Bannyahe: Bitarenze Ugushyingo 2019 imiryango ya mbere izaba yimuwe

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko buri gukoresha imbaraga zishoboka zose, ku buryo icyiciro cya mbere cy’abatuye mu midugudu ya Kangondo I&II na Kibiraro I mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, ahazwi ku izina rya ‘Bannyahe’ bazaba bamaze kuhimuka bitarenze ukwezi k’Ugushyingo 2019.

Aba mbere barimuka muri aka gace guhera mu Gushyingo 2019 (Ifoto: Plaisir Muzogeye)
Aba mbere barimuka muri aka gace guhera mu Gushyingo 2019 (Ifoto: Plaisir Muzogeye)

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko abatuye muri aka gace harimo abatuye mu gishanga hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, hakaba n’abatuye mu buryo bw’akajagari butemewe mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa gatatu tariki 28 Kanama 2019, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo Dr. Ernest Nsabimana, yavuze ko iyo ugeze muri ako gace abo baturage batuyemo ushobora gutekereza ko atari muri Kigali, kubera uburyo abantu batuye mu gishanga no mu kajagari.

Yagize ati “Kangondo muzahasanga ibice bitandukanye. Hari abatuye mu gishanga, abongabo n’ubundi hari gahunda ya Leta y’uburyo abatuye mu bishanga bagomba kwimurwa.Hari abatuye mu manegeka. Sinzi niba muri mwe hari uwari yagera muri Kangondo, ariko winjiyemo wibaza niba ahubwo nk’Umujyi wa Kigali tugomba kubareberera tutaratinze kubimura. Batuye ahantu rwose hateye inkeke, tukaba twihutira kugira ngo iyo gahunda yo kubimura ishyirwe mu bikorwa”.

Uyu muyobozi avuga ko ku ikubitiro hari imiryango 360 igomba kuba yamaze kwimurirwa mu nzu bubakiwe ziri ahitwa mu Busanza mu Karere ka Kicukiro.

Ati “Nabivuze ko mu ntangiriro y’ukwezi kwa 11, imiryango 360 igomba kuba yamaze kwimuka, inzu bazimukiramo zigeze kuri 360 zizaba zamaze kuzura imiryango ya mbere igende”.

Nubwo ubuyobozi buvuga ibi ariko, hari abatuye muri utwo duce twa Kangondo I&II na Kibiraro badakozwa iyo gahunda yo kwimurwa, bavuga ko bimurwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aba baturage bavuga ko imitungo yabo itahawe agaciro yari ikwiye guhabwa, kandi bakavuga ko no mu kwimurwa kwabo hakwiye kubaho kubaha amafaranga ahwanye n’agaciro k’imitungo yabo bakajya gushaka ahandi batura, aho guhabwa inzu zubatse.

Ni ikibazo cyageze no mu nkiko aba baturage basabwa kurenganurwa, ariko ikirego cyabo urukiko rwanga kucyakira ruvuga ko basimbutse inzego.

Icyo gihe urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwateye utwatsi icyo kirego baregagamo Akarere ka Gasabo bagashinja gushaka kubimura mu buryo bavuga ko bunyuranyije n’amategeko.
Mu gihe ku wa 6 Gashyantare 2019 bazindukiraga ku rukiko bagiye kuburana urubanza mu mizi, uwari uhagarariye Akarere ka Gasabo muri urwo rubanza, Me Justin Niyo Rushikama, yahise abwira urukiko ko uru rubanza rufite inzitizi bityo asaba urukiko kubanza kuzisuzuma rukabona gufata icyemezo cyo kuburanisha urubanza cyangwa rugatesha agaciro ikirego.
Mu nzitizi eshanu yatanze harimo kuba abaturage bataratakambiye inzego uko zikurikirana mbere yo kugana inkiko ngo kuko “aho gutakambira Umujyi wa Kigali nk’urwego rukurikira akarere, bo batakambiye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC),” indi nzitizi ikaba ari uko batatanze ikirego cyabo mu buryo “busanzwe”.

Mbere y’uko Umujyi wa Kigali utangaza ko hari abaturage ba mbere bagiye kwimuka, bamwe muri aba baturage bari basabye ko bahura na rwiyemezamirimo ushaka kubaka inzu zigezweho mu gace bari batuyemo, ariko na byo ntibyakozwe.

Kuri iki kibazo, Umujyi wa Kigali uvuga ko icya mbere ari ukubungabunga umutekano w’abaturage, ari na yo mpamvu hihutishwa gahunda yo kubimura, nyuma hakabaho kuganiriza abatarabyumva kugira ngo na bo babashe kubyumva.

Dr. Nsabimana agira ati “Hari abafite ibyifuzo bagejeje ku rukiko, hari abifuje guhura na rwiyemezamirimo, ariko twe tukaba twumva ko nk’inshingano zacu zo kureberera abaturage ari ukubashyira ahantu hatekanye, kandi twagombye no kuba twarabikoze kare. Turi gushyiramo imbaraga zihuse kugira ngo iyo miryango yimurwe, tugenda tunaganiriza abatarabyumva, bagerageze babyumve”.

Abatuye muri utwo duce bo bavuga ko batiteguye kuhimuka, ko ahubwo ubu bari kongera gutegura neza ikirego ngo bongere bitabaze inkiko, kandi ko batanakeneye kuganira n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali nk’uko byemezwa na Shikama Jean de Dieu, umwe muri bo.

Ati “Twebwe mu ikipe yacu nta n’umwe witeguye kwimuka. Nta n’ibiganiro dukeneye tuzaganirira mu rukiko”.

Aya ni yo mazu abimuwe muri Bannyahe bazatuzwamo
Aya ni yo mazu abimuwe muri Bannyahe bazatuzwamo

Nubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kandi bwemeza ko abemeye kwimuka ari imiryango 360, abahatuye bo bavuga ko ayo makuru atari yo kuko uretse imiryango 79 yari yaremeye kwimuka kuva kera, nta bandi bigeze biyongeraho.

Shikama yungamo ati “Nta bandi. Ni bamwe ba mbere bemeye gusinyira inzu, nta wundi muturage wigeze yiyongeraho. Sinzi aho iyo mibare batangaje bayikuye, ni ukubeshya”.

Mushinzimana Theoneste we ati “Abemeye gusinyira amazu na bo ni babandi bafite utuzu tw’icyumba kimwe (chambrettes), n’ubundi basanzwe ntako bameze. Abo bararebye basanga n’ubundi kubaha ibihumbi 800 ntacyo byabamarira, bemera gusinyira izo nzu”.

Abaturage batuye Kangondo I&II na Kibiraro I kandi ntibemeranya n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ku kuba mu gace batuyemo hari abaturage batuye mu gishanga kuko ngo nta gishanga gihari, na cyane ko aho ubuyobozi bubasaba kwimuka hari umushoramari uri kuhazamura izindi nzu.

Abemeye kujya mu nzu barashaka kwisubiraho

Kigali Today kandi yamenye ko hari bamwe mu baturage bari bemeye gusinyira kujya mu nzu bubakiwe, ariko ubu bakaba bavuga ko uwabaha andi mahirwe basesa ayo masezerano.

Aba baravuga ko inzu beretswe bazimurirwamo ari ntoya cyane ugereranyije n’izo bari basanzwe batuyemo, kandi ngo zikaba zidafite uburyo bwo kubungabunga isuku muri izo nzu.

Mpakaniye Vedaste ni umwe muri abo baturage bemeye kwimuka. Yabwiye Kigali Today ko yasinyiye inyubako atarayisura, ariko yamara kuyisura agasanga itandukanye n’uko yayibwiwe.

Ati “Narahageze ndasura banyereka iyo bangeneye, nubwo ari ibyumba bitatu ariko ntaho ihuriye n’iyo nabagamo. Ntabwo nayishimye, nicuza icyatumye nsinya, ndetse ubu nanibaza uko bizagenda. Bibaye guhitamo kwanjye ntabwo nahaba pe”.

Kuri Mpakaniye n’abandi bagenzi be, bavuga ko banaterwa impungenge n’uko izo nzu zifite agaciro kari hejuru y’ako izo babagamo zari zifite, bakaba batekereza ko bashobora kuzasabwa kwishyura amafaranga aburaho.

Ati “Dutegereje uko bizagenda, ariko uwampa andi mahirwe najya mu badashaka kwimuka”.

Ku rundi ruhande ariko, hari abemeye gusinyira izo nzu ndetse baniteguye kwimuka igihe icyo ari cyo cyose, kuko bavuga ko iyo Leta itanze igitekerezo gihinduka nk’itegeko ku muturage.

Gusa nubwo bavuga ko bazimuka, mu mvugo yabo humvikanamo ko bazimuka ku gahato, kuko ngo inzu bazimukiramo ari ntoya kandi zitisanzuye.

Umwe muri bo witwa Ntivuguruzwa Yotamu agira ati “Umugore wanjye ni we wayisuye, ariko yaje ambwira ko nubwo ari nziza, ariko ari ntoya. Turiteguye kwimuka igihe icyo ari cyo cyose, kuko burya Leta ntabwo ishakira abaturage ikibi, kandi icyo ivuze kiba ari nk’itegeko”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kabsa aba batuye kangondo niboroshye ibintu kuko ukuntu batuye biteye inkeke pe niba leta yaravuze iti aba bantu ntidukwiye kubareka ngo bakomeze babeho kuriya baze bature muburyo bugezweho , Ahubwo usanga abantu baba batabishaka ari babandi baba bashaka ngo bamuhe utwo dufaranga ahite areka umuryango dore ko benshi hariya baba batarananyuze mumategeko ngo babane byemewe , rero barashaka bayafate uko angana kose bayankwere leta isigare mubibazo byinshi byabo bana babuze aho baba nabo ba mama basizwe iheruheru, Kabsa nibatuze keretse umuntu wenda ufite umutungo munini akaba abona azaba ahombye kuba yaba muri ziriya apartments leta ikwiye kumurenganura Murakoze.

Alias gatera yanditse ku itariki ya: 30-08-2019  →  Musubize

Nanjye siniteguye kujya muri izi nzu byaruta bakahatwarira ubuntu twazashaka ibindi kuko ibi ni akarengane.

Maurice yanditse ku itariki ya: 30-08-2019  →  Musubize

Ariko kuki abantu badakunda ibyiza, Abaturage ba kangondo bashake ubuhamya bw’abatujwe mu midugudu y’ikitegererezo yubatswe mu turere twose tw’igihugu, barashima iterambere bamaze kugeraho.

Iriya midugudu ifite ibikorwa remezo byose, risk zo kwicwa n’ibiza kubera gutura mu mamanegeka zararangiye, indwara z’ibyorezo zishobora gukwirakwira vuba mu bantu batuye nk’abakondo ntizishoboka,... Mbona rero aho kugirango Leta izishyure amamiliyoni ijya gutabara abahitanywe n’ibiza cg batuye mu kajagari nka kangondo kubera ibyorezo byahageze, mbona abo baturange bakwamutse, ibyo byago byongerera umutwaro Leta bitaraba. Murakoze.
Ikindi no mu bihugu byateye imbere abantu batuye mu mazu ya etage/apartments. 60% by’abadage batuye muri apartments kandi muziko ubudage ari igihugu Cy’igihanganye. Ikindi ubutaka bwo guhingaho, kororeraho, n’ibindi bikorwa busa nk’ubwarangiye, tuzatungwa n’iki? Murakoze

Habana Eric yanditse ku itariki ya: 29-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka