Banki ya Kigali yizihije umuganura, ishima abakozi ba ISCO bayicungira umutekano
Ku cyicaro cya Sosiyete icunga umutekano ya ISCO i Kigali, tariki 04 Kanama 2024, hizihirijwe ibirori by’Umuganura byateguwe na Banki ya Kigali(BK), mu rwego rwo gushimira abacunga umutekano w’iyi Banki ku mashami yayo ari hirya no hino mu Gihugu.
Muri ibi birori byaranzwe n’imbyino n’indirimo by’itorero rya BK hamwe no gusangira amafunguro, iyi banki yashimye ubwitange bw’abakozi ba ISCO mu kurinda umutekano wayo hamwe no kwakira neza abayigana.
Habayeho gushimira abakozi 10 ba ISCO babaye intangarugero mu mikorere yabo, aho baba bacunga umutekano kandi bakira neza abakiriya ba BK ku mashami yayo ari hirya no hino mu Gihugu.
Mu bayobozi bakuru ba Banki ya Kigali bafashe ijambo, hari Joseph Gondwe uyobora serivisi zo kwita ku bantu n’umuco, hamwe na Sarah Mutawogora ukuriye ivugururamuco, bavuga ko babonye abashinzwe umutekano ba ISCO bafasha iyi banki kugera ku ntego zayo.
Joseph Gondwe yagize ati "Turabashimira umurimo mukora wo gucungira Banki yacu umutekano, hamwe no kuba ari mwe shusho ya mbere yakira abakiriya bacu baza badukeneyeho serivisi. Ni mwe bakozi bacu b’imbere kandi mukaba abambasaderi b’ukuri ba Banki ya Kigali."
Ubuyobozi bwa ISCO na bwo bwashimiye BK ku bw’ibi birori yateguye, ikaba ari bo ihitamo kwizihiriza umuganura mu bafatanyabikorwa benshi iyi banki ifite, ndetse bwizeza ko gukorana neza na yo bikomeje.
Umuyobozi wa serivisi z’umutekano muri ISCO, Ruhinda Charles, yagize ati "Dusubije amaso inyuma mu myaka 30 tumaze dukorana, twagiranye imikoranire itagira amakemwa, kandi iki gikorwa kibaye ikimenyetso cy’uko tuzakomeza gukorana tukagera ku rundi rwego."
Umuyobozi ushinzwe abakozi muri ISCO, Eric Muzungu, na we avuga ko uretse guha agaciro abakiriya babo, bazakomeza no kwita ku bakozi bazirikana ku mbogamizi bagirira mu kazi.
Banki ya Kigali n’Ikigo ISCO bifuje ko ibirori byo gusangira umuganura byaba ngarukamwaka, bikajya byizihirizwa ahari amashami ya BK hose mu Gihugu, mu rwego rwo kuzirikana ku kamaro ko kwita ku bakiriya hamwe n’ubwitange bw’abatuma Banki ya Kigali igera ku rwego yifuza.
Impande zombi(BK na ISCO) zivuga ko ibirori by’Umuganura byakoze ku mitima y’abantu, kandi bizazana impinduka nziza mu mikorere n’ubwitange by’abakozi ba ISCO bashinzwe kurinda umutekano w’iyi banki.
Ohereza igitekerezo
|