Banki ya Kigali mu ruhando rwo kubungabunga ikirere

Kuri uyu wa gatanu Banki ya Kigali yamuritse ubufatanye na PREV Rwanda Ltd hagamijwe gushyigikira gahunda yo kubungabunga ikirere no gukumira ibyuka bicyangiza.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Diane Karusisi
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Diane Karusisi

Umuyobozi wa Banki ya Kigali Diane Karusisi yagize ati: “uyu munsi tunejejwe no kumurika ubufatanye bukomeye hagati ya Banki ya Kigali na PREV Rwanda Ltd. Uku gushyira hamwe bifite ikintu kinini bisobanuye kandi birenze kure ubucuruzi ahubwo ni uburyo bwo kugaragaza ubushake Banki ya Kigali ifite bwo gutanga umusanzu mu kubungabunga ibidukikije nk’ikigo kiri ku isonga mu bucuruzi.”

Banki ya Kigali ivuga ko ubu bufatanye bwatangiriye ku korohereza PREV Rwanda Ltd ikabaha inguzanyo ituma babasha kuzana imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda bityo abazishaka bakazibona biboroheye.

Umuyobozi wa banki ya Kigali ageza ijambo ku bari bitabiriye uwo muhango
Umuyobozi wa banki ya Kigali ageza ijambo ku bari bitabiriye uwo muhango

Umuyobozi wa Banki ya Kigali akomeza agira ati: “twahisemo gukorana na PREV nk’imwe muri serivisi dutanga mu gutera inkunga imishinga ibungabunga ikirere.
Turabizeza ko gahunda nk’izi tutazahwema kuzishyigikira ndetse turakangurira abakiriya bacu kwitabira kugura izi modoka zikoresha amashanyarazi bagasezerera izihumanya umwuka duhumeka. Iyi ni intambwe ikomeye mu rugendo twatangiye rwo kubungabunga ibidukikije duharanira ko ahazaza hacu n’abacu hazaba hazira ikirere gihumanye kandi bigakorwa mu buryo burambye.”

Nyuma yo kumurikira rubanda ubwo bufatanye, bafashe ifoto y'urwibutso
Nyuma yo kumurikira rubanda ubwo bufatanye, bafashe ifoto y’urwibutso

Ikindi Banki ya Kigali ivuga ko yakoze, ni ugufata iya mbere mu gukodesha imodoka zigera ku icyenda (9) zikoresha amashanyarazi na PREV Rwanda LTD kugira ngo bakomeze gushyigikira iyi gahunda yo kurinda no kurengera ikirere maze n’abandi bantu bazikeneye bibabere urugero rwiza.

PREV Rwanda LTD ivuga ko gukoresha izi modoka z’umuriro w’amashanyarazi byoroshye kuko uyiguze ahabwa n’imigozi yifashisha mu kuzicomeka kandi akabikora bisanzwe nk’uko ucomeka telefoni.

SKYWELL ET5 SUV
SKYWELL ET5 SUV

Ikiguzi cy’izi modoka kiri hagati ya miliyoni 22 na miliyoni 50, ugahabwa garanti iri hagati y’imyaka 3 kugera kuri 4, ikibazo cyose igize kitaguturutseho, bakayigukorera ku buntu muri iyo myaka 3.

dongfeng S60 Sedan
dongfeng S60 Sedan

Ikindi cyiza izi modoka zikoresha amashanyarazi zifite, ni uko uretse kubungabunga ikirere kuko nta myuka icyangiza zisohora, ngo ni n’uburyo bwiza bwo kwizigamira kuko uyicometse ikuzura uba ushobora kugenda ibirometero 500 kandi ukazigama hejuru ya 75% by’amafaranga watangaga kuri essence.

Dongfeng M5 mini Bus
Dongfeng M5 mini Bus

Banki ya Kigali na PREV Rwanda bavuga ko bateganya kureba uburyo uwifuza iyi modoka yajya ayihabwa ku nguzanyo binyuze mu bufatanye hagati y’ibi bigo byombi, byamara kunozwa abakiriya ba Banki ya Kigali bagatangira gutunga izi modoka bitabagoye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka