Banyagiwe n’imvura y’amahindu bayifata nk’umugisha w’Imana (Amafoto)

Abari mu isengesho ryo gusabira abarwayi kwa Yezu Nyir’Impuhwe mu Ruhango banyagiwe n’imvura irimo amahindu, bayifata nk’umugisha bagendeye k’ukuntu yari yarabuze

Abari bari mu isengesho ry'abarwayi mu Ruhango banyagiwe n'amahindu bayabonamo umugisha
Abari bari mu isengesho ry’abarwayi mu Ruhango banyagiwe n’amahindu bayabonamo umugisha

Iryo sengesho ryabaye mu gitambo cya misa cyabaye ku cyumweru tariki ya 01 Mutarama 2017.

Kuri uwo munsi misa yatangiye itinze kubera kubura umuriro w’amashanyarazi. Yagombaga gutangiza 11h00 ariko yatangiye 12h11, bagiye gushaka moteri itanga umuriro kugira ngo indangururamajwi zivuge.

Ubwo misa yatangiraga, haguye udutonyanga tw’imvura, turekera aho. Ariko misa igeze mu gihe cyo guhazwa haguye imvura nyinshi irimo n’amahindu.

Abari bicaye ahadatwikiriye bahungiye munsi y’imitaka bahisha imitwe, ariko amaguru aranyagirwa, abari bambaye imyenda miremire iratoha abandi bo banyagirwa hose.

Bitwikiriye imitaka ariko hasi baranyagirwa baratota
Bitwikiriye imitaka ariko hasi baranyagirwa baratota

Umwe mu babyeyi wari uhagaze ahitegeye abantu benshi, yarabitegereje nyuma yo guhazwa ni uko agira ati “Ndebera ukuntu abantu bose basa neza. Baracyeye. Barasa n’abamaze kubatizwa.”

Uwitwa Emmanuel Ntwali wari waturutse i Huye, amaze gusoza isengesho ntiyahishe ibyimvuro bye maze ahamya ko iyo mvura yabanyagiye ari umugisha w’Imana.

Agira ati “Ubusanzwe imvura tuyibonamo umugisha. Kuba yatunyagiye ari nyinshi, mu gihe cyo kwakira umubiri wa Kristu, byanakubitiraho ko yari imaze iminsi itagwa, njye mbona ari umugisha n’ubundi Imana yaduhaye.”

Mu nyigisho ibanziriza isengesho ryo gukiza abarwayi, Padiri Hodari yabwiye abakirisitu ko Imana yabanje kubereka ko yabahaye umugisha mu ishusho y’umuriro wabuze umwanya munini hanyuma aho ubonekeye (hacanywe moteri) misa ikabona gutangira.

Ngo Imana yari yabonye basa n’aho batumvise ubutumwa, noneho ibazanira imvura nyinshi.

Imvura y'amahindu bayugamye munsi y'imitaka kuko aho basengera hadatwikiriye
Imvura y’amahindu bayugamye munsi y’imitaka kuko aho basengera hadatwikiriye

Muri iryo sengesho hasengewe abarwayi nk’uko bisanzwe ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi, bamwe baranakira. Hanasengewe imishinga y’abari baje gutura Imana ibyo bateganya kuzakora muri 2017.

Nubwo bari banyagiwe, abitabiriye isengesho ryo gusabira abarwayi babyinnye bashimira Imana
Nubwo bari banyagiwe, abitabiriye isengesho ryo gusabira abarwayi babyinnye bashimira Imana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imvuratwayifashe nezacyapee!

Kankindi julienne yanditse ku itariki ya: 2-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka