Barahamya ko abagore bitinyutse batangiye kwiteza imbere

Abayobozi b’inzego z’ibanze n’imiryango yita ku iterambere ry’abagore, bagaragaza ko aho abagore bitinyutse batangiye kwiteza imbere n’imiryango yabo, bakaba bagenda bagira n’uruhare mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Bakora ubuhinzi mu makoperative, abandi bagacuruza bagatera imbere
Bakora ubuhinzi mu makoperative, abandi bagacuruza bagatera imbere

Urugero ni nko mu Karere ka Muhanga muri Koperative ihinga kawa yo mu Murenge wa Cyeza, aho abagore bayigize bateye imbere bakagera ku gishoro cy’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko binyuze mu matsinda y’abagore mu Murenge wa Cyeza, hari abishyize hamwe bahabwa amahugurwa n’ikigo cyita ku buhinzi bw’imbuto (NAEB), bahinga kawa ikaba imaze kubateza imbere.

Agira ati “Uyu munsi abo bagore bamaze kumenya uburyo bwo kwikorera ku buryo bageze ku rwego rwo kwishimira kuko biteje imbere, babigizemo uruhare aho abasaga 800, batangiye no guteza imbere Igihugu kubera kwisobanukirwa kuri kawa”.

Mayor Kayitare avuga ko abiteje imbere, babinyujije mu mirimo y’amaboko itangwa muri VUP, cyangwa ababashije kuguza amafaranga makeya batangiriraho bashora.

Avuga ko imiryango iyobowe n’abagore ari yo ikunze kugaragaza ubukene bukabije, ari nayo mpamvu bagaragara cyane mu mirimo itangwa na VUP, kandi ko abatangiye iyo mirimo n’abasaba inguzanyo iciriritse byagaragaye ko batangiye kwiteza imbere.

Dr. Poline Kabera uyobora umuryango w’Abubatsi b’Amahoro, avuga ko abagore bakira baba bakennye kuko ari bo bayobora ingo bakanarera abana bonyine, ari naho bahereye bashinga uwo muryango wo kubitaho.

Avuga ko mu bagore 100 batangiranye nabo, bagaragazaga ihungabana ririmo n’irikomoka ku bukene, bakaba baratangiye kubafasha kwiyakira no gucika ku ngeso batewe n’iryo hungabana.

Agira ati “Iyo tumaze kubahindurira imitekerereze n’imyumvire, tubaha imbaraga z’umufuka tukabaha igishoro duhereye ku cyo buri wese abashije gukora, twashoreye abarenga 100, kandi bacitse kuri za ngeso z’ubusinzi n’uburaya, batangiye kwirihira mituweli no kohereza abana babo ku ishuri”.

Avuga ko babaguriza igishoro ku mafrranga make make kandi nk’umwe mu bahawe igishoro batangiye kwiteza imbere, kandi bakagaragaza imbaraga mu gukora kuko batakiburara cyangwa ngo abana babo bicwe n’inzara.

Iragena Joseline ukorera mu muryango wita ku bagore (ACPER) mu karere ka Kayonza, avuga ko Abagore bakirirwa kuri Santere ya Kayonza, bagaragaza ko ibibazo bahura nabyo bigera aho abagore bamwe bagira ihungabana, rituma batanabasha kugira icyo bikorera, bakisanga mu bukene bukabije.

Agira ati “Hari aho umugore ashaka gukora ariko umugabo akamubangamira, umugore agahora ku ruziga rw’ubukene, hari n’abandi usanga banga gukora ngo byose bazabihabwe n’umugabo, bigatuma urugo ruhura n’ubukene bukabije kandi bugira ingaruka ku mugore”.

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu Urujeni Martine, avuga ko abagore bafite amikoro make bakunze gukora ubucuruzi bwo kuzunguza ibicuruzwa byiganjemo imboga n’imbuto.

Avuga ko abo babashije gusubiza mu buzima bwiza babubakiye amasoko mato mato hirya no hino 27, kandi byagaragaye ko biteza imbere kuko baba batacyamburwa cyangwa ngo bahanirwe gukora ubucurzi butemewe.

Avuga ko hari abo bafasha mu buhinzi mu bice by’icyaro, muri Jabana Rutunga na Mugambazi, bagafashwa kandi muri gahunda ya Gira inka Munyarwanda, kandi bigaragara ko hari abava mu cyiciro kimwe bajya mu cyisumbuyeho.

Bimwe mu byo abagore bakora bakiteza imbere
Bimwe mu byo abagore bakora bakiteza imbere

Ku bijyanye no kuba umujyi wa Kigali ari ihuriro ry’abaza gushakisha imibereho, bituma hari abakobwa babyarirayo, bigatuma bagira imibereho mibi bagatangira kwishakishiriza imibereho, bakora uburaya, n’ubucuruzi bw’akajagari.

Agira ati “Umwaka ushize twabaruye abagera ku 3900, bazunguza hirya no hino mu mujyi ariko twabashyize mu dusoko, twabashakiye ibibanza tubishyurira umwaka wose imisoro, hari abo twahaye igishoro kuva 2016, ariko n’abandi tuzakibashakira ariko bazakishyura”.

Avuga ko kubera kumenyera kugendagenda, bituma baticara hamwe babasaba kugira aho bakorera, ntibakomeze kuzerera kugira ngo babone uko babaha igishoro, dore ko ababaruwe bose bamaze guhabwa imyanya mu isoko.

Asaba abacuruzi bo mu mujyi wa Kigali kwirinda kuba ba nyirabayazana mu gutiza umurindi ubucuruzi bw’akajagari, kuko usanga hari aho abafite inzu ari bo batiza abakora ubucuruzi butemewe aho gukorera ku mabaraza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka