Banki y’isi ngo izakomeza gutera inkunga Leta mu guteza imbere ubumenyingiro
Carry Turk, uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, yatangaje ko izakomeza gutera inkunga Leta y’u Rwanda kugira ngo ibashe kunoza imyigishirize y’ubumenyingiro no kubugeza henshi mu Rwanda hagamijwe korohereza abakeneya kubwiga kubona amashuri.
Yabitangaje kuri uyu wa 14 Nyakanga 2015, mu nama yahuje abahagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, abahagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubumenyingiro, WDA, abahagarariye ibigo bitandukanye byigisha ubumenyingiro mu Rwanda, ndetse n’ impuguke zaturutse mu bihugu bitandukanye byateye imbere mu bijyanye n’imyigishirize y’ubumenyingiro.

Muri iyi nama yari igamije kurebera hamwe uburyo bwo kwagura imikoranire na Banki y’Isi ku bijyanye no kwagura imyigishirize y’ubumenyingiro kugira ngo ijyane n’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, Carry Turk yavuze ko Banki y’Isi izakomeza kuba hafi u Rwanda muri icyo gikorwa, kuko kigamije ejo heza h’u Rwanda n’abarutuye.
Turk yasobanuye ko guhera mu mwaka wa 2012, Banki y’isi yateye inkunga Leta y’u Rwanda ingana na Miliyoni 30 z’amadolari yo gutunganya amashuri yigisha ubumenyingiro, kuyashakira ibikoresho, ndetse no guhugura abarimu n’abanyeshuri ku bumenyingiro.
Yagize ati “Tuzakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda mu guteza imbere aya masomo kuko ari yo shingiro ry’iterambere ndetse n’ejo heza hazaza h’u Rwanda n’abarutuye’’.

Nsengiyumva Irenee, Umuyobozi Wungirije wa WDA, yatangaje ko kunoza imyigire y’ubumenyingiro batangiye kubyitegura, bahugura abarimu mu myigishirize ndetse no mu ivumburampano mu muntu, kugira ngo bajye bigisha abana ubumenyingiro bujyanye n’impano umwana afite.
Kugeza ubu, WDA ngo imaze guhugura abarimu bagera ku 120 ku bufatanye na Leta y’Ubadage kandi ngo banakoze integanyanyigisho ku bumenyingiro bayishyikiriza abo bahuguwe bahabwa ubutumwa bwo kujya guhugura abandi mu bigo baturutsemo.

Muri ayo mahugurwa, ngo bafasha abo bahugura kumenya uburyo bafata umwana, uburyo bamwigisha kandi banavumbura impano imurimo kugira ngo babashe kumwigisha umwuga akunda kandi azibonamo, bikamufasha kuwumenya kandi akawubyaza umusaruro yishimye.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|