Banki y’Isi yagaragaje DRCongo nk’amahirwe akomeye y’ubucuruzi ku Rwanda

Banki y’Isi yagaragaje ko Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (DRC) ari amahirwe akomeye y’ubucuruzi bukomeje kwiyongera mu karere, by’umwihariko ku Rwanda, nk’uko imibare yo mu myaka yashize ibigaragaza.

Ubucuruzi hagati y'u Rwanda na DRCongo bukomeje kuzamuka
Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na DRCongo bukomeje kuzamuka

DRC n’ubundi ari rimwe mu masoko akomeye y’ibicuruzwa bituruka mu Rwanda, kuko icyo gihugu gifite abaturage barenga miliyoni 81, kandi abenshi bakaba bari mu mijyi ihana imbibi n’u Rwanda.

Banki y’Isi muri Raporo iheruka gusohora ku Rwanda ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Guteza imbere ubucuruzi bw’akarere mu bihe bya nyuma ya Covid-19’, yagaragaje ko DRC ari amahirwe akomeye y’ubucuruzi ku gihugu cy’u Rwanda.

Ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byazamutse cyane mu myaka icumi ishize. Muri 2019, u Rwanda rwohereje ibicuruzwa byinshi muri DRC kuruta mu muryango wa EAC.

Raporo ku mahirwe ari mu kugirana ubucuruzi na Congo yakozwe n’inzobere mu bucuruzi mpuzamahanga, Dr Aaron Ecel, igaragaza ko ibyo u Rwanda rwohereza muri Congo byiyongera kurenza uko iby’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba byiyongera.

Iyi raporo igaragaza uko amafaranga u Rwanda rukura mu bicuruzwa rwohereza muri Congo, agenda yiyongera uko imyaka iza indi igataha. Mu 2012 agaciro k’ibicuruzwa u Rwanda rwoherezaga muri Congo kabarirwaga muri miliyoni 109,300$, mu 2013 karazamutse kagera kuri miliyoni 114,991$, mu 2014 yageze kuri miliyoni 153,607$.

Uyu mubare w’amafaranga u Rwanda rukura mu bicuruzwa rwohereza muri Congo wakomeje kwiyongera kugera aho mu 2018 rwinjije Miliyoni 337.443$, aya mafaranga muri 2019 yarazamutse agera kuri miliyoni 376.71$.

Raporo ya Banki y’Isi yagaragaje ko ibyoherezwa muri DRC byiganjemo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ariko kandi ko hari ibindi bya ngombwa bikwiye kwitabwaho nk’ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri serivisi, imari n’ubwikorezi.

Banki y’isi yerekana ko ubwo u Rwanda rwinjiraga muri EAC mu 2009, kohereza ibicuruzwa mu bihugu binyamuryango byikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka itatu yakurikiyeho, kugeza kuri 23% by’ibyoherezwa mu mahanga byose.

Calvin Djiofack, impuguke mu by’ubukungu mu ishami rya Banki y’Isi mu Rwanda, yavuze ko raporo yerekana ko amahirwe akomeje kwiyongera mu gihugu gituranyi cya DRC, aho u Rwanda rwohereza ibicuruzwa byinshi kuruta mu bihugu bya EAC.

Yakomeje agaragaza kandi ko amasoko ari hanze ya EAC nayo yagaragaje ko afite imbaraga mu myaka yashize, yongeraho ko biteganyijwe ko azarushaho kwiyongera cyane cyane binyuze mu isoko rusange rya Afurika (AfCFTA).

Ati “Ubucuruzi bw’u Rwanda n’ibindi bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara (hakurya ya EAC na DRC), bwaragabanutse buva kuri 7% bw’ibyo u Rwanda rwoherezaga mu mwaka wa 2010, bigera kuri 2% gusa muri 2019. Ibi bishimangira akamaro k’amahirwe AfCFTA ku Rwanda.”

Djiofack yasabye ko hatekerezwa ku bucuruzi bwo mu karere, avuga ko hari umusaruro byatanze kurusha ibyoherezwa mu bindi bihugu hirya no hino ku isi.

Ati “Icyorezo cyahungabanyije cyane ubucuruzi bw’u Rwanda mu 2020. Ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga na serivisi byagabanutseho 14.4% mu gaciro muri 2020.

Iypo raporo ikomeza igaragaza ko “Ubucuruzi bw’u Rwanda mu karere butakomeje guhangana mu mwaka wa 2020, ugereranyije n’ubucuruzi bwarwo n’abandi bafatanyabikorwa ku isi. Mu gihe ibicuruzwa u Rwanda rwohereje ahandi ku isi byiyongereyeho 40% muri 2020 ugereranije na 2019 (bitewe n’ubwiyongere butigeze bubaho bwa zahabu mu bicuruzwa byoherezwa mu mahanga), ibyoherezwa mu mahanga mu bihugu binyamuryango bya EAC byagabanutseho 41%.”

Aganira na The New Times, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM), Antoine Kajangwe, yavuze ko kuba hari ibicuruzwa biva mu karere bihurira ku isoko bisa, nabyo byagize ingaruka mbi ku guhangana ku bicuruzwa byo mu Rwanda rwohereza muri EAC.

Yagaragaje ko igisubizo cy’u Rwanda mu gikemura ibi bibazo harimo kongera agaciro ku buryo bishobora guhangana mu karere, ndetse no hanze yako. Ibi bikaba biri mu nzego zirimo ibikoresho bya elegitoroniki, imyenda, imiti n’ibikoresho byo kwa muganga n’ibindi.

Ati “Twatangiye kubona ishoramari muri ibyo bicuruzwa. Twabonye kandi amahirwe ari mu kongerera agaciro amabuye y’agaciro, tumaze kubona isoko kuri Zahabu, Tin na Cobalt”.

Yongeyeho ko urundi rwego rufite amahirwe ari serivisi zihariye nka ICT n’urwego rw’imari.

Kajangwe yavuze kandi ko umupaka wa DRC n’u Rwanda utanga amahirwe akomeye ku bucuruzi bwambukiranya imipaka, ndetse no kuzamura umubare w’ibyoherezwa mu mahanga.

Mu byifuzo by’ingenzi byagaragajwe muri iyo Raporo y’itsinda rya Banki y’isi, ni uko u Rwanda rugomba gukomeza gushyiraho ingufu mu guteza imbere, kunoza imikorere no gushimangira ibikorwa remezo by’ubucuruzi bw’ibikenerwa mu karere.

Ibindi byifuzo birimo no kubyaza umusaruro ubushobozi bwo kongera ubucuruzi bw’ibiva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka