Banki y’Isi yagurije u Rwanda miliyoni 26 z’amadolari

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver, yashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo ya miliyoni 26 z’amadolari y’Amerika yatanzwe na Banki y’isi akazafasha mu bucuruzi.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imali n’igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatete ku ruhande rw’u Rwanda na Carolyn Turk, uhagarariye Banki y’isi mu Rwanda, kuri uyu wa mbere taliki 26 Ukwakira 2015.

Minisitiri Amb. Gatete Claver n'uhagarariye Banki y'Isi nyuma yo gusinya amasezerano.
Minisitiri Amb. Gatete Claver n’uhagarariye Banki y’Isi nyuma yo gusinya amasezerano.

Iyi nguzanyo isaga miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda, izafasha gushyira ibikowa remezo ku mipaka u Rwanda ruhuriyeho na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), ndetse no kunoza servisi zihatangirwa mu rwego rwo korohereza abahakorera ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Minisitiri Gatete avuga ku kamaro k’iyi nguzanyo yagize ati "Ibikorwa bizubakwa bizorohereza Abanyarwanda n’Abanyekongo bakora kariya kazi kuko hari ibibazo bajyaga bahura na byo bijyanye ahanini n’uko imipaka itarahuzwa".

Yakomeje avuga ko biri mu rwego rwo kwagura ubufatanye mu bucuruzi bwerekeza mu Burengerazuba bw’u Rwanda dore ko hari hamenyerewe ubwo mu bihugu bya Afrika y’Iburasirazuba (EAC).

Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Carolyn Turk, avuga ko ariya mafaranga ari igice kimwe cy’amadolari y’Amerika miliyoni 79 iyo banki iherutse kwemerera ibihugu by’ibiyaga bigari ngo azabifashe mu rwego rw’ubucuruzi.

Iyi nguzanyo izifashishwa mu kunoza ubucururizi bwambukiranya imipaka mu Burengerazuba bw'u Rwanda.
Iyi nguzanyo izifashishwa mu kunoza ubucururizi bwambukiranya imipaka mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Avuga ko bizatuma abacuruzi bambukiranya imipaka cyane cyane abakora ubucuruzi bucirirtse biganjemo abagore batwara ibikomoka ku buhinzi, batongera guhendwa kubera amafaranga bishyura mu nzira banyuramo bari mu kazi kabo bityo bakabasha gutera imbere.

Muri ibi biganiro hagarutswe ku noti nshya y’amafaranga 1000 itangiye gukoreshwa vuba, aho hashyizwe ahagaragara agatabo kerekana ibiyiranga.

Umuyobozi Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Nsanzabaganwa Monique, avuga ko iyi noti idatandukanye cyane n’iyari isanzwe.

Agira ati "Nta tandukanyirizo rinini n’isanzwe uretse ibirango bimwe na bimwe byagiye byongerwaho.Iyi noti nshya ifite ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru ku buryo bitoroshye kuyigana".

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

abantu bumvishwa n’ibikorwa,hamwe n’igihe, igihe n’ibikorwa bizumvisha amahanga abo turibo.

Lando yanditse ku itariki ya: 27-10-2015  →  Musubize

..............ndo babyumve se? ariko abantu harya bumvishwa niki?

Gasirabo yanditse ku itariki ya: 27-10-2015  →  Musubize

abanyarwanda gusa se, kandi wumva harimo n’abanyamahanga, abanyekongo bazabyungukiramo.

Kwizera yanditse ku itariki ya: 27-10-2015  →  Musubize

ni akayabo, ibyo azakoreshwa bizagirire abanyarwanda twese akamaro.

Kimenyi yanditse ku itariki ya: 27-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka