Barasaba abagabo kurekera aho gushuka abangavu kuko bahemukira igihugu
Abangavu bahohotewe bamwe bikabaviramo guhungabana, abandi bakabyara nyamara na bo bari bagikeneye kurerwa, bavuga ko abagabo bahohotera abana bakwiye kwisubiraho kuko bahemukira igihugu.
- Barasaba abagabo kurekera aho gushuka abangavu kuko bahemukira igihugu
Bamwe mu bo mu Karere ka Huye bagize amahirwe yo gukurwa mu gahinda bari barahezemo, ku bw’inkunga y’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda (Rich), bavuga ko nta mwana bifuriza kunyura mu buzima nk’ubwo na bo banyuzemo, bityo bagasaba abagabo bajya bashuka abana gusigaho.
Mukamana (Ni izina tumuhaye kuko atashatse ko amazina ye atangazwa), ni umwe muri abo bangavu uvuga ko yitegereje agasanga hari abakobwa bafite imyitwarire itari myiza, iviramo bamwe muri bo gutwara inda, ariko ko hari n’abashukwa n’abagabo baba bafite abagore kandi na bo barabyaye.
Agira ati “Rwose hariho abagabo b’abana babi, usanga ufite imyaka 30 n’ingahe cyangwa 40 ari kumwe n’akana k’imyaka 15. Ese mu by’ukuri, nta soni aba afite? Nta no kuvuga ngo ese umbonana n’uyu mwana aravuga ngo iki! Umuntu afite umugore ariko ntamunyuze, agiye mu bakobwa, umwe amuteye inda, undi amuteye sida!”
Yungamo ati “Ntabwo bose babikora pe! Ariko hariho abagabo b’abana babi! Abo rero, nta mutima bagira. Kuko bawugira ntabwo umuntu yakabaye afite umugore n’abana ngo ajye ku mwana w’imyaka 15. Mu by’ukuri ni irari rirenze urugero!”
Yunganirwa na Mugisha wifuza ko abagabo bajya guhohotera abana bajya babanza kwibaza mu gihe hari uwahemukira abana babo mu buryo bagiye kubikora ku bandi.
Ati “Igihe ari kumwe n’umwana mutoya, akwiye gusubiza inyuma akareba uwo yabyaye, akibaza niba aramutse amubonanye n’undi mugabo byamunezeza. Ese kuki adatekereza ko atabiretse n’undi atabireka ku mwana we?”
Ku rundi ruhande, aba bakobwa basaba abagabo bahohotera abana kuzirikana ko guhohotera umwana w’umukobwa bimusubiza inyuma, bigatuma hari byinshi yari kugeraho bipfa, bityo uwabimuvukije akaba ahemukiye igihugu.
Musabyemariya ati “Abana b’abakobwa na bo barashoboye. Iyo umwangije, ukamutesha ishuri, ntuba ureba ko hari byinshi uri kwangiriza igihugu? Abagabo bagakwiye gusubiza amaso inyuma, bakisubiraho, bakareka kwangiriza igihugu.”
Yungamo ati “Abagabo nimwisubireho, mureke gukomeza gushuka abana, kuko namwe babikoreye abanyu mwababara. Niba ufite umugore ukaba ufite n’abana, urashaka umukobwa w’iki?”
Mukamana na we asaba abagabo kwisubiraho agira ati “Nibarekere aho kuko bakomeje kwandagaza abana b’abakobwa! Bagakwiye kwigaya. Niba ufashe amafaranga ukayashukisha umwana w’umukobwa kandi nawe warabyaye, jya uzirikana ko niwangiza uw’abandi n’uwawe ari ko bazamugira.”
Avuga kandi ko n’utarabyara akwiye kubyitaho, azirikana ko na we hari igihe azaba ahangayikishijwe n’uburere bw’umwana we.
Asoza agira ati “N’ubonye mugenzi we abikora aba akwiye kumubwira ko ibyo akora atari byo.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|