Bankanguye barambwira ngo ngizwe Guverineri numva birantunguye - Nyirarugero Dancilla

Nyirarugero Dancilla wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, mu ijoro ryo ku itariki 15 Werurwe 2021, ngo yakangutse ubwo telefoni nyinshi zamuhamagaye atungurwa no kubwirwa ko agizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Nyirarugero Dancilla ni we Guverineri mushya w'Intara y'Amajyaruguru
Nyirarugero Dancilla ni we Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru

Uwo mubyeyi w’imyaka 51 w’abana bane barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe, yavukiye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze ashakana na Nkundimana Fidèle mu Karere ka Nyabihu.

Aganira na Kigali Today, yatangaje uburyo yamenye inkuru yo kugirirwa icyizere cyo kuyobora Intara y’Amajyaruguru, aho yemeza ko yatunguwe dore ko yari yamaze kuruhuka aho bamuhamagaye ari mu bitotsi bamubwiye iyo nkuru nziza.

Yagize ati “Iriya nkuru nayimenye mu masaha akuze mu ma saa tanu, abantu bankanguye bambwira ko ngizwe Guverineri, bampamagaye ari benshi kuri telefoni, abana banjye bari batararyama barankangura bumvise telefoni isakuza cyane, nibwo nasanze abantu bambuze nitabye umwe n’ibyishimo byinshi ati Umaze kugirwa Guverineri, numva birantunguye”.

Guverineri Nyirarugero, avuga ko n’ubwo yashakiye mu Karere ka Nyabihu, ubu umuryango we utuye mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.

Ni umubyeyi ufite impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), yakuye muri kaminuza zinyuranye zo mu mahanga.

Amashuri abanza yayigiye ku ishuri rya Rungu mu murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, ayisumbuye ayigira muri Lycée Notre Dame de Citeaux i Kigali.

Ngo amashuri ya Kaminuza icyiciro cya kabiri yacyigiye muri INES-Ruhengeri, aho yahise ahabwa akazi ko kwigisha muri iyo iryo shuri rikuru nyuma y’uko agize amanota ari hejuru, dore ko abo biganye baganiriye na Kigali Today bose batangarira ubuhanga bw’uwo Muyobozi ubwo biganaga muri INES-Ruhengeri.

Ubwo yari umwarimu muri INES-Ruhengeri ngo yakomeje kugira inyota yo kongera ubumenyi abifatanya no kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza ya Makerere mu gihugu cya Uganda aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza kuva mu mwaka wa 2009.

Uwo muyobozi yakomeje akazi mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC) aho yari akuriye ishami rya Business Studies aho na n’ubu yari agikorera, ariko hagati aho muri 2017 yagiye kongera ubumenyi mu gihugu cy’u Budage aho yakuye indi mpamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu mwaka wa 2019 yiyongera ku yindi mpamyabumenyi yari yavanye muri Makerere University.

Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today mu magambo ye yakunze kugaragaza uguca bugufi, agaragaza ko yishimiye gukorana n’itangazamakuru.

Uwo muyobozi mushya w’Intara y’Amajyaruguru yagarutse ku bana be bane aho ngo abatoza gukunda ishuri. Ati “Umwana wanjye mukuru yarangije Kamunuza, ukurukiyeho arangije umwaka wa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda, uwa gatatu ari mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatandatu mu gihe bucura ari mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye”.

Uwo muyobozi wazindukiye mu kazi kuri uyu wa Kabiri aho yigisha mu ishuri rikuru rya MIPC, yavuze uburyo abanyeshuri na bagenzi be bakorana bamwakiriye.

Ati “Nk’ibisanzwe nk’umwarimu wabigize umwuga kandi ubikunda nazindukiye mu kazi ku ishuri, abanyeshuri bambonye barasakuza banyereka ko bishimiye inshingano nshya nahawe, ariko iyo umuntu ari umurezi biba bikurimo nyine, uba uri umubyeyi abanyeshuri banjye bishimye cyane n’abo dukorana bampa Félicitations”.

Uwo muyobozi arasaba abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru ubufatanye, mu guharanira gukomeza kuzamura iterambere ry’Intara yabo.

Ati “Icyo nsaba abaturage b’Intara y’Amajyaruguru, ni uko twese twafatanya buri wese agashyiraho imbaraga ze akurikije uko zingana, akabikora abikuye ku mutima, kandi nidufatanya nzi neza ko Intara yacu tuzayiteza imbere hatagize igisigara inyuma”.

Uwo mubyeyi avuga ko akunda gusenga, aho asanzwe asengera mu itorero Anglican muri Diyosezi ya Shyira Katedarali Yohani Umubatiza Wera, akaba ari umwe mu bagize Korali y’ababyeyi yitwa “Jyana Umucyo”.

Guverineri Nyirarugero asanzwe aririmba muri Korali
Guverineri Nyirarugero asanzwe aririmba muri Korali

Yashimiye byimazeyo Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere amuha inshingano zo kuyobora Intara y’Amajyaruguru, aho yamwijeje kuzatunganya neza inshingano yamushinze.

Agira ati “Mbikuye ku mutima, ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku bw’icyizere yangiriye cyo kuyobora Intara y’Amajyaruguru. Mwijeje ko ntazamutenguha cyangwa by’umwihariko ngo ntenguhe umuryango wa FPR, kuko nari nsanzwe ndi umunyamuryango nkoreramo n’imirimo bisanzwe, kandi na none nijeje umukuru w’igihugu ko nzaharanira icyateza imbere Intara y’Amajyaruguru n’u Rwanda muri rusange, ibyo ndabimusezeranyije ntabwo nzatenguha igihugu cyanjye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Uyu mudamu ni inyangamugayo kandi agira umuhate mu kazi. Imana imufashe mu nshingano nshyashya ahawe. Natwe abaturage tumwijeje ubufatanye.

Niyigena yanditse ku itariki ya: 16-03-2021  →  Musubize

Mbifurije imirimo myiza Madamu Gavana.
reka ngire icyo mbisabira, mukigera muri bureau hari ikibazo cyuko master plan ivuguruye kugeza ubu muri musanze ntirasohoka ngo ishyirwe mubikorwa nkuko byakozwe muri kigali. Ese haba habura iki ko ingaruka za covid-19 ari rusange mu Rwanda ko mbona kigali ho yasohotse kandi iyo covid-19 naho ihari? kuki muri musanze hatakoreshwa uburyo kigali yabikoze ariko kigasohoka; dore ko gikenewe mu nzego zitandukanye.

R-Abed yanditse ku itariki ya: 16-03-2021  →  Musubize

Imana ibimufashemo. Turamwishimiye cyane. Dushimiye cyane kandi Nyakubahwa Perezida wa Repuburika wamuduhaye.
Tumwijeje ubufatanye butizigama.

Dusabemungu Gregoire yanditse ku itariki ya: 16-03-2021  →  Musubize

t
Twishimiye guhabwa Guverineri w’ umutegarugori mwifurije kuzakorana neza n" abagenerwabikorwa kandi dufatanyije kugira NGO intara yacu n’ uturere tuyigize tuzese imihigo turi imbere.

i

Anathalie Mukarwego yanditse ku itariki ya: 16-03-2021  →  Musubize

Imana ibane na Governor wacu w’amajyaruguru mushya kandi imwongere ubwenge

Hakizimana Jean damascene yanditse ku itariki ya: 16-03-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka