Banki ya Kigali na USAID-Hinga Wunguke bafatanyije gushora Imari mu buhinzi

Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, Banki ya Kigali yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’Umushinga witwa Hinga Wunguke w’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere (USAID), hagamijwe gutanga igishoro n’ubumenyi ku bahinzi n’abongerera agaciro umusaruro.

Dr Diane Karusisi wa BK na Daniel Gies wa USAID-Hinga Wunguke nyuma yo gusinya amasezerano
Dr Diane Karusisi wa BK na Daniel Gies wa USAID-Hinga Wunguke nyuma yo gusinya amasezerano

Muri iyi gahunda izamara imyaka itanu(guhera muri Mutarama 2023), Banki ya Kigali yiyemeje gutanga inguzanyo ingana na miliyari 150 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Umushinga Hinga Wunguke wo uzatera inkunga amahugurwa no gukurikirana ko abahinzi, abacuruzi n’abandi bari mu ruhererekane nyongeragaciro babonera ku gihe ibyangombwa bakeneye n’isoko ry’umusaruro wabo.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali (BK Plc), Dr Diane Karusisi yagize ati "Twiyemeje nka Banki gushora amafaranga menshi mu buhinzi no mu bworozi, mu biribwa dushaka kwibandaho harimo ibishyimbo, ibigori, ibirayi n’amata".

Yakomeje agira ati "Ubufatanye twagiranye na Hinga Wunguke ni uko abahinzi batihaza gusa, ahubwo bazasagurira amasoko kugera no hanze, tukareba ko twazana amadevize".

Dr Diane Karusisi asobanura inyungu ziri mu bufatanye na Hinga Wunguke
Dr Diane Karusisi asobanura inyungu ziri mu bufatanye na Hinga Wunguke

Dr Karusisi avuga ko Banki ya Kigali yatangiye guha imirimo abantu bize ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi mu rwego kubaka imikoranire n’abakora uwo mwuga, hagamijwe kongera umusaruro w’ibiribwa mu Gihugu.

Yizeye ko gushora Imari mu buhinzi bizatuma ibiciro by’ibiribwa ku masoko bigabanuka, kuko umusaruro uzaba wiyongereye.

Umuyobozi Mukuru wa USAID-Hinga Wunguke, Daniel Gies avuga ko bashyigikiye ingamba za Banki ya Kigali kuko ngo abahinzi icyo baburaga ari ikigo cy’imari gishinzwe gutanga igishoro ku bahinzi babigize umwuga.

Ibi birashimangirwa n’Umuyobozi ushinzwe Imari muri uwo mushinga, Michel Bayingana uvuga ko atari Hinga Wunguke izana imbuto cyangwa ifumbire ngo ibihe umuhinzi, ahubwo imutera inkunga mu bumenyi, mu mafaranga, mu kubika no gutwara neza umusaruro.

Alexis Bizimana ushinzwe Ubuhinzi muri Banki ya Kigali
Alexis Bizimana ushinzwe Ubuhinzi muri Banki ya Kigali

Banki ya Kigali irahamagarira abahinzi-borozi n’abashoboye kongerera agaciro umusaruro kugana amashami yayo hirya no hino mu Gihugu, bagahabwa inguzanyo izishyurwa hiyongereyo inyungu ingana na 8% ku mwaka cyangwa 17% mu gihe ari umuhinzi w’ibyoherezwa mu mahanga.

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubuhinzi muri Banki ya Kigali, Alexis Bizimana avuga ko batiyibagije ko mu buhinzi n’ubworozi harimo ibyago byo kurumbya bitewe n’ibiza.

Icyizere cy’uko bazunguka akaba agishingiye ku kuba Leta yaratangije ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, ndetse no kuba Hinga Wunguke izafasha abahinzi mu bumenyi, kubona ifumbire n’imbuto nziza, hamwe no kubahuza n’amasoko.

Ni igikorwa cyishimiwe n'impande zombi
Ni igikorwa cyishimiwe n’impande zombi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka