Banki ya Kigali yatangiye kwegera abaturage muri gahunda ya ‘Nanjye Ni BK’
Ubuyobozi bukuru bwa Banki ya Kigali (BK), bwatangiye gahunda yo kwegera abaturage muri gahunda ya Nanjye Ni BK, mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ibikorwa by’iyo banki.
Gahunda ya BK ya Nanjye Ni BK yatangijwe ku mugaragaro tariki 27 Werurwe 2024, hagamijwe gufasha abakiriya bayo bo mu byiciro bitandukanye, guhera ku bafite amikoro macye, kugeza ku bari mu cyiciro cyo hejuru, kurushaho kubona serivisi nyinshi kandi mu buryo bworoshye.
Ni gahunda ikubiyemo ibyiza bijyanye n’ibisubizo ku bibazo by’abakiriya babo, barimo abakora ubucuruzi, ubuhinzi, ubwubatsi, abanyeshuri n’ibindi, aho umukiriya ashobora gukoresha serivisi zose za banki atavuye mu rugo, ahubwo agakoresha telefone ye cyangwa mudasobwa, akaba ashobora kwizigamira mu buryo bwose abikeneyemo, yaba iby’igihe kigufi cyangwa kirekire, ndetse akanasaba inguzanyo, yibereye iwe mu rugo, aho yohereza ibyo asabwa akoreresheje telefone cyangwa mudasobwa, akabona ibisubizo mu minota micye ishoboka.
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi wari mu gikorwa cyo gusobanurira abaturage imikorere ya BK, by’umwihariko gahunda ya Nanjye Ni BK abasanze mu mirimo yabo, avuga ko ari gahunda batangije kugira ngo bafashe buri muturarwanda kuba yagerwaho n’ibyiza bya BK.
Ati “Ubundi BK yari izwi nka banki y’abantu bafite gusa akazi, cyangwa abantu b’abakire, ariko ubu twarabyoroheje, ku buryo umuntu wese, umunyeshuri, uwikorera, umucuruzi, buri wese ashobora kwibona muri serivisi za BK. Hari sisiteme dukoresha yo gufungura konti yoroshye cyane, turashaka ko mu minota itarenze 15, umuntu ashobora kuba yafunguye konti, akajya no mu buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga, akaba yatangira kuba yabona ibyiza bya BK.”
Akomeza agira ati “Naje kugira ngo mfungurire abantu konti ndebe ukuntu bigenda, ndeba niba bimeze neza, cyangwa twasubira inyuma tukabyoroshya. Nabonye byoroshye, kandi nagiye mbwira n’abakiriya ukuntu gukorana na BK byoroshye, nta mpamvu yo kuza ku cyicaro, kuko byose bashobora kubibonera ku ikoranabuhanga, kuri telefone, kandi nabonye n’abantu babyakiriye neza.”
Bamwe mu bagezweho n’ubuyobozi bwa BK, bavuga ko bishimiye kandi banyuzwe n’imikorere yayo, ku buryo kuba bashoboye gufunguramo konti hari byinshi bigiye kurushaho kubafasha mu bikorwa byabo by’iterambere.
Peter Denis Twahirwa avuga ko nta konti yari asanzwe agira muri BK, ariko kubwirwa ibyiza by’iyo banki byatumye ayifunguzamo.
Ati “Nkanjye ubwanjye natinyaga kugana BK, kubera ko harimo ibintu uba udafitiye amakuru ukabivuga uko bitari, gusa uyu munsi nanyuzwe n’ibisobanuro twahawe, kandi hakaba hari n’uburyo bwiza buhari bufasha n’umuntu uciriritse, ari cyo cyatumye nanjye mba umunyamuryango wa BK.”
Diane Ingabire ati “Iyi serivisi numvise ari nziza, kubera ko izoroshya kujya gutonda imirongo muri banki, cyane cyane nko kwishyura imisoro, kohererezanya amafaranga cyangwa kuyiyoherereza ngiye kwishyura nko mu maguriro, kugura lisansi no guhaha bisanzwe, ku buryo nakura amafaranga kuri konti nkayashyira kuri telefone kandi nta kiguzi.”
Ni gahunda ubuyobozi bwa BK buvuga ko irimo kwitabirwa cyane, by’umwihariko ku bantu bafunguza konti, kubera umwihariko w’iyo banki w’uko bakuyeho amafaranga yacibwaga umuntu ufitemo konti buri kwezi, kuri ubu ufite konti akaba nta kiguzi atanga, hamwe n’ibiciro byo kohereza amafaranga yaba kuri telefone ndetse no mu zindi banki byagabanyijwe cyane ugereranyije n’ahandi.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyo Bank ndikumva arinzizpe
Iyo Bank ndikumva arinzizpe
Bk ni bank nziza gusa nunze bubyomugenziwanye yavuzeharuguru batwongerera amezi yinguzanyo kuri telephone aho kuba 3 akaba nkumwaka murakoze
Iyo Bank ndayikunda nubwo nta konti nagiragamo kubera gukorera abantu kugiti cyabo batatunyuriza imishahara kuri Bank mubwirire uburyo nkahita mfunguza konti.Uwo muyobozi arashoboye turamukunda Imana ikomeze imwagure mubitekerezo byiza afitiye abatura Rwanda.
Iyo Bank ndayikunda nubwo nta konti nagiragamo kubera gukorera abantu kugiti cyabo batatunyuriza imishahara kuri Bank mubwirire uburyo nkahita mfunguza konti.Uwo muyobozi arashoboye turamukunda Imana ikomeze imwagure mubitekerezo byiza afitiye abatura Rwanda.