenge wa Gitesi bahana imbibi, ariko ubu ubwo buhahirane bukaba busa n’ubwasubiye inyuma.

Munganyinka avuga ko akagari nta bushobozi gafite bwo kugikora, akaba asaba ko inzego zibakuriye zareba uko zibafasha ntigikomeze guhitana ubuzima bw’abaturage.
Mu kiganiro n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Hakizimana Sebastien, yagaragaje ko mu igenamigambi ry’Akagari bakwiye kureba ibyihutirwa, kandi ikiraro nk’icyo gifitiye akamaro aho kiri akaba ari ngombwa ko gishyirwa mu bya mbere.
Hakizimana asaba kandi abaturage kureba ibyo bashobora mu ikemurwa ry’iki kibazo ubundi akarere nako kakabafasha ibisigaye.
Hakizimana ati “Icyo nasaba abaturage baho ni ukureba niba hari amabuye akenewe bakayutunda mu muganda, niba hari ibiti bakabizana, ubufasha bwacu bukaza bwiyongera ku musanzu wabo.”
Izina rya Ryabutwatwa ryahawe iki kiraro ryaturutse ku muntu wa mbere wakiguyemo agapfa witwaga Butwatwa. Cyaje gusanwa muri Nyakanga umwaka ushize wa 2014 ariko nyuma y’ukwezi kumwe kirongera kirasenyuka.
Ernest NDAYISABA
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Abayobozi ba kariya Karere nta kigenda!
Bibera mu magambo gusa naho ibikorwa byo ni bike pe!
Akarere ka karongi twagasabaga kwihutira gutabara bagasana iki kraho hataragira abandi bantu bahatakariza ubuzima bwabo.