Banze gukomeza kwitwa impunzi bahitamo kugaruka mu gihugu cyabo

Abanyarwanda 25 bageze mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi tariki 16/07/2013 bavuye muri Congo aho batangaza ko ngo banze gukomeza kwitwa impunzi kandi mu igihugu cyabo hari umutekano.

Aba banyarwanda bavuga ko kwita ku magambo y’abababuza gutahuka babyimye amatwi kuko ngo basanga ntacyo bizabagezaho, ikindi kibateye gutahuka ngo nuko nta tegeko risigaye ryabarengera kuko igihe cyabo cyo kwitwa impunzi cyarangiye.

Aba Banyarwanda batahutse tariki 16/07/2013.
Aba Banyarwanda batahutse tariki 16/07/2013.

Nubwo aba Banyarwanda baza batangaza ko hari bagenzi babo bakiri muri Congo benshi ngo bafite gahunda yo gutahuka ariko ngo hari n’abandi batavuga ibyo gutahuka kwabo, cyane cyane abagabo batinya ko umutwe wa FDLR wabagirira nabi dore ko ngo abenshi ari abasirikare.

Munyemana Anastase uyobora inkambi y’agateganyo ya Nyagatare yahaye aba Banyarwanda ikaze mu gihugu cyabo anababwira ko ari byiza kwitandukanya n’abantu babuza abandi gutaha kubera ibihuha bigamije gusenya ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho.

Munyemana Anastase, umuyobozi w'inkambi ya Nyagatare aha ikaze Abanyarwanda batahutse.
Munyemana Anastase, umuyobozi w’inkambi ya Nyagatare aha ikaze Abanyarwanda batahutse.

Aba batahutse harimo abana 18 n’abagore 7 bavuye mu mazone atandukanye yo muri Congo ariyo Mwnga, Karehe, Shabunda na Idjwi. Aba Banyarwanda hafi yabose bakomoka mu ntara y’Uburengerazuba.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hatahuka abagore nabana gusa ese nibo bonyine bamenya ko mu Rwanda ari amahoro. Nta musore cyangwa umugabo ubimenya bagiye bavugisha ukuri bakavuga bati abagabo bacu batubwiye ngo dutahe bo bagiye kurwana.

ruti yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka