Banki y’isi yemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 40 z’amadorali

Banki y’isi, uyu munsi tariki 21/03/2012, yemeje inkunga y’amadolari y’Amerika miliyoni 40 azafasha muri gahunda zigamije gusigasira imibereho y’abaturage (social protection), akazagera ku miryango ibihumbi 115 ituwe n’abantu bagera ku bihumbi 500.

Aya mafaranga yemejwe muri gahunda yiswe ‘The Support to Social Protection System (SSPS-1), azakoreshwa bitarenze umwaka wa 2013, mu rwego rwo gutera inkunga Leta y’u Rwanda mu guhashya ubukene bwa karande.

Uyu mushinga wa banki y’isi urimo ibice bitatu, aya akaba yatanzwe mu gice cya mbere (SSPS-1) kigomba kurangirana n’umwaka wa 2013, kugira ngo ibice bisigaye nabyo bibashe gushyirwa mu bikorwa.

Itangazo rya Banki y’isi dukesha iyi nkuru rivuga ko banki y’isi yashyize umukono kw’itangwa ry’aya mafaranga ishingiye ko u Rwanda rwitwara neza mu kwesa intego z’ikinyagihumbi, nk’izirebana n’uburezi bw’ibanze, ndetse n’zijyanye n’ubuzima.

Alex Kamurase ushinzwe urwego rwo gusigasira ubuzima bw’abaturage muri banki y’isi yagize ati “iyi nkunga dutanze kuri Leta y’u Rwanda izatuma yihuyisha gahunda ifite zijyanye n’imibereho myiza y’abaturage”.

Justine Gatsinzi, umuyobozi wungirije mu rwego rushinzwe imibereho myiza mu kigega cy’igihugu gishinzwe gutera inkunga mu iterambere, yavuze ko aya mafaranga azafasha mu nzego enye, zirebana no guteza imbere uru rwego by’umwihariko, ibirebana n’ihindagurika ry’ikirere n’ibindi.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka