Bannyahe:Abasabwa kwimuka batakambiye MINALOC

Abaturage barenga 1000 batuye mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro muri Nyarutarama mu murenge wa Remera ahazwi nka ‘Bannyahe’ basabwa kwimurirwa mu nzu bubakiwe mu karere ka Kicukiro, bagejeje ugutakamba kwabo muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), basaba uburenganzira ku mitungo yabo.

Aba baturage baravuga ko nyuma y’uko binaniranye ko bahabwa ingurane ku mitungo yabo, bifuza ko Leta yabaha uburenganzira ku mitungo yabo cyangwa se bagasubira mu nkiko.

Muri 2018, abaturage ba Bannyahe bagiye mu rukiko barega akarere ka Gasabo, ko kabasaba kwimuka mu mitungo yabo hagakorerwa ibikorwa by’iterambere, ariko impande zombi ntizibashe kumvikana kuri icyo cyemezo.

Akarere ka Gasabo kasabaga aba baturage kwimuka bakazatuzwa mu nzu nshya bubakiwe ahitwa mu Busanza mu karere ka Kicukiro, ariko havamo itsinda ry’abaturage benshi basabaga ko bahabwa ingurane y’amafaranga ahwanye n’imitungo yabo, gusa hari n’abandi bakeya bemeye icyo cyifuzo cy’akarere.

Nyuma yo kwitabaza urukiko rw’ibanze rwa Gasabo, iri tsinda ry’abaturage batsinzwe urubanza mu kwezi k’Ugushyingo 2018, urukiko ruvuga ko batanze ikirego batabanje kunyura mu nzira zose zitaganywa n’amategeko, harimo no gutakambira inzego.

Nyuma mu kwezi gushize kwa Kanama 2019, umujyi wa Kigali watangaje ko itsinda rya mbere ry’abaturage ba Bannyahe rigizwe n’abarenga 360 rizimukira mu nzu nshya bitarenze ukwezi k’Ugushyingo uyu mwaka wa 2019.

Nyuma yo gutangaza ibi, itsinda ry’abaturage riyobowe na Shikama Jean de Dieu, ryahise ritangaza ko bagiye gutangira inzira zo gusubira mu nkiko, ariko noneho bakanyura mu nzira zose ziteganywa n’amategeko hakosorwa amakosa yari yakozwe mbere.

Nk’uko biteganywa n’amategeko, aba baturage bavuga ko bandikiye akarere ka Gasabo n’umujyi wa Kigali babamenyesha gahunda bafite.

Iyo baruwa yandikiwe umujyi wa Kigali, na Kigali Today ifitiye kopi, yasabaga ko “kuba igihe cyo gutanga ingurane cyararenze, turasaba ko twakwishyurwa 5% y’ubukerererwe n’uburenganzira bwo gusubirana imitungo yacu”.

Itegeko rigenga ingurane rivuga ko kwishyura bikorwa mu gihe cy’amezi atatu hamaze kubarurwa agaciro k’imitungo, haramuka habayeho ubukerererwe, abagombaga kwishyurwa bagahabwa 5% nk’indishyi y’ubwo bukerererwe.

Shikama avuga ko buri muturage wese urebwa n’iki kibazo yanditse ibaruwa ku giti cye, ariko ko zose zarimo ubutumwa bumwe ku mujyi wa Kigali.

Izo baruwa zanditswe kandi zigezwa mu mujyi wa Kigali mu kwezi gushize.

Ku murongo wa telefoni Shikama yagize ati “Nta gisubizo cy’ubuyobozi bw’umujyi turabona, kandi ubu turi kwandikira MINALOC (kuwa kabiri 24 Nzeri 2019). Ibi na byo nibitagira icyo bitanga, ubwo hazaba hasigaye gusubira mu rukiko”.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa ariko we, avuga ko nta makuru afite ku mabaruwa yanditswe n’abo baturage. Yongeraho ko ubuyobozi bw’umujyi bwiteguye gukemura izi mpaka, kandi ko bagiye bahura n’aba baturage.

Ati “Twemeye guhura n’abantu bihariye, kuko ntidushaka kubifata mu buryo rusange, kandi ibi bivuze ko ikibazo cy’umuntu ku giti cye cyakemurwa”.

Abantu bihariye barimo abatuye mu gishanga bifuza ko imitungo yabo yakongera kubarurwa no kugenerwa agaciro.

Mu gihe bimeze bitya, umushinga wo kubaka inzu nshya washyizwe mu bikorwa na kompanyi yitwa ‘Savannah Creek Development’ bivugwa ko zizakiira imiryango 1200 ituye muri Bannyahe, ariko imiryango 79 gusa ni yo yemeye kuzatura muri izo nzu.

Abenshi mu batuye muri Bannyahe ni abahimukiye mu myaka 10 ishize, nyuma yo kwimuka mu Kiyovu rwagati mu mujyi wa Kigali.

Buhoro buhoro aba baturage bagiye bahubaka inzu z’amatafari ndetse n’iza rukarakara, ari na zo basabwa kwimukamo badahawe ingurane y’amafaranga, ahubwo bakimurirwa mu zindi nzu zigezweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Reta ni umubyeyi buriya yatekereje ko nibaha frw bazatangiza akandi kajagari niba yarabubakike amazu ahantu heza kd hizewe hatateza Ibiza uko by agenda kose , ibyo mwavuga byose niba barabubakiye muzayajyamo mwanze mukunze kd nimubyanga hazitabazwa izindi mbaraga gusa ntago muzabyanga

Elias yanditse ku itariki ya: 21-10-2019  →  Musubize

Babahe ingurane zihwanye nubutaka kuki mubagenera inzu zokubamo kd bamwe bashobora gushaka ibindi bakora cg bakajya nogutura mucyaro

Abdou yanditse ku itariki ya: 28-09-2019  →  Musubize

ndabona aka karengane abaturage bakangondo bafite cyizakemurwa numubyeyi wacu nyakubahwa peresida Kagame kuko abandi bose barimo kurenganya bano baturage rwose,njyewe ndibariza akarere cg umujyi wakigali nigute bategura umushinga wo kwimura aba baturage
batabahaye ingurane ikwiye kd yumvikanweho mumafaranga?ikindi kuki bavugako uyu mushinga wabo utateganyije amafaranga ngo ko wateganyije amazu kd abagenerwa bikorwa batabishaka nukubera iki?njyewe mbona mwagakwiye kumva bani baturage murakoze

kano yanditse ku itariki ya: 28-09-2019  →  Musubize

Kuki muniga comments zabantu kdi tuba tuvuga ukuri aribyo ntimukajye mwirirwa mwandika inkuru

Maurice yanditse ku itariki ya: 26-09-2019  →  Musubize

Uraho Maurice,

Ntabwo tuniga ibitekerezo by’abantu kuko twifuza ko musoma inkuru zacu namwe mukaduha ibitekerezo. Ahubwo muratwihanganira kuko igitekerezo cyanyu twatinze kugishyiraho. Murakoze, umunsi mwiza.

Kigali Today yanditse ku itariki ya: 26-09-2019  →  Musubize

Mwibuke ko icyo dusaba ari ingurane kumitungo yacu si ubufasha dusaba leta!rero baduhe uburenganzira kumitungo yacu bitatibyo izo nzu ntazo tuzajyamo rwose niba ari ubutaka bashaka bazaze babutwarire ubuntu kuko biraruta.amategeko ariho aba agomba kubahirizwa duhabwe ingurane ikwiye mumafaranga.

Maurice yanditse ku itariki ya: 26-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka