Barahugurwa uko barushaho kurwanya ihohoterwa

Inzego zitandukanye zifite aho zihurira no kurwanya ihohoterwa, zahuriye mu mahugurwa yo kunoza imikorere. Ayo mahugurwa azamara ibyumweru bitatu, yatangiye tariki 10 Ukwakira 2023, akaba agamije kongera ubumenyi no kunoza imikorere n’imikoranire mu gutanga serivisi inoze ku bagana Isange One Stop Centre.

Ishimwe Belise ukorera ku bitaro bya Remera-Rukoma, umaze imyaka itatu afasha abantu bahuye n’ihohoterwa, avuga ko mu kazi bakora harimo kuvura no kurinda ubuzima bw’uwahohotewe harimo kumurinda SIDA, inda zitateganyijwe n’ibindi.

Avuga ko muri aya mahugurwa bayitezemo gukarishya ubumenyi mu byo bakora cyane cyane ububafasha guhangana n’imbogamizi bahura na zo. Ati “Turacyakeneye ubuvugizi kuko hari abatugana badafite ubumenyi buhagije kuko usanga batugana bamaze gusama inda ari nkuru. Rero twiteze ko umubare w’abatanga iyi serivise uziyongera kugira ngo bigabanye abatwara inda zitateguwe”.

Umutesi Claudine ukorera Isange One Stop Centre muri Rwanda Military Hospital nk’umugenzacyaha avuga ko aya mahugurwa bayitezeho gusangira ubunararibonye hagati y’abaganga, abagenzacyaha, abakozi ba GBV bahuza ibikorwa bya Isange ndetse n’abahanga mu kuvura ihungabana cyangwa uburwayi bwo mu mutwe.

Col (Rtd) Ruhunga Jeannot
Col (Rtd) Ruhunga Jeannot

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Col (Rtd) Ruhunga Jeannot, avuga ko amahugurwa bateguye bafatanyije n’abafatanyabikorwa agamije kunoza imirimo bashinzwe.

Col(Rtd) Ruhunga avuga ko kuri ubu inzego zishinzwe kurwanya ihohoterwa zikora akazi nk’uko zibishinzwe ariko nanone bataterera iyo. Ati:”kuba dufite Isange ntibivuze ko guhohotera byacitse kuko ikibitera kiracyahari, Leta ikomeza gukangurira abantu kubivuga byabaye ngo ababikoze bahanwe no kwita kubabikorewe”.

Avuga ko ibihugu byinshi biza kwigira ku Rwanda uburyo bwo guhangana n’abanyabyaha kuko bo usanga uburyo bagenzamo ibyaha akenshi batabasha gufata abanyabyaha ndetse ugasanga ibyaha by’ihohoterwa ni byinshi maze bikadindiza iterambere ry’ibihugu batuye.

Col(Rtd) Ruhunga, yongeraho ko kuri ubu ikibazo cy’ubushobozi mu gutanga serivise cyamaze gukemuka. Ati:”Kuri ubu ubushobozi burahari kuko ibitaro byose by’Uturere bifite serivise za Isange One Stop Center, umukozi w’isanamitima, umukozi wa Minisiteri y’umuryango ndetse n’umugenzacyaha. Impamvu izi nzego zose zihari nuko zose zifatanya kandi bikaba bigize ubudasa bw’u Rwanda”.

Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera umwana, Umutoni Aline, avuga ko kuri ubu ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihari ku bagore n’abagabo ndetse n’abana, gusa imibare rimwe na rimwe ugasanga igenda yiyongera ariko ahanini bigaterwa no kuba abantu baramenye amakuru ko iki ari icyaha bityo amakuru akamenyekana.

Avuga ko ubufasha batanga kuri Isange ahanini ari ibiganiro biba hagati y’umukozi wa GBV n’uwahohotewe kugira ngo hamenyekane ubwoko bw’ihohoterwa yakorewe kugira ngo bamenye uko bamufasha.

Umutoni avuga ko aya mahugurwa bayitezeho umusaruro mwiza. Ati:”si ubwa mbere habaye amahugurwa nkaya, ni ingenzi kandi twiteze ko bizatuma serivise zisanzwe zitangwa zirushaho kunozwa ku rwego rwisumbuyeho”.

Ubwo aya mahugurwa yatangizwaga umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, yatangaje ko uko abantu bahugurwa bifasha kumva no guhuza ibikorwa bitagoranye ndetse ko amahugurwa azahoraho kuko afasha cyane kandi muntu akwiye guhora yiyungura ubumenyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka