Banki ya Kigali yashimiye abakiriya bayo mu Karere ka Gicumbi
Banki ya Kigali (BK) ku wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2023, yashimiye abakiriya bayo b’imena bo mu Karere ka Gicumbi uburyo bakorana neza, ibagenera impano ndetse haba n’igikorwa cyo gusangira na bo.
Banki ya Kigali ivuga ko abakiriya babo bakorana neza, ariko mu gusoza icyumweru cyahariwe kwegera abakiriya, bifuje gushimira abahize abandi mu gukorana neza n’iyi Banki.
Uruganda rutunganya ibikomoka ku mata rwa Blessing Dairies ruherereye hafi y’umupaka wa Gatuna, rwahawe impano nk’umwe mu ba kiriya b’imena.
Ngirente Milton uyobora uru ruganda, yashimye Banki ya Kigali uburyo yita ku bakiriya bayo ndetse ikanabasura mu rwego rwo kubagira inama, zo gukomeza gukora neza bagatera imbere.
Ati “Banki ya Kigali itandukanye n’izindi Banki, kuko zo ziguha inguzanyo ntizibe zakomeza no kukugira inama kugira ngo wagure imikorere yawe, ahubwo zikakwegera igihe havutse ikibazo cyo kwishyura”.
Ngirente avuga ko ubu uru ruganda rukora neza kubera inguzanyo bahawe na BK, kandi igakomeza kubakurikirana no kubagira inama bakarushaho gutera imbere.
Undi mukiriya w’imena wa Banki ya Kigali washimiwe ni Diyosezi Gatulika ya Byumba, yagenewe impano.
Ibikorwa byo gushimira abakiriya ba BK byakomereje muri Hotel Urumuri, aho baganiriye n’abacuruzi baciriritse ku mahirwe ahari yo gukorana n’iyi Banki.
Bimwe mu byagaragagarijwe aba bakiriya ni uburyo bwo kwizigamira kuri konti yunguka 8%, ndetse no kubona inguzanyo yo gukora ubuhinzi.
Aba bakiriya babwiwe ko amarembo yaguye ku bifuza inguzanyo iyo ari yo yose, yabafasha gukora imishinga ibyara inyungu bakiteza imbere.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK), Dr. Diane Karusisi, avuga ko iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kwegera abakiriya babo, hashimirwa abafite ibikorwa byagutse birimo inganda n’ibindi bikorwa binini, ndetse hanaba ikiganiro n’abandi bakiriya b’iyi Banki bakora ibikorwa biciriritse.
Dr Karusisi avuga ko ubu Banki ya Kigali ifite abakiriya mu Karere ka Gicumbi b’abacuruzi bagera ku 7000, bakaba barahawe umwenda n’iyi banki ugera hafi Miliyari 6Frw.
Agira ati “Ikintu kidushimisha cyane muri Gicumbi ni uko bishyura neza, aho ubukererwe muri aka karere mu kwishyura amadeni buri hasi ugereranyije n’ahandi, bikerekana ko bazi gukoresha neza amafaranga, tukaba tubashishikariza gushora imari yabo mu bikorwa binini”.
Dr Karusisi avuga ko impamvu yashishikarije abacuruzi bo muri Gicumbi kuba bakwishyira hamwe, bagahabwa inguzanyo bagakorana, ko hari n’abandi babikora kandi ugasanga byaratanze umusaruro, ndetse n’abo bacuruzi bakagera ku ntego yabo kandi bakishyura neza inguzanyo.
Ati “Ku babyifuza bakora n’urugendoshuri ku bandi batangiye kwaka inguzanyo bishyize hamwe bagakora ibikorwa byagutse. Natanga urugero nko muri Musanze, muri Kigali, ababyifuza bashobora no kuza bakarebera kuri abo bamaze kubishyira mu bikorwa”.
Ibi biganiro by’abayobozi ba Banki ya Kigali hamwe n’abacuruzi bo mu byiciro bitandukanye mu Karere ka Gicumbi, byasojwe n’ubusabane.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|