Barakemanga ikosorwa ry’ibizamini byemerera abantu kwinjira mu rugaga rw’abahesha b’Inkiko

Abakora ibizamini byemerera abantu kwinjira mu rugaga rw’abahesha b’Inkiko b’umwuga, baravuga ko badashira amakenga ikosorwa ry’ibyo bizamini n’uburyo bitangwamo kubera uburiganya bugaragaramo.

Mu bantu 11 bagaragara kuri uru rutonde bivugwa ko umwe atigeze akora ikizamini, nyuma akarugaragaraho ari nawe wahize abandi, kandi nta handi na hamwe agaragara ku rutonde rwagiye rugaragara
Mu bantu 11 bagaragara kuri uru rutonde bivugwa ko umwe atigeze akora ikizamini, nyuma akarugaragaraho ari nawe wahize abandi, kandi nta handi na hamwe agaragara ku rutonde rwagiye rugaragara

Ni nyuma y’uko tariki 26 Kamena 2023 hakozwe ikizamini cyanditse cyemerera abantu kwinjira mu rugaga rw’abahesha b’Inkinko b’umwuga, ariko hakaza kugaragaramo ibyo abagikoze bita uburiganya.

Ubusanzwe ushaka kuba umuhesha w’Inkiko w’umwuga yandika abisaba muri Minisiteri y’Ubutabera ubundi bakazahitamo abakora ibizamini, bibibemerera, ariko mbere yo kugikora bagasabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 (20.000), yitwa ko ari ayo kwiga kuri dosiye, yishyurwa muri Banki ya Kigali, Ecobank no muri GT Bank.

Abari bemerewe kwitabira icyo kizamini cyanditse bari ku rutonde bari abantu 17, biyongeraho undi umwe wari warakoze ikizamini ariko ntiyatsinda wemerewe kongera gusubiramo.

Cyakora ngo hari n’urundi rutonde rw’abandi 8 bakoze umwaka ushize ntibatsinda bifuzaga gusubiramo ariko ntibabyemererwa.

Mu bantu 17 bari bemerewe gukora ikizamini cyanditse tariki 26 Kamena 2023 saa yine za mugitondo, 10 bonyine ni bo bashoboye kwitabira no kugikora, ariko hagiye gutangazwa amanota urutonde rusohokaho abantu 11 barimo umwe utarigeze agaragara ku rutonde na rumwe uretse urw’abatsinze, kandi rusohoka ari we wahize abandi afite amanota 80%.

Nyuma y’uko urutonde rusohoka, abakoze ikizamini batangarije Kigali Today ko uwarushije abandi atigeze akora ikizami kubera ko nta hantu na hamwe agaragara mu bari bemerewe gukora ikizamini, ahubwo bagatungurwa no kubona ari we wahize abandi.

Umwe mu bakoze icyo kizamini yagize ati “Turakemanga imikosorere y’ibi bizamini n’uburyo bitangwamo. Ese twahamya gute ko abatsinze koko bafite ukuri ko batsinze, harimo abandi batsinze kandi batarakoze ikizamini?

Mu gushaka kumenya amakuru y’impamo ku bivugwa ku rugaga rw’abahesha b’Inkiko b’umwuga Kigali Today yagerageje kuvugana n’umuyobozi warwo Me Jean Aime Niyonkuru, ayitangariza ko nta makuru ahagije abifiteho.

Yagize ati “Ibyo bintu bisaba kuba umuntu afite dosiye mu ntoki akamenya ibyo ari byo, ntabwo ari ukukwima amakuru pe, jye ntabwo mba muri komisiyo ikoresha ibizamini, iyo komisiyo ubundi iyoborwa n’umuyobozi wungirije w’urugaga, ankorera raporo akayinshyikiriza, akavuga ati dore abo twakoresheje ibizamini ni aba, abatsinzwe ni aba, amanota ni aya, bakurikiranye batya.”

Abajijwe undi ushobora kugira icyo avuga ku bibazo bivuga mu bizamini byemerera abantu kuba abahesha b’Inkiko b’umwuga byakozwe uyu mwaka, umuyobozi w’urugaga rw’abo yavuze ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’urugaga ari we ushobora kubisobanura neza, gusa igihe Kigali Today yagerageje kumusobanuza ibijyanye n’amakuru avugwa kuri ibyo bizamini ntacyo yifuje gutangaza.

Urugaga rw’abahesha b’Inkiko b’umwuga mu Rwanda rugizwe n’abanyamuryango barenga gato 400, abakora ibizamini bakaba basaba ko itangwa ry’ibizamini n’itangwa ry’akazi byanozwa bigakurikiza, kuko ibi byazanarinda imikorere mibi mu gihe umuntu ageze mu kazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka