Banenze mugenzi wabo watorotse nyuma y’imbabazi bahawe na Perezida wa Repubulika

Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo bari bafungiye ibyaha byo guhungabanya umutekano w’Igihugu, bafungurwa ku mbabazi za Parezida wa Repubulika, Paul Kagame, banenze mugenzi wabo witwa Ntabanganyimana Joseph watorotse, ubwo bari bageze mu kigo cya Mutobo.

Banenze mugenzi wabo watorotse ikigo cya Mutobo.
Banenze mugenzi wabo watorotse ikigo cya Mutobo.

Uwo Ntabanganyimana ni umwe mu bafunguwe mu idosiye ya Rusesabagina na Sankara, muri Werurwe 2023, nyuma y’uko bari mu mutwe wa FLN wagabaga ibitero bihungabanyaga umutekano w’Igihugu.

Mu muhango wabereye i Mutobo mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023, ubwo 92 basubizwaga mu buzima busanzwe, Maj Gen Nsanzubukire Felicien, umwe mu bahawe imbabazi na Parezida wa Repubulika, yavuze uburyo yababajwe no gutoroka kwa mugenzi we nyuma y’uko bahawe imbabazi.

Ati “Byaradutunguye tugeze aho turabyakira, ntawe yabwiye ngo aragiye, nta wari uzi ko atoroka, twabonye yabuze, abantu turashakisha aho turara, muri za dushe n’ahandi hose mu kigo turamubura, buracya tubona ntabwo aje, turavuga tuti buriya kwiga biramunaniye, aho agiye ntituhazi, ariko icyo tubibona ni uko yatekereje nabi, yarihemukiye”.

Maj Gen Nsanzubukire Felicien yanenze mugenzi we watorotse
Maj Gen Nsanzubukire Felicien yanenze mugenzi we watorotse

Arongera ati “Ubusanzwe twaraganiraga nta kibazo twamubonagaho nk’umuntu twagiye mu kirego kimwe mu rukiko, tukabona ari umuntu usanzwe, yego ntabwo yari umuntu ukunda kuvuga cyane ngo ubone arashyushye, ariko mu bisanzwe yaraganiraga. Gutoroka kwe byaratubabaje bidusiga icyasha nk’abantu bari bahawe imbabazi nyuma yo gukatirwa imyaka 20 y’igifungo”.

Col Nizeyimana Marc ati “Mu gutoroka kwe yabanje kwigira umukongomani, akigira ibiki byose, ntabwo azi amahirwe ari muri iki gihugu. Uwo yabaye ikigwari nyine azicuza, ariko twe twasigaye tubayeho neza nta kibazo dufite, ubumenyi twahawe twiteguye kububyaza umusaruro dufatanya n’abo dusanze kubaka igihugu cyacu”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, na we yanenze Ntabanganyimana Joseph watorotse Igihugu, nyuma yo guhabwa imbabazi na Parezida wa Repubulika.

Minisitiri Musabyimana Jean Claude
Minisitiri Musabyimana Jean Claude

Ati “Bavuga ko nta byera ngo de! Muri iki kigo hari umwe muri mwe wabaye nka rwa rumamfu mu ngano, yahawe imbabazi ageze aho aratoroka aragenda, turizera ko nta n’umwe muri mwe wakora ikosa nk’iryo kuko ryakuraho imbabazi yahawe. uretse n’ibyo ntabwo ntekereza ukuntu umuntu muzima yakwitesha ibyiza dufite aha, agafata icyemezo cyo gusubira mu mashyamba y’aho mwaturutse, ahari ibibazo bikomeye dukurikije uko mwatubwiye mwahabaga”.

Minisitiri Musabyimana, yasabye abasezerewe mu ngabo basubizwa mu buzima busanzwe, gukangurira abakiri mu mashyamba babasaba kuva mu byo barimo bagataha, kuko Igihugu gitekanye, cyiteguye kubakira, anasaba abaturage basanze kuzabakira neza bakazabafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Muri icyo cyiciro cya 69, abasubijwe mu buzima busanzwe ni 92 barimo 30 bari abasirikare, 43 b’abasivili na 19 bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.

Bahawe seritifika
Bahawe seritifika

Abahize abandi mu masomo bigishijwe bahawe impamyabushobozi, mu gihe bose bahabwa n’indangamuntu.

Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka