Banki ya Kigali mu bufatanye na Sheer Logic Management Consultants

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Kamena 2021, Banki ya Kigali Plc. yinjiye mu bufatanye na Sheer Logic Management Consultants (SLMC), ikigo cy’inzobere mu gutanga ubujyanama mu micungire y’abakozi n’amahugurwa ku nzego zitandukanye, yaba abikorera ku giti cyabo ndetse n’inzego za Leta.

Ubufatanye na Sheer Logic Management Consultants bukubiyemo guhabwa ububasha bwo gucunga abakozi bari muri serivisi z’ibanze zihabwa abakiliya, bityo bikazafasha banki kunoza serivisi iha abayigana. Byongeye kandi, gufatanya na SLMC bizafasha Banki ya Kigali mu rugendo yatangiye rwo kunoza serivisi, cyane cyane iz’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwita ku bakiriya bayo.

Avuga kuri ubu bufatanye, Dr. Diane Karusisi, Umuyobozi wa Banki ya Kigali yagize ati: “Icyemezo cyo guha Sheer Logic Management Consultants ububasha bwo gucunga abakozi bari muri serivisi z’ibanze zihabwa abakiliya cyafashwe hakozwe ubushishozi buhagije kandi kijyanye n’imikorere myiza iriho ubu. Ubu bufatanye buzadufasha kurushaho guha serivisi nziza abakiriya bacu no guha agaciro abanyamigabane bacu”.

Sheer Logic Management Consultants imaze imyaka isaga 20 itanga ubujyanama mu micungire y’abakozi, gutanga serivisi mu bijyanye no gushakira abakozi ibigo no kubaha amahugurwa muri Afurika y’ Uburasirazuba n’Afurika yo hagati. Banki ya Kigali izungukira ku bumenyi bwa SLMC mu gucunga abakozi, kubashishikariza gukora neza no kunoza serivisi batanga.

Ibyerekeye Banki ya Kigali Plc.

Bank of Kigali Plc. ni banki nini y’ubucuruzi mu Rwanda mu mutungo mbumbe. Muri 2017, Global Credit Ratings yemeje igipimo cya Banki ya Kigali mu gihe gito ndetse n’ikirekire ku rwego rwa AA- (RW) na A1 + (RW) ndetse ihamya ko ifite icyerekezo gihamye.

Banki ya Kigali yahawe ibihembo byinshi ku rwego mpuzamahanga no mu karere na EuroMoney, The Banker, Global Finance Magazine ndetse na EMEA Finance. Banki ya Kigali iherutse guhabwa igihembo cya “Banki nziza mu Rwanda 2021” na Global Finance.

Ibyerekeye Sheer Logic Management Consultants (SLMC)

Sheer Logic Management Consultants ni ikigo cy’inzobere mu micungire y’abakozi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Yahawe igihembo na Global Brands International nk’ikigo cyahize ibindi mu micungire y’abakozi muri Kenya (2019/20). Sheer Logic Management Consultants yashinzwe mu 1997, ikaba ifite icyicaro muri Kenya, Mombasa, Uganda, Tanzaniya n’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka