Barahamya ko kubahera serivisi hanze bizarushaho kubarinda Covid-19

Abatuye mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko abakunda gufatira amafunguro muri resitora, baravuga ko kuba basigaye bakirirwa hanze ari byiza, kuko abatanga iyo serivisi bubahirije inama bagirwa n’ababishinzwe, ku buryo bose bumva bizarushaho kubarinda Covid-19.

Bishimiye kwakirirwa hanze kuko bumva bizabarinda Covid-19
Bishimiye kwakirirwa hanze kuko bumva bizabarinda Covid-19

Benshi mu bakunda gufatira amafungura muri resitora bavuga ko gahunda yashyizweho yo kuba basigaye bakirirwa hanze aho kuba mu nzu nk’uko byari bisanzwe, ari nziza kuko ituma bisanzura kurusha mbere aho wasangaga begerana cyane ahantu hatoya hatisanzuye, ku buryo bitabashobokeraga kubahiriza neza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nk’uko bisabwa.

Habimana Elia, umwe mu bo twasanze mu Biryogo agace kazwiho kuba gafite ibikorwa byinshi by’ubucuruzi bwa resitora, avuga ko mbere serivisi zigitangirwa mu nzu byagoranaga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ati “Mbere twajyaga tuba turimo kunywera mu nzu dukoranaho, twegeranye ariko uyu munsi wa none k’ubwo kwirinda icyorezo dusigaye dutatana tugahana intera ndetse tukicara mu muhanda tugateramo intebe. Urabona ko harimo umutaka kugira ngo turusheho kugira icyo dufata ariko twirinda n’icyorezo cya Covid-19”.

Mugenzi we witwa Nizeyimana Didier Ati “Hari igihe winjiraga mu nzu ari ukugira ngo wirwaneho ariko mu by’ukuri ukabangamira gahunda za Leta kandi natwe zitureba ariko uyu munsi wa none kubera tuba turi hanze ahantu hisanzuye tubasha gufata ifunguro uko bikwiye ugashyiramo intera, ibintu byo gukoranaho bikavaho, ntacyo bidutwaye kuko tukirwanya ku buryo bushoboka”.

Umwe mubakorera ubucuruzi bwa resitora mu Biryogo witwa Nizeyimana Beidha, avuga ko kuba batangira serivisi hanze ari byiza.

Ati “Abafite amazu matoya bakoreramo byarabafashije cyane kuko babashije kujya mu muhanda bashyiraho imitaka, ubona ko mu maresitora yabo batakihakorera, ariko natwe wenda dufite ahantu hanini ntacyo bidutwaye kubera ko urajya hanze ukabona ni byiza byaradufashije cyane”.

Uretse abahabwa serivisi n’abacuruzi, abakorerabushake na bo bavuga ko gahunda yo gutangira serivisi hanze yaborohereje akazi kuko mbere kwinjira mu mazu bitaboroheraga kuko byabaga ari nko gucunganwa, ariko ubu buri wese kwirinda akaba yarabigize ibye ku buryo batagihura n’akazi kenshi nk’ako bahuraga na ko mbere.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije, avuga ko abantu bakwiye kumenya ko bagomba guhana intera.

Ati “Abantu bamenye ko bagomba guhana intera kandi tugire umuco wo kwipimisha umuntu amenye uko ahagaze kuko ubu ibipimo turimo kubitanga ku mafaranga ibihumbi bitanu gusa mu mavuriro y’abikorera. Niba ufite gahunda yo kujya gusangira na mugenzi wawe muri resitora cyangwa muri hoteli, ufate gahunda mwisuzumishe, igisubizo kimara icyumweru cyose nyuma y’icyumweru wongere wisuzumishe ugire umutekano bibe umuco ugire umutekano w’uwo mwicaranye”.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda isaba abikorera by’umwihariko abakora ubucuruzi bwa resitora gutangira gutekereza uburyo bajya bakorera hanze ahantu hisanzuye mu rwego rwo kurushaho kwirinda Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka